Digiqole ad

Senderi adindijwe na Guma Guma gushaka umugore

 Senderi adindijwe na Guma Guma gushaka umugore

Senderi adindijwe na Guma Guma gushaka umugore

Kubera amabwiriza n’impinduka zagaragaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu bigatuma Senderi adashobora kuryitabira, ngo gushaka umugore bishobora kumubana ingume.

Senderi adindijwe na Guma Guma gushaka umugore
Senderi adindijwe na Guma Guma gushaka umugore

Ni kenshi uyu muhanzi ukunze kugaragaraho udukoryo twinshi mu bikorwa bye bijyanye n’umuziki yagiye avuga ko umunsi yegukanye iryo rushanwa azahita ashaka umugore.

Imwe mu mpinduka yagaragaye muri iri rushanwa yo kuba umuhanzi waryitabiriye inshuro zigera kuri eshatu zikurikirana adakwiye kurisubiramo, byatumye Senderi yisanga muri abo bahanzi.

Avuga ko benshi mu bakurikirana umuziki we, n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange badakwiye kuzamushyiraho urubanza rwo kuba atarakoze ibyo yabasezeranyije.

Kuko ku nshuro ye ya kane ajya muri iri rushanwa aribwo yumvaga afite ikizere cyo kuba yaryegukana ugereranyije n’abahanzi baririmo n’abo yagiye ahangana nabo mu yandi yagiye aribanziriza.

Yagize ati “Nta kintu mfite cyo kuba navuga ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6. Icyo navuga ni uko abafana banjye badakwiye kuzandakarira ngo narababeshye”.

Senderi akomeza avuga ko abahanzi bose bari muri iri rushanwa bafite amahirwe angana kandi uwaryegukana wese yaba arikwiye.

https://www.youtube.com/watch?v=gS5V4vTohDU

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko senderi mumushaka ho iki ko abayibere mubikorwa bye ko ntamuntu numwe aba yabangamiye.nubu nibyo muba mwanditse ntanubwo muba mwamubajije iyo mutamwanditseho wagirango ?

  • Ninde se wababwiye ko ari ikiremba kitarongora. Iyo abishatse arabikora kuko ni muzima, singombwa gushyira mumago kuko nabayarimo barira ayo kwarika babti, uwadusubiza ibukobwa ntitwakongera kwihutira ayo mago. Yifitiye amahoro like this. Komera Snderi, jy’uva ku bantu babanyabigambo. Nibarebe ibyabo ibyawe babiveho wikomereze urugendo unirerera umwana wawe dore ageze aheza, wanazana uwo mugore bikamera nabi ku mwana, haracyari igihe. Ubundi umutwaro utikoreye ukuvuniriki?

  • HIT KUKI MUM– USEBYA MUMUSHAHO IKI UBU IYO NKURU MWANDITSE YIGEZE ABABWIRAKO YADINDIJWE NABAGORE ?? CG MUBA MWABUZE INKURU KO MWAMUGAMBANIYE MUKAMUKURA MURI PGGSS MUMUSHAKAHO IKI KWIMANA IZAMUFASHA IKAMUCIRA IZINDI NZIRA KO UBU YARAMAZE IMINSI ARIKWIRIRIMBIRA AHO PEREZIDA YABAGA YASUYE ABATURAGE MWE ABANYAMAKURU KO MUBESHYA MUKAMUGAMBARIRA NTIMUNACURANGA SONGS ZE MWARANGIZA MUKIRIRWA MUMWANDIKAHO GUSA.ARIKANJYE NTIMWANKIRA SENDERI NUKO YITONDA

  • Senderi ntukite kubagusebya wowe kora va kubanyabusutwa

  • Mwamukuye muri GumaGuma muzi ko agiye kubura icyo akora ariko Hit ni Hit ariko abanyamakuru ntabwo muri beza icyonzi nuko Hit Atari umwana arabazi neza kuko azi aho ajya nahava natwe uko mumurwanya niko tumukunda mumusebye ngo abagore bamudindije hhhhhhh mwirire ibye arabiziii

  • MWe mufite ubutiriganya Niba umu star mumukuye mu irushamwa mwe kumugendaho kuko ntawe abereye mubi? Ko mwamukuyemo akabaha amahoro yanyu ikindi mushaka kuriwe Niki?murimwe ninde yatangarijeko yadindijwe nabagore kubera guma guma plz gusebya.com sibyiza kdi ntaho byabagez.munye mwandika ibyo mwatangarijwe

Comments are closed.

en_USEnglish