Tags : CNF

Ubuhamya bw’Abana babyaye biga mu mashuri abanza bariho mu gahinda

*Ubuzima bw’aba bana batewe inda biga mu mashuri abanza bugira ingaruka ku bana babyara, *Umuryango GLIHD wita ku bana b’abakobwa n’abagore urakora ubuvugizi ngo amategeko yo gukuramo inda. Aba bana bahindutse ababyeyi bagata ishuri, baganiriye n’Umuseke mu mpera z’iki cyumweru, bose bahuriza ku buzima bugoye barimo bwo kurera abana nta kazi bagira, gutereranwa n’ababateye inda, […]Irambuye

Tariki ya 8 Werurwe ni umunsi n’abagabo bakwiye kwizihiza cyane

Isi yose kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, ku bagore bo mu Rwanda ngo bakwiye gushima Leta kuko mu Nteko Nshingamategeko bihariye 64%, ariko ngo ni n’umunsi abagabo bakwiye kwizihiza bakanatekereza cyane ku burenganzira umugore afite nk’umuntu. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Dr Odette Nyiramirimo, umwe mu Badepite […]Irambuye

Ihohoterwa ntiryacika abarikorerwa batabigizemo uruhare – Min Nyirasafari

Ku munsi wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abahohoterwa kugira uruhare mu kuvuga ihohoterwa bakorerwa kuko ngo ntirishobora gucika batabigizemo uruhare. Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 bwatangijwe mu mudugudu wa Rwabikenga, mu kagari ka Nyirabirori mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, kuri uyu […]Irambuye

Nyagatare: Ubwumvikane buke ku mikoreshereze y’imitungo burasenya ingo

*Iki kibazo ngo kiganje cyane mu ngo z’abimukira baza gushakira amikoro muri aka karere, *Ubuyobozi ngo byashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ngo iki kibazo gikemuke. Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bahangayikijshijwe n’ikibazo cy’abagabo babo bata ingo, bakagenda burundu kandi bakajyana n’imitungo baba barashakanye, bigatuma abagore n’abana  basigara […]Irambuye

Gicumbi: Umugoroba w’Ababyeyi wabafashije kumenye gahunda y’Iminsi 1000

Gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi imaze guhindura benshi mu kagari ka Gacurabwenge nk’uko babitangaza, Umudugudu wa Rwasama wafashwe nk’indashyikirwa mu kwitabira iyi gahunda kurusha indi midugudu igize ako kagari, mu byo yafashije abaturage harimo no kumenya iminsi 1000 ku buzima bw’umwana. Abaturage bo mu mudugudu wa Rwasama bavuga ko mu minsi ya mbere  ubwo babasabaga kwitabira Umugoroba […]Irambuye

Rusizi: Abahisemo kureka uburaya n’ubujura barasaba aho gukorera hazwi

* “Uwari Sawuli yahindutse Pawulo…” Abagabo batandatu bari mu gatsiko k’amabandi akomeye mu mujyi wa Rusizi n’abagore 12 bari mu buraya, bavuga ko bakijijwe izi ngeso, mu mirimo itandukanye ituma babaho buri munsi bavuga ko babangamirwa no kutagira aho bakorera hazwi  ngo n’abagerageje gukora amashyirahamwe ngo ubushobozi bwayo buraciriritse cyane. Habimana Lucie bazi cyane ku […]Irambuye

Abagore bifite bagiye gutangiza “Igiseke” cyizafasha bagenzi babo bakennye kuzamuka

Kuri uyu wa gatandatu, habaye Ihuriro ry’Abagore bahagarariye Inama y’Igihugu y’Amabagore (CNF) ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’igihugu ndetse na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, abagore bakaba bariyemeje ko bagiye gukusanya amafaranga muri gahunda yiswe Igiseke izafasha abagore badakora ku ifaranga kuzamuka. Muri iri huriro, abagore baheruka gutorerwa kuyobora abandi muri Komite […]Irambuye

Ngoma: Hari abagore bahohotera abagabo bitwaje uburinganire

Abagabo batuye mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera akarere ka Ngoma, barashinja bamwe mu bagore kwitwaza uburinganire bagakora ibikorwa biteza amakimbirane mu ngo birimo kujya mu tubari bagasinda bagataha nijoro no kugurisha imitungo y’urugo batabwiye abagabo. Urwego rw’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu murenge wa Remera ruvuga ko icyo kibazo bagihagurukiye, ngo aho kigaragaye abagore […]Irambuye

Gukura witwa ‘Ikinyendaro’, ugafatwa ku ngufu ukanduzwa SIDA – ubuzima

“Nakuze numva banyita ‘Ikinyendaro’, wa mwana umubyeyi yabaga yarabyaye adafite umugabo, nkurira muri ubwo buzima kugeza n’iyi saha sinzi ‘Daata wambyaye’ aho namaze kwiyakira nkahura n’umuryango Kemit, kandi nkongera nkatekereza ko umugore ashoboye, ngenda nikuramo bya bintu byo kwitwa umwana w’ikinyendaro.” Uwo ni Bamporiki Beatrice, kubera ubuzima yakuriyemo ntiyamenye imyaka afite, ariko mu gufata indangamuntu […]Irambuye

en_USEnglish