Digiqole ad

Save The Children irasaba Leta gukora ubushakashatsi ku gitera abana guta iwabo

 Save The Children irasaba Leta gukora ubushakashatsi ku gitera abana guta iwabo

Amahirwe Denise inzobere mu save the children ushizwe kwita kuburenganzira bw’umwana

Umuryango urengera abana, Save The Children uravuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana, igasaba Leta gukora ubushakshatsi ku kibazo gitera abana kuva iwabo bakajya mu mujyi, kuko ngo uko ikibazo gikemurwa bishobora kuba atari mu mizi.

Amahirwe Denise inzobere mu save the children ushizwe kwita kuburenganzira bw’umwana
Amahirwe Denise inzobere mu Save the Children ushizwe kwita kuburenganzira bw’umwana

Amahirwe Denise  ukora muri Save The Children  nk’ushizwe kwita ku burenganzira bw’umwana yavuze ko umuryango wabo wifuza ko mu mwaka wa 2030 nta hohoterwa rikorerwa umwana rizaba rikiriho.

Uyu muryango uraharanira guca imfu z’abana bari munsi y’imyaka irindwi. Umwana wese ngo agomba kugira uburenganzira bwo kubona uburezi bufite ireme, bakaba bifuza ko mu bufatanye n’Abanyarwanda iki kibazo cyazarangira.

Amahirwe Denise yagize ati: “Mu bushakashatsi twakoze mu mwaka ushije twasanze abana barenga 5,5% bakora imirimo ivunanye. Uyu ni umubare munini, birasaba Save The Children kuticara ngo yumve ko yageze iyo igomba kugera.”

Yavuze ko hagomba kubaho ubufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano mu kurandura iki kibazo burundu.

Save The Children yegera abana bakora akazi kavunanye nk’ako mu rugo ukabashyira mu mashuri y’imyuga iciriritse ndetse ukanasubira inyuma ukareba uburyo imiryango y’aba bana ibayeho.

Bamwe mu bana bavanywe mu kazi ko mu rugo na Save The Children bavuga ko bakoraga akazi kabasaba imbaraga nyinshi kandi ntazobafite.

Umwe mu bana barangije kwiga imyuga afashijwe na Save The Children avuga ko yavuye iwabo kuko yari yabuze amafaranga y’ishuri ajya gushaka akazi ko mu rugo, ubu mu mubyuga yafashijwe kwiga harimo ibijyanye no gukora muri Hoteli no kogosha.

Save The Children muri gahunda yo kurandura ikibazo cy’ubukene ibanza kureba niba gahunda zikorerwa mu buyobozi bw’ibanze zijyanye no gufasha abakene zibageraho neza.

Uyu muryango ukaba usaba Leta y’u Rwanda gucukumbura iki kibazo cy’abana bava iwabo bakajya gukora imirimo ivunanye neza, bakareba niba bari kugikemura cyangwa niba batari guca hejuru.

Save The Children ivuga ko ifite intego yo gukwirakwiza ubutumwa bwo gukumira ibituma abana bishora mu mirimo mibi kandi ivunanye.

Abana ifasha bavuga ko baba bishakira imiberereho mu mujyi ariko Save The Children yo isanga abenshi bafite imyaka iri hasi cyane icyo gihe bigatuma batakaza amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi mu miryango n’ayo gukomeza ishuri n’amahirwe yo mu buzima.

Uyu muryango urasaba Abanyarwanda bose kugira uruhare mu kurengera abana bose kuko ngo nta muntu wari ukwiye kugenda ngo yiyicarire yumve ko ibye yabirangije kuko abana be babayeho neza.

Ngo abantu bakagombye gufatanyiriza hamwe kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe, bakamurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose  rikorerwa  abana cyane abakora akazi ko mu rugo.

Umuryango Save The Children uharanira guteza imbere uburenganzira bw’umwana umuha ubushobozi mu kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa, ijwi rye rikumvikana, ukaba ukorera mu turere twa Nyarugenge, Bugesera, Nyaruguru na Rutsiro, unafite amatsinda y’abana mu turere dutandukanye nka Gasabo, Huye, Rusizi, Karongo, Rubavu na Musanze.

Yahoze akora akazi ko mu rugo yigishijwe gukora inkuru zishushanyije
Yahoze akora akazi ko mu rugo yigishijwe gukora inkuru zishushanyije
Uyu mwana na we w'imyaka 16 yize imyuga nyuma yo gukurwa mu kazi ko mur rugo
Uyu mwana na we w’imyaka 16 yize imyuga nyuma yo gukurwa mu kazi ko mur rugo

Josiane UWANYIRIGRA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ngaho nimujye mubushakashatsi ariko twese tutigijije nkana twese tuzigituma abana bata iingo zababyeyi bakaza kuba mayibobo i Kigali cyangwa muyindi migi mu gihugu.Ndasanga uyumobozi yagirango nawe avuge mubinyamakuru yerekaneko akora.Esubundi kuki atajyakubibwira Ministre Gashumba ngobavugutire umuti icyo kibazo noneho baze kutubwira ingamba zafashwe ngo twumve?

  • Madam, ubushakashatsi bwarakozwe uzabaze Migeprof.

    • Ndumva na sena yarakiganiriyeho niba ntibeshya.Kereka niba aruguhora dusubiramo kugirango abantu babone ko dukora.

  • Hahahahaaaa, uyu se ni ikimanuka cy’umukecuru, ko numva ahari wagirango ntiyavukiye, ntiyakuriye mu Rwanda. Ubushakashatsi se ni ubwo kumara iki ? Ahubwo we niyerekane impamvu akeka ko uburyo burimo gukoreshwa ngo atari bwo nk’uko abivuga, hanyuma atange n’inama z’uburyo noneho byakorwa. Ayinyaaaa !

    Hanyuma kandi dukeneye annual reports zanyu kuri websites zanyu (abazifite).

  • Ntazo bashyiraho kilo abanyarwanda Bahia barushaho Kubota itekinika bityo bagata umugati.

Comments are closed.

en_USEnglish