Digiqole ad

T.I-Rwanda yishimiye ko abakekwaho ruswa muri Siporo y’u Rwanda barimo gukurikiranwa

 T.I-Rwanda yishimiye ko abakekwaho ruswa muri Siporo y’u Rwanda barimo gukurikiranwa

Ingabire Marie Immaculée, Transparency International-Rwanda

Ikigo mpuzamahanga gishizwe kurwanya ruswa n’akarengane “Transparency Internatinal-Rwanda” kinejejwe n’uko ubutabera bw’u Rwanda bwatangiye gucukumbura ukuri kuri ruswa ivugwa muri Siporo y’u Rwanda.

Ingabire Marie Immaculée, Transparency International-Rwanda
Ingabire Marie Immaculée, Transparency International-Rwanda

Imikino, by’umwihariko umupira w’amaguru ni igice kidakunze kugenzurwa cyane n’ubutabera busanzwe, na za Guverinoma, ari nayo mpamvu bivugwa ko ruhago ku Isi ari indiri y’abaryi ba ruswa, kuko badakurikiranwa.

Mu Rwanda, naho hakunze gukekwa ruswa n’akarengane mu bayobozi b’imikino cyane cyane umupira w’amaguru, ariko bigasa nk’aho nta wo kubikurikirana uhari.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byakomeye, ubwo abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA batangiraga kwitaba ubugenzacyaha.

Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Olivier Murindahabi byamuviriyemo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo, ndetse na ruswa mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA yagombaga kubakwa.

Mu kiganiro kirambuye UM– USEKE wagiranye n’umuyobozi wa ‘Transparency Internatinal-Rwanda’, Ingabire Marie Immaculée yatubwiye ko ahangayikishijwe cyane n’ibikomeje kuvugwa mu mikino mu Rwanda, by’umwihariko umupira w’amaguru.

Yagize ati “Mu Rwanda hari ibibazo umuntu atakwirengagiza bigenda bivugwamo ruswa harimo bamwe mu bayobozi ba FERWAFA bakurikiranyeho ruswa mu kubaka Hoteli. Ibibazo bitavuzweho rumwe kuri Stade ya Gahanga na Huye, Ibibazo bya Mazutu byagaragaye muri CHAN n’ibindi.”

Ingabire Marie Immaculée ariko ngo yishimiye ko ubutabera bwatangiye gucukumbura iriya ruswa no gukurikirana abayikekwaho.

Ati “Gukurikirana imikoresherezwe y’amafaranga yatanzwe na Leta, sinumva ko byaba ikibazo. Njya numva ngo ntibyemewe, ngo ni ukubivangira mu mikorere ariko sibyo. Ntitwareka ngo ruswa ishinge imizi mu bantu, ngo ni ukwanga kwivanga mu miyoborere yabo. No ku rwego mpuzamahanga hagaragayemo ruswa bituma abayobozi ba FIFA bahagarikwa, sinumva impamvu mu Rwanda ho bitakurikiranwa. Ubutabera nibukomeze bukore akazi kabwo.”

Muri Gicurasi 2015, nibwo abayobozi bakuru batandatu b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi batawe muri yombi na Police yo mu Busuwisi, bashinjwa n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha bya Ruswa byakozwe kuva mu myaka 20 ishize.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntibagarukire muri FERWAFA gusa, bamanuke bajye no mu makipe. Ikipe yitwa Rayonsport, abenshi babona ko ari uruganda rw’amafranga, ariko abakinnyi bayo bakaba badahembwa, mu gihe abafana baba binjiye ku bibuga bishyuye, cyangwa bagatanga inkunga., Yewe hari n’abafatanyabikorwa ba equipe batanga atubutse, nka Skool, Startimes n’abandi. Nyamara ibibazo bigakomeza kuba byabindi. Rwose transparency International, hamwe na Police bakoreshe uko bashoboye batabare abaturage bakore audit muri rayon, kuko birakabije. Bimenyekane ko nta mafranga yinjira muri Rayon, cyangwa se ko amafranga yinjira bakayirira kandi akaribwa n’abatayagenewem,abaturage bagasigara baririra mu myotsi, kuko iyo abakinnyi batahembwe ntabwo bakina neza, bikabaviramo gutsindwa, bityo ibyishimo abaturage baguraga bikabura. Uretse Ubuyobozi bw’igihugu, nta wundi muntu ushobora kuza gukora audit muri rayon. Ubwo rero Leta yacu iyobowe na Perezida Kagame Paul, twese twemera ko adakunda amanyanga n’abarya imitsi ya rubanda, itabare aba rayon. Kandi 80% by’abaturarwanda ni aba rayon. kuva igice kinini cy’abaturage kitishimye ntaho twaba tujya. Murakoze cyane.

  • Kubera wa muzungukazi yabivuze nawe watangiye kugira icyo uvuga kuri ruswa muri Sports! Nonese mbere ko ntacyo wabivugagaho nuko utari warabibonye?
    None se iminsi bariya bagabo bamaze bakurikiranwa nibwo wabimenye? Mu ma reports yose yasohotse ko ntaho wari waravuze kuri ruswa iba muri sport? Biracyemangwa!!!!!

  • Bite muri minisante?????? Kontacyo muyivugaho bonabere

Comments are closed.

en_USEnglish