Digiqole ad

‘Syndrome’ ituma abantu bagira igikundiro ni yo ituma imbwa zikunda abantu

 ‘Syndrome’ ituma abantu bagira igikundiro ni yo ituma imbwa zikunda abantu

Burya ngo imbwa zihuje n’abantu ibituma bakundwa

Ibintu byihariye biba mu maraso y’abantu bita Syndrome of Williams-Beuren nibyo bituma usanga abantu bisanzura ku bandi bagahora bisekera  bityo bagakundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye. 

Burya ngo imbwa zihuje n'abantu ibituma bakundwa
Burya ngo imbwa zihuje n’abantu ibituma bakundwa

Iyi syndrome abahanga bo muri Kaminuza ya Oregon State University muri USA basanze ari na yo iba mu mbwa bigatuma zikunda ba shebuja n’undi wese uzibaniye neza.

Abahanga mu binyabuzima bemeza ko imbwa ariyo nyamaswa ya mbere yorowe n’abantu kandi ngo ibi biterwa n’iriya syndrome twavuze haruguru.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko ziriya syndromes ziba mu mbwa zizitandukanya na ‘ibirura cyangwa izindi nyamaswa ziteye n’imbwa urugero nk’impyisi.

Iyi mico myiza y’imbwa ngo yatangiye kera ubwo zatangiraga kororwa n’abantu kuva mu myaka ibihumbi ishize.

Kimwe mu bintu by’ingenzi abahanga bazi kuri iriya syndrome ni uko abantu bayifite baba bafite umutima wo gukunda abandi batitaye kucyo bari icyo, aho bakomoka n’ibindi.

Ibi rero bituma nabo bakundwa cyane ugasanga babaye ibirangirire.

Gusa ariko ngo abantu bagira iriya myitwarire baba ari bake ugereranyije n’abandi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu binyabuzima wo muri Princton Universtiy witwa Dr Bridgett von Holdt afatanyije n’abandi bo muri Oregon State Univestiry basanze imbwa zishobora kwirengagiza kurya ibintu runaka ahubwo zigahitamo kwigumanira na shebuja.

Bafashe imbwa 18 zabanaga na ba shebuja bazihuza n’ibirura 10 bari baratoreje muri za Zoo zisanzwe zibonana n’abantu.

Izi nyamaswa ubusanzwe ziteye kimwe bazihaye ibiryo birimo inyama ariko zibirya hari umuntu uhahagaze.

Hagati aho ariko iyo uwo muntu yagendaga akava aho zaririga, imbwa zahitaga zireka kurya zikamuherekeza naho ibirura byo buigakomeza kurya.4

Ubu bushakashatsi bwageze ku mwanzuro w’uko imbwa zishobora kuva kureka gukora ibintu runaka zigahitamo kwigumanira na ba shebuja.

Byagaragaye ko kugira ngo imbwa ikomeze gukunda no kurinda shebuja bisaba ko agomba kuba ahari, atari umuntu uboneka gake.

Imbwa ngo ziba zumva zamarana igihe kirekire naba shebuja. N’ikimenyimenyi ngo ni uko iyo agarutse amaze igihe itamuheruka imusanganira yishimye imuhobera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish