Digiqole ad

Simba SC yateguye ibirori byo kwerekana Haruna Niyonzima

 Simba SC yateguye ibirori byo kwerekana Haruna Niyonzima

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima wakiniraga Yanga Africans yo muri Tanzania bivugwa ko yamaze kumvikana na Sports Club Simba. Hateguwe ibirori byo gutangaza ku mugaragaro we na bagenzi be bashya iyi kipe yaguze, hanagurishwe imyambaro yabo.

Haruna Niyonzima agiye kwerekanwa nk'umukinnyi mushya wa Simba SC
Haruna Niyonzima agiye kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC

Tariki 21 Kamena 2017 nibwo amakuru yasakaye mu binyamakuru byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba cyane mu Rwanda na Tanzania ko uwari kapiteni wungirije wa Yanga Africans Haruna Niyonzima yerekeje muri mukeba wayo Sports Club Simba.

Nyuma itanu Haruna yari imaze muri Yanga, yafashe umwanzuro wo kujya muri Simba yiyubatse cyane muri iyi mpeshyi kuko bamwemereye ‘recruitment’ ya $ 60,000, menshi kurusha ayo Yanga Africans yamuhaga.

Haruna ntiyashatse kwemeza ko 100% ari umukinnyi wa Simba kuko ataratangazwa ku mugaragaro ariko yabwiye Umuseke ko ariyo kipe aha amahirwe yo gukinira umwaka utaha w’imikino.

“Nifuzaga kuguma muri Yanga nk’ikipe tumaranye imyaka myinshi kandi dukorana neza. Ariko ifite ibibazo by’amafaranga muri iyi minsi, ibyo nifuza ntibashoboye kubimpa. Simba twarumvikanye bananyizeza ibiruta iby’amakipe yo muri Asia yampaga. Gusa ibijyanye n’ahazaza hanjye bizamenyekana vuba aha.”

Bivugwa ko Haruna Niyonzima na Simba SC banze kubitangaza ku mugaragaro kuko bateguye ibirori byo kumwakira ku mugaragaro biteganyijwe tariki 8 Kanama 2017 mu mujyi wa Dar es salaam. Kandi imyambaro y’iyi kipe yanditseho Niyonzima na ‘numero’ umunani (8) izatangira kugurishwa ku bafana uwo munsi.

Haruna uri i Kigali mu mahugurwa y’abatoza (CAF C Coaching License) azatangarizwa rimwe n’abandi bakinnyi Simba yaguze bazwi nka; Aishi Manula, Shomari Kapombe na John Bocco bavuye muri AZAM FC, na rutahizamu ukomoka muri Uganda Emmanuel Arnold Okwi.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish