Digiqole ad

Sibomana Patrick yasezeye abafana ba APR FC

 Sibomana Patrick yasezeye abafana ba APR FC

Sibomana (iburyo) yasezeye APR FC yakiniye mu myaka ine ishize

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Sibomana Patrick bita Pappy wari muri APR FC yamaze gutandukana nayo bidasubirwaho. Yasezeye abakunzi bayo, abasaba kuzakomeza kumukunda nubwo bivugwa ko azasinyira mukeba wayo Rayon sports.

Sibomana (iburyo) yasezeye APR FC yakiniye mu myaka ine ishize
Sibomana (iburyo) yasezeye APR FC yakiniye mu myaka ine ishize

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2017 nibwo APR FC yafashe umwanzuro wo gutanga impapuro zo gusezera (release letter) kuri bamwe mu bakinnyi bayo, barimo Sibomana Patrick Pappy.

Bivugwa ko uyu musore wavutse tariki 15 Ukwakira 1996 yamaze kumvikana na Rayon sports kuzayikinira imyaka ibiri iri imbere ahabwe miliyoni 10 za ‘recruitement’. Byatumye afata umwanya wo gushimira abakunzi ba APR FC yakiniye mu myaka ine ishize.

Abinyujije ku rubuga rwa ‘whatsapp’ bahuriraho, Sibomana Patrick Pappy yabwiye abakunzi ba APR FC ati: “Reka mfate umwanya mbashimire cyane pe kuko muri abantu beza cyane. Munsezerere n’abandi batari muri iyi group. Mukomeze mukunde ikipe yanyu muyibe hafi pe kuko ni ikipe nziza cyane. Kuba ngiye ntituzabe abanzi. Ndabakunda, nyagasani akomeze abarinde.”

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko uyu musore asinyira Rayon sports kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017.

Sibomana Patrick yakiniye APR FC kuva muri 2013. Ni nyuma yo kuzamukira mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, na Isonga FC.

Yasabye abakunzi ba APR FC kuzakomeza kumukunda nubwo bivugwa ko azasinyira mukeba
Yasabye abakunzi ba APR FC kuzakomeza kumukunda nubwo bivugwa ko azasinyira mukeba

Roben NGABO

UM– USEKE

4 Comments

  • naze ahatanire umwanya n’abandi, muri rayon kubanza mukibuga birahatanirwa!!

    • Biravugwa ko Pappy yaba yaravuye muli Apr Fc kubera ko yarasigaye atakibona umwanya wo gukina, ko yarasigaye yirira bench !? Ibyo kandi nibyo bivugwa no kuli Rwigema Yves. Ubwo se bazi ko uwabuze umwanya ubanza mu kibuga muli Apr Fc, azahita awubona muli Rayons ? Rayons igiye kuba Dumping Ground, Garbage Bag, Iyarara rya Apr Fc ; aho Apr Fc yohereza ibishingwe byayo ?

      Ibyo s’agasuzuguro kuli Rayon ? Iyo wumva ubuyobozi bwa Rayon busanga ko ari ishema guhaha abo Apr Fc yifuza kurenza urugo ?

      • Bwana garagaza, nibyo koko ugaragaje ko uri mushya mu mupira. Waba uzi impamvu Roben yavuye muri Chelsea na Madrid,Sanchez yavuye muri Barca, Pedro yavuye muri Barca, Sugira kuva muri APR ubu se bageze he?…. Numara gusobanukirwa ibi, uri buze kumva impamvu ibyo wavuze ari byo Garbage.. So kuba umuntu yabura umwanya muri starting 11 nti bivuze ko ari Garbage which should be dumpend… Ahubwo team management and coaching system can be the key point of good players to leave one team to another.

  • Gusa ni umuhanga, ariko nadakora cyane ngo azamure urwego n’ubundi ntazakina.

Comments are closed.

en_USEnglish