Tags : Abana

Aba Aztecs bari bafite umuco wo gutamba imfungwa, abagore n’abana

Abahanga mu byataburuwe mu matongo (archaeologists) bo muri Mexique baherutse gucukura ahantu bavumbura ibikanka 650 bitabye mu butaka mu buryo bukoranye ubuhanga bw’abubatsi. Ibyo bavumbuye byabaye ikimenyetso simusiga gishyigikira inyandiko z’abanyamateka zivuga ko aba Aztecs bahoze batamba ibitambo by’abantu barimo cyane cyane abagore n’abana ndetse n’abanzi babaga bafatiwe ku rugamba. Ubwami bw’aba Aztecs bahoze mu […]Irambuye

Ubuhamya bw’Abana babyaye biga mu mashuri abanza bariho mu gahinda

*Ubuzima bw’aba bana batewe inda biga mu mashuri abanza bugira ingaruka ku bana babyara, *Umuryango GLIHD wita ku bana b’abakobwa n’abagore urakora ubuvugizi ngo amategeko yo gukuramo inda. Aba bana bahindutse ababyeyi bagata ishuri, baganiriye n’Umuseke mu mpera z’iki cyumweru, bose bahuriza ku buzima bugoye barimo bwo kurera abana nta kazi bagira, gutereranwa n’ababateye inda, […]Irambuye

Uburere bw’umwana bureba ababyeyi bombi ntibukwiye gusiganirwa – Min. Nyirasafari

*Ngo hari ibibazo bikunze kugaragara ku bana kubera ababyeyi batabitayeho, *Abagore bakwiye kwita ku burere bw’abana by’umwihariko, uburere bubi bw’umwana ngo nibo byitirirwa. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asaba ababyeyi b’abagabo na bo gufatanya n’abagore bakita ku burere bw’abana kuko ngo akenshi usanga uburere ari inshingano ziharirwa ababyeyi b’abagore kandi ngo bose burabareba. Aganira n’abagore abagore […]Irambuye

Bavuze ibyo banenga Leta mu gukemura ibibazo by’abana

Umunyamategeko Maitre Fred Burende yanenze ko hari zimwe mu ngamba Leta ifata kugira ngo iteze imbere uburenganzira bw’umwana ariko ntizishyirwe mu bikorwa uko ziba zateguwe. Kuba abana bamwe bakurwa mu muhanda bagashyirwa mu miryango ariko nyuma y’igihe runaka bakagarukamo ngo akenshi biterwa n’uko haba hari ibitarakurikijwe mu murongo wo kubasubiza mu buzima busanzwe bubereye umwana.  […]Irambuye

Rwanda: Abana, abasirikare, abaganga, abafite SIDA nibo benshi bakingiwe Hépatite

Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hizihijwe ku nshuro ya kabiri umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya z’umwijima (Hépatite) abantu barenga 1 000 uyu munsi bakingiwe nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima. Muri rusange abantu barenga miliyoni 5 nibo bamaze gukingirwa Hépatite B mu Rwanda aba biganjemo abana, abanduye SIDA, abasirikare abapolisi n’imiryango yabo, abaganga, abajyanama […]Irambuye

Mutenderi: Abana batanu baturikanywe na grenade

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 08/08/2014 igisasu cya grenade gishaje cyaturikanye abana batanu (5) bagikinishaga batakizi mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi Akagali ka Karwema mu mudugudu wa Meraneza. Aba bana batatu (3) muri bo bamerewe nabi cyane, ndetse umwe babanje kumubika ko yahise yitaba Imana. Donatien Nkwasibwe ushinzwe irangamimerere […]Irambuye

en_USEnglish