Digiqole ad

SCANDAL: Akarere kasohoye ‘results’ ebyiri z’abatsinze ikizami cy’akazi, abatsinze bisanga batsinzwe

 SCANDAL: Akarere kasohoye ‘results’ ebyiri z’abatsinze ikizami cy’akazi, abatsinze bisanga batsinzwe

Mu bizamini by’akazi ku myanya itandukanye byakoreshejwe na RALGA mu karere ka Kamonyi ku itariki ya 14/8/2015 (icyanditse) na tariki 26/11/2015(interview). Ibyavuye mu bizamini bya nyuma (final results) byoherejwe na RALGA ku karere mu ibaruwa Nº032/15/Y.B.N/f.b yo ku itariki 18 Ukuboza 2015 iherekejwe n’urutonde rw’abatsinze, abatsinze ku mwanya wa ‘Finance and Administration officer’ bari 11 bafite hejuru y’amanota 70, uru rutonde rwaratangajwe ariko nyuma gato rukurwaho hashyirwaho urundi rwahinduwe, bamwe mu batsinze bisanga batsinzwe. Ibyo aba bise akarengane gakomeye ndetse bagakeka ko harimo na ruswa.

Urutonde rw’abatsinze rwa mbere rwamanitswe ku biro by’Akarere runashyirwa ku rubuga rw’Akarere ku itariki 24/12/2015, nyuma y’umwanya muto rwahise ruvanwaho, ariko rwari rwamaze kubonwa no kubikwa na bamwe.

Ku itariki 29/12/2015 Akarere kongeye gutangaza nanone iyi baruwa ya RALGA uko yari imeze mbere inaherekejwe n’urutonde rw’abatsinze ku myanya itandukanye, ariko ku mwanya wa ‘Finance and Administration officer’ habayeho impinduka, abatsinze baba icyenda(9) kandi UMWE mu bari batsinzwe ku rutonde rwa mbere yongerewe amanota aza mu batsinze naho batatu mu bari batsinze mbere bagabanyirizwa amanota bisanga mu batsinzwe.

Ibi byabateye umubabaro ndetse babona ko ari akarengane, aba batatu batsinzwe babwiye Umuseke ko bamaze kwandikira inzego zitandukanye zirebwa n’ibibazo nk’ibi by’akarengane, ndetse bakavuga ko hakorwa iperereza nib anta tangwa rya ruswa ribirimo kuko batumva uburyo umuntu aba yatsinzwe ku rutonde rumwe ku rundi akaza yatsinze abandi bavanyweho amanota.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko nyuma yo kohereza urutonde rwa mbere abakozi ba RALGA bahise bajya mu gihe cy’ibiruhuko nta rundi rutonde rwoherejwe.

Umwe muri aba bavuga ko barenganyijwe, yabwiye Umuseke ko bakibona urutonde rwa kabiri bahise bifashisha urwa mbere bakabaza mu buyobozi bw’Akarere iki kibazo, maze ahubwo ngo abayobozi bakababaza aho bavanye urutonde rwa mbere (kuko rwamaze umwanya muto ku rubuga rwa Internet n’aho bamanika amatangazo ku karere.)

Akarere kisubiye. ‘Resultats’ zose ubu ngo ntayemewe

Jacques Rutsinga umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye Umuseke ko kugeza ubu nta rutonde rwemewe rurasohoka ko izasohotse zose zirimo amakosa.

Uyu muyobozi avuga ko ibiro bishinzwe abakozi mu buyobozi bw’akarere (Human Resource) byihuse gushyira ku mugaragaro uru rutonde nyuma bikaza kugaragara ko rurimo amakosa.

Ati “erreur igomba kuba yari iri mu guteranya…twasanze harimo amakosa duhita tubimenyesha ababikosoye ngo babisubirane….bizere ko ibintu batwoherereje byose biri ku murongo nta makosa yo guteranya arimo.”

Rutsinga avuga ko nawe ubwe hari abamugejejeho iki kibazo ndetse akumva bafite ishingiro ariko ko ikosa ryakozwe n’abakosoye ndetse ko ubuyobozi bw’Akarere bwabibamenyesheje ubu bakaba bari kubinononsora.

Mu guteranya ya manota (Interview na written test), bigaragara koko ko harimo amakosa yabayemo, ariko uko urutonde rwahinduwe bigaragara ko bamwe bambuwe amanota (muri Ecrit na Interview) bari bafite mbere kugira ngo bajye mu batsinzwe undi umwe nawe yongererwa amanota (muri Interview) atari afite mbere kugira ngo ajye mu batsinze.

Uyu muyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko urutonde rwa nyuma rushobora gusohoka uyu munsi cyangwa kuwa 05 Mutarama 2016 (kuwa kabiri) ariko ko ntawe ukwiye kuzumva ko yariganyijwe kuko impapuro bakoreyeho ibizamini zihari bityo ko nyuma yo gusohora urutonde rwa nyuma uzumva atanyuzwe yazegera inzego zakosoye hakarebwa niba atararenganyijwe.

Ibaruwa ya RALGA iherekeje urutonde rw'abatsinze
Ibaruwa ya RALGA iherekeje urutonde rw’abatsinze
Kuri (ku rutonde rwa mbere) uyu mwanya hari hatsinze abantu 11
Kuri (ku rutonde rwa mbere) uyu mwanya hari hatsinze abantu 11
Ku rutonde rwa rwasohotse bwa kabiri habayemo impunduka abatsinze bisanga batsinzwe
Ku rutonde rwa rwasohotse bwa kabiri abatsinze batatu bisanga batsinzwe

Uko byahinduwe:

Batatu bari mu batsinze mbere
Batatu bari mu batsinze mbere
Bisanze bagabanyirijwe amanota bajya mu batsinzwe, umwe wari mu batsinzwe yongererwa amanota ajya mu batsinze
Bisanze bagabanyirijwe amanota bajya mu batsinzwe, umwe wari mu batsinzwe yongererwa amanota ajya mu batsinze

UM– USEKE.RW

49 Comments

  • Hahaaaaaa.Ntibitangaje hanze aha harimo abantu basa nkabakiri muri za 80…Nibakanguke boge magazi amazi si yayandi…

    • njyewe nzi umuntu wabonye 48/50 muri writing test nyuma bamukuraho ngo nta experience afite. Basaba uwabonye 32/50 ngo abe ariwe ukora interview aho ni I Nyagatare

  • None se igitangaza cg SCANDALE iri he !!!!!!!!!!!!!!???????? NONE SE HARI ukibona akazi mu Rwanad adatanze amafaranga cg azwi abagafite n’abagashaka bo turbimenyereye!!!!!Ahubwo ikibazo ni uko bakoze erreur bagateza umwiryane naho ruswa se mu Rwanda maze n’aho baurishiriza amatike y’imodoka Venderedi bakubwira ko hari iya saa moya ngo andi babahe akantu ni ibisanzwe n’amanota mu ishuri aragurwa!!!!!

    • Njyewe nabuze naho ntanga 500.000frw ngo baterekemo mon petit frère ngo ni miliyoni bashaka.

  • Non ibi ni ugusebya igihugu!ikosa nka ririya urigumana mûri drowa zawe kubera ingaruka zishobora gutera! !!

  • Ariko LARGA niyo kibazo mundebere kuri ruriya rutonde rwambere ukuntu amanoto ateranije!!! umuntu ufata 31+41.1 akabona 83.1. Turabeshyera ruswa kandi ari ubujiji!!!! none LARGA yaba ikoresha za njiji zize ,HE yigezeze kuvuga!!! ibi si scandal gusa ahubwo biranababaje.

    None ubu se LARGA ntihita yamburwa uburenganzira bwo gukoresha ibizami!!!??? bajyaga bayivugamo amanyanga abantu ntitubyemere none birigaragaje.
    ubundi umuntu wa( Ag acting) aba yitwararitse buri kantu kugirango bazamuko nfirming nawe arye atuje , adakebaguza kuko umwacting umwanya ntuba ari uwe. none uyu wo muri LARGA yasinye ibifeke ntacyo yitayeho.
    Nubwo asebeje ikigo akorera ndetse ni gihugu muri rusange ariko nawe arihemukiye.
    Kereka nyine niba avuka aho bavuna umuheha bakongezwa undi!!!! atari byo kari kamubayeho.

    • Uwandika LARGA we twamuvugaho iki?

  • ARIKO NKIBI MINISITIRI WA MINALOC BIMUGERAHO?
    ABIMENYE YABATUMURA KUKO YANGA AMAKOSA N’AKARENGANE

    • Niba atabimenya kandi abishinzwe nuko nawe arinjiji atazi inshingano ze bityo niwe wagombye kwegura kwikubitiro.

  • Arikose abatangajwe nibi nibande?Ibintu bigeze aho kubihisha binanirana, reba amatora ngo twatoye 98%, yego. Wabwirwa niki ko 31%+41.1% bitabaye 98 %, njye ntakintu credible numva kiri muri iki gihugu, ibyo aribyo byose biragoye

    • umva man, niba waratoye OYA, umubare wawe uri muro 2% ok, ibyo bigambo byawe, ntaho bihuriye nitangwa ryakazi malade okk?

  • Ariko se mwo kabyaramwe abantu bateranyije ariya manota bizehe koko ? Uziko hafi yayose ateranyije nabi!nonese abobantu bayateranyije ntibize kaminuza Bose ,oya biratangaje kandi birababaje kabisa naho tugana

    • Bande bakwifuriza? Ubwo wowe uri mubifuza cyangwa bashimishijwe nibyabaye muri 1994. Ikosa ryakozwe n umuntu ku giti cye none ubishize ku gihugu cyose. Icyemeza se ko nuwo atabigize abigambiriye ngo asebye ikigo ? Ubwo we ntiwasanga afite imyumvire nkiyawe ? Ariko muribeshya abanyarwanda amateka yaratwigishije, ntabwo tukiri babandi mwabeshye mwarangiza mugafata indege mudusize mu bibazo mwadushoyemo. Imana ikujijure ubwo bujiji kandi ikubaturemo ubwo bugome

      /

  • ibijyanye n’itangwa ry’akazi mu Rwanda birenze ruswa ! Kuko iyaba ikibazo ari ruswa wenda umuti wari kuzaboneka! Ubu usanga abafite akazi mu kigo cya Leta runaka bava muri famille imwe gusa, birababaje !

  • Ariko uziko musetsa. Ubundi ibibazo byose mbona Kagame azabikemura! Bibe intambara; bibe ubukene; umubano n’amahanga; infrastructure; imiyoborere; ubukene;etc Kagame arahari! Ariko ikibazo cy’ICYENEWABO cyaramunaniye mbivuze nivuye inyuma! Sinzi strategies azakoresha ariko icyenewabo kimaze igihugu! Ndebera iriya mibare iteranyirije muri word; bivuze ko uwateranyije yateranyije mu mutwe ! Iriya tableau ntabwo ari iya excel rwose! Ariko HE nahuguka muzareba! Bakomeze bigire ishyano azaahyiraho ikoranabuhanga umuntu azajya ataha amenye ko akabonye cg akabuze atari ukumara igihe ngo bajye muri za maguyi !!!!

  • Burya aho yanitse ntiriva

  • Ndibuka aho muri za 1992-3 aho umuntu yaje akamena umucanga mu muhanda kubera ko yarakaye byatunguye benshi.

    • Byose byerekana ingoma yumye.

  • Bibe erreur cyangwa ikindi, Ubuyobozi bukuriye RALGA n’Akarere (MINALOC, UMUVUNYI) bubikurikirane kandi buhane ababikoze butarindiriye kuvunisha Primature cg Presidence. Plz, remember, we are committed for zero tolerance to corruption!

  • ABANTU BAKUNDA BYACITSE! ITEGEKO RIGENA RECRUITMENT MU NZEGO ZA LETA RIVUGA KO IYO HABAYEHO GUTERANYA NABI CG IRINDI KOSA MU MANOTA, URWEGO RUSHAKA ABAKOZI RUGOMBA GUHITA RUBIKOZA VUBA.
    SCANDALE IVUGWA HANO IRI HEHE? NIBA ITEGEKO RIBITEGANYA, KUKI ABANTU BUMVA HATABAHO IKOSA? UVUMVA YARARENGANYE AZAJYE KU KARERE BA MWEREKE IKAYE YAKOREYEMO IKIZAMINI. “ERREUR EST HUMAIN”

    • UWAKOSOYE NYUMA WE SE YAKOSOYE ITERANYA CG YAHINDUYE N’AMANOTA URUGERO DUSABIMANA SAMSON YAHAWE 42.5 MURI INTERVIEW KANDI MBERE YARI AFITE 41.5 NAHO AYINKAMIYE BEATRICE AHABWA 39.5 KANDI MBERE YARI YATSINZWE .NTUBIBONA KO HITWAJE ITERANYA RYAKOZWE NABI BAGAHINDAGURA AMANOTA.

  • Ariko RALGA yakoze amahano rwose bateranya abantu ababantu bakoze bino bataretse nuriya muyobozi wagateganyo begure kuko ntacyo bamaze akarere ibyo kakoze nibyo rwose baveho nyamuneka bayobozi bireba mufashe abaturage ababantu baveho ubundi twizeye inzego zibishinzwe ko zibikosora

  • MWEBWE MURIVUGIRA!!!!NUKO MUTAZI IBYABEREYE MU KARERE KA KIREHE UBURYO BASHYIZE ABAKOZI MU KAZI;AMANOTA Y’USHINZWE UBUREZI MU KARERE(DIRECTOR OF EDUCATION)NDETSE NA SOCIAL DEVELOPMENT UNIT DIRECTOR YABURIWE IRENGERO KANDI ABANTU BARAKOZE BARATEGEREJE BARAHEBA.UBANZA BARASANZE NTA BABO BARIMO BAHITAMO KUBIJUGUNYA.TURAGANA HE KOKO!!!

  • YEWE NTIBYOROSHYE NUKURI

  • Abenshi barebye NABI: Bigaragara ko abakosoye babonye amanota ari make bateranyaho KURI BURI WESE amanota ngana:11! Iyo bayateranyamo kuri interview nta mwiryane wari kuvuka!
    List zombi ni equivalent baramutse babaye objective! Ntawagombye gutera hejuru ngo BAMWAMBUYE amanota kuko ayo yari afite avanemo 11 arasigarana list ya kabiri! Ikibazo kiza kuba baramutse barafata abantu barenga 9!

    • niwowe warebye nabi niba atari ikibazo kimibare mike 83.1-11=?73.5 reba neza kuwa mbere

  • Yaaaah!havuga uwo bukozwemo!amajyepfo!!no danger ureke into wa muhanzi yaririmbye!!!!!??!??!?!

  • Wamenya ari ibiki, buriya ni ukwihesha agaciro !

  • Erare manum est Imana niyo yonyine idakosa bose nabantu kwibeshya biri hafi mubababarire nabo nabantu

    • acting wa ralga ararengana,team ihari niyo ibikora.birirwa baduhamagara ngo tuze nyuma bakiyerurutsa.ralga yizerwaga but,ibyo irimo yo nuturere birigaragaza.ni hose

  • uzambaze ibyo badukoreye 2012 bashyiraho ba SEO mu mirenge.Kamonyi barya ruswa pee.ibihuha bivuga ko SEO yatangaga 400,000

  • Ariko wamugani iyo mu rugo rumwe havuyemo abayobozi 3 , ni ukuvuga ko abantu baba babuze mu gihugu, bo gusaranganya uduke dufite!!!cg inyamaswa nini zigomba gutungwa ni ntoya!! urugero : umugabo general cg minister hanyuma umugore we DG W’ IKIGO CYA LETA, IMFURA yabo cg muramu wabo nawe umuyobozi ahandi hantu, mbega kwikubira!!! none nuturapfarapfa two mu turere baradutekinikiramo aritwo ba ntako nigira bagakwiriye gupfunda imitwe.

    • Mayor:Gisagara
      Executive Secretary: southern province
      Minister quelque part
      High positions in army/ Police. ahaaaaa!!!!!!!!!! Ibaze nawe?????

      • Ntabwo arakazu noneho kahindutse agatsiko.

  • KAMONYI sibo bonyine bakoze ibi nubwo bo bakabya kandi bakaba basebye ariko banabitangiye mbere hari abantu bagombaga gutsinda batigeze basohoka kuri liste ntibanamenyeshejwe ko bazaza gukora interview byabaye mu bwiru mbese ni akumiro

  • Hari icyo tugomba kubanza kumenya. Ese amanota (Written or Oral) yarahinduwe? cyangwa bakosoye erreur yo guteranya gusa? Bibaye ari ibyo nta kibazo kirimo. Habaye harahinduwe amanota byo ndabyumvamo ikibazo gikomeye, kuko iyo amanota yabaye public, guhindurwa biba ari ikibazo gikomeye. Njye niko byumva

  • mu rwego rwo
    gushimangira ihame ry imiyoborere myiza inzego bireba: ralga KAMONYI district bazategure ikiganiro kuri radio na Tv bakureho urwo rujijo.merci

  • ikimenyane;ikenewabo;ruswa n’ivangura;Rutsinga Jacques; oyeeh!

  • BAJYE KWIGA IMIBARE BAMENYE GUTERANYA NI GUTE UFATA 31+41. UKABONA 83. BATWEREKE FORMULA BAKORESHEJE.HAHAHAHAHA ,AKAMENYERO NIKABIIIIII

  • Umuntu avuka ari myiza ariko agenda ahindurwa na sosiyeti.Ibijyanye na ruswa,igitsina,amadini,isura,imvugo,icyenewacu,………..Ntibishobora gucika kuko umuntu agenda ahinduka mu buryo butandukanye.Udafite uwe cyangwa aye(ibye) uuuhh! ni ikibazo gikomeye.Mana Ube hafi!

  • guteranya kweri muri excel ugakora ibara nkaririya. mwingannye na bushombe murunana BBC(born before computers)

  • JYE NDABONA BARIYA BAKANDIDA BOSE BARI GUHABWA 70% NONEHO ABADAHAWE AKAZI KURI IRIYA POSTE BAKABASHAKIRA INDI MYANYA,NAHUBUNDI BIZATUMA BYOSE BISUBIKWA KBSA!

  • IHORERE RWANDA!

  • Jye ndumva bose babaha 70% kuko bose baragerageje,noneho abatononye iriya post bakazashakirwa izindi posts kuko ntibyumvikana ukuntu uriya Beatrice yongereweho 15pts bwa kabiri kdi bwa mbere yari yabonye make muri bose(24).
    Sinon,nabandi bazajya babona ko ari akarengane pee!

  • Hanyuma se abakoze written and interview batagaragara ku rutonde bo ibyabo bimeze bite?

  • Rutsinga ubwe ni umuryi! Ni gute se ikizamini gisohoka nabi akaba ariwe ubimenya mbere? Ubwo abo yashakaga cg bamubwiye ntibari bajemo! Njye nakoze interview inshuro eshatu hagamijwe kunkuramo ariko abaterankunga b’umushinga abari babibonye barandenganura. Ntawukibona akazi adatanze ruswa

  • Ariko se ibi ni ibiki koko njye mbona nta buryo bizakemuka ni ukwicecekera gusa gusa buri wese agomba kumenya ko ari ukwikorera ariko ku giti cyange ndumva iki kizami bagihagarika
    kikazasubirwamo bushyashya

  • Muri. Nyamasheke hashize iminsi hakozwe ibizami. Harimo n’imyanya itandukanye ku bitaro bya Bushenge. Abakoze barategereje amaso yaheze mu kirere ! Ecrit niyo yonyine bakoze kandi nabo ni larga yabikoresheje. Uko byagenze ntawabimenya. Iminsi iteganywa n’amategeko yaharenze kera !!!!

  • mu Rwanda Ibizamini by’ akazi bizaveho bajye baha umuntu akazi batabanje kubeshya ngo hakoreshejwe ibizamini kandi hadakurikizwa ibyavuyemo kuko nubundi akazi gahabwa uwo bashaka.

Comments are closed.

en_USEnglish