Tags : Johnston Busingye

Min. Busingye arasaba Abahesha b’inkiko kutagendera ku marangamutima

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yakiriye indahiro z’Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga 424, uw’umwuga umwe na ba noteri 12, abasaba kugira ubwitonzi n’ubushishozi mu karangiza imanza n’ibyemezo by’inkiko birinda kugwa mu mutego w’amarangamutima nk’uko byagiye bigaragara kuri bagenzi babo. Minisitiri Busingye yabwiye aba bahesha b’inkiko biganjemo abatari ab’umwuga […]Irambuye

Abanyamategeko 428 barangije muri ILPD, 118 ni abanyamahanga

*u Rwanda ngo rwungutse ba Ambasaderi benshi muri aba banyamahanga Nyanza –  Kuri Stade ya Nyanza ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) uyu munsi ryatanze impamyabumenyi ku barangije ikiciro cyisumbuye mu by’amategeko bagera kuri 428, muri bo harimo abavuye mu bindi bihugu 118 baje gushaka ubumenyi hano. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umwarimu w’iri shuri yavuze ko abarangije […]Irambuye

Abashora Leta mu nkiko bazajya batumizwa mu rubanza bahite banishyura

*Kubera gushorwa mu manza, muri 2009-2016 Leta yahombye asaga miliyoni 860 Frw, *Ngo uwareze Leta yaka indishyi ariko Leta ntizaka bigatuma ihabwa udufaranga ducye… Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage batangiye kumva ibisobanuro by’inzego n’ibigo bya leta  bivugwa muri raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2015-2016. Kuri uyu wa kabiri humviswe Minisiteri y’Ubutabera, […]Irambuye

Gicumbi: Busingye ngo ikiciro cya mbere/Ubudehe nta Munyarwanda ukwiye kukibamo

*Guverineri Bosenibamwe we yabasabye kutaganya bagasebya Intara ikungahaye… Kuri uyu wa 01 Ukwakira, mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi habaye Igikorwa cyo Gutangiza Igihembwe A cy’ Ihinga, Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’imboni y’aka karere, Johnston Busingye yasabye abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe muri karere guharanira kukivamo. Ati “ Ikiciro cya mbere cy’Ubudehe ni […]Irambuye

EAC ko dufite ibigo byinshi kuki nta Komisiyo yo kurwanya

*Min Busingye ati “ Nta gihugu cyo mu karere gikwiye kwemera kuba indiri y’abakoze Jenoside.” Mu biganiro bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bagiranye na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa 15 Nzeri, Hon Valerie Nyirahabineza yavuze ko mu karere hakwiye gushyirwaho imiryango n’ibigo byihariye byo kurwanya Jenoside. Ati […]Irambuye

U Rwanda rukomeje gusaba kwibikira impapuro z’imanza zibitswe Arusha

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabigarutseho ubwo yakiraga Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wasimbuye Hassan Bubacar Jallow wari umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania (ICTR), uyu Serge akuriye Urwego rwiswe The United Nations Mechanism for International Criminal Tribunal, rwasimbuye ICTR yacyuye igihe. Mu biganiro byabahuje kuri uyu wa gatatu, Minisitiri Busingye yabwiye […]Irambuye

Rwanda: Sositeye Civile ngo izafasha ko imyanzuro 50 y’uburenganzira bwa

Mu nama yahuje abagenerwabikorwa b’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF)  kuri uyu wa Kabiri, sosiyete sivile yatangaje ko igiye guherekeza Leta y’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ngishwanama y’isuzuma rusange mpuzamahanga ngarukagihe (UPR) igera kuri 50 yemejwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine guhera mu mwaka wa 2015. Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha […]Irambuye

U Rwanda rwamuritse igikombe cya zahabu rwabonye mu Butabera

Kuri uyu wa gatanu tariki 4 Werurwe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Umurimo n’uw’Ubutabera n’abandi bayobozi bakuru mu butabera, bamuritse igikombe u Rwanda rwegukanye mu bijyanye no kwakira no kubika ibirego binyuze mu Ikoranabuhanga (Rwanda Integrated Electronic Case Management System, IE CMS), iki gikombe cyatanzwe n’umuryango AAPAM. Iki gihembo cyatanzwe mu nama iheruka kubera i […]Irambuye

Kurangiza imanza: Leta ngo yishyura ku kigero cya 75% ariko

Kuri uyu wa mbere ubwo yagiranaga ibiganiro na Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry‘igihuguku ku bibazo byagaragaye muri raporo y‘urwego rw’Umuvunyi mukuru ya 2014-2015, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yasabye Abadepite gukorera Leta ubuvugizi ikajya yishyurwa mu manza yatsinze kuko yo yishyura izo yatsinzwe ariko yo abo yatsinze ntibayishyure. Abadepite bari bamubajije […]Irambuye

Abana bo ku muhanda bagiye gushyirwa mu bigo bidatinze

Kuri uyu wa kane, mu nama ikomeye yahuje Abaminisitiri batanu baganira ku ngamba zafatwa mu kurinda umwana, by’umwihariko yigaga ku bana bo ku muhanda, yafashe umwanzuro wo kujyana aba bana mu bigo mu gihe cya vuba, ndetse banzuye ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kwita ku bana babo, ariko n’abana bakamenya inshingano zabo ku babyeyi. […]Irambuye

en_USEnglish