Safi (Urban Boys) yafunzwe azira gutwara imodoka ‘yasinze’
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umuhanzi Safi Niyibikora wo mu itsinda rya muzika Urban Boys yatawe muri yombi na Police mu ijoro ryo kuwa gatandatu akurikiranyweho kwitambika imodoka z’abanyacyubahiro ndetse no gutwara imodoka yanyoye ibisindisha ku kigero cyo hejuru. Uruhande rw’uyu muhanzi rwo ruvuga ko atari yasinze ndetse yaje kurekurwa kuko basanze yagendeye nabi imodoka z’abanyacyubahiro atabigambiriye.
Uyu muhanzi ngo yaba yitambitse imodoka z’umukuru w’igihugu ku muhanda uzamuka werekeza hagati mu mujyi wa Kigali uzwi nka ‘peage’.
Ubwo bamwe muri bagenzi be bajyaga ku mureba aho yari afungiye kuri station ya Police ku Muhima bavuze ko basanze ameze neza ndetse ashobora guhita arekurwa iperereza nirisanga atabikoze ku bushake.
Spt Modeste Mbabazi umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko uyu muhanzi koko afunze akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yasinze.
Spt Mbabazi kucyo kwitambika imodoka z’abanyacyubahiro yavuze ko ibyo bitamureba we ko icyo uyu Niyibikora akurikiranyweho ari ugutwara ikinyabiziga yasinze.
Updates: Uyu muhanzi yaje kurekurwa mu ijoro ryo kuri iki cyumweru. Umwe mu bakozi muri Super Level (inzu itunganya muzika Safi akoreramo) yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko Safi yarekuwe bari kumwe kandi hari ahantu bagiye mu gitaramo.
Avuga ko Safi atari yafungiwe gusinda nk’uko byavuzwe ahubwo ngo yari akurikiranyweho kugendera nabi imodoka z’abanyacyubahiro, ariko ko nyuma yo kubona ko atabikoze abigambiriye yarekuwe.
Ilas Jalas & Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Bagishiremo inshyi 4 bakirekure ubwo cyari cyaruhaze cyanyoye agasembuye ariko babanze barebe niba atari gatumwa fast! Thx…
Iyo incident nayibonye, Safi yari yasinze hanyuma nkuko mubizi iyo imodoka z’umukuru w’igihugu iyo zigiye kunyuraho izindi zose zirahagarara kandi zigashyira kuruhande. Ariko Umusinzi Safi we yabonye iziri imbere ye zihagaze ashaka kudepasa…………. gusa bariya basore barinda HE nabakunze ni abanyamwuga kabisa. Babikoze neza cyane, nabonaga ari nka Film ndi kureba
@ safi, yaduhe neza…kurekeye aho utaratubwira neza uko byagenze?yaje kuva mu muhanda ate?bamufashe yageze aho aparika, yaragiye?barinkuru neza nanjye ndumva ari film pe!
Safi tubwire rero uko byagenze
Baje kubasha ku mukura mu nzira bate ???
Komeza uduhe iyo nkuru y’imvaho.
Type we yihangane nizimushimo ubwo arisobanura
kabisa byo uyu mu commentator Safi nakomeze atwibwirire ndumva afite amakuru yimvaho
Igikaritasi bagitere njonogo kizinukwe dore cyabihize akamenyero
safi wiceceka. wiceceka. wiceceka……
Comments are closed.