Digiqole ad

S. Africa: Urubanza rw’abakekwaho gushaka kwica Kayumba Nyamwasa rwakomeje

Kuri uyu wa kabiri i Johannesburg, urubanza rw’abakekwaho gushaka kwica Kayumba Faustin Nyamwasa rwakomeje humvwa abunganira abaregwa. Aba bakaba basize abacamanza bibaza ibibazo kuri Kayumba kubera ibyo batangaje.

Batandatu baregwa gushaka kwica Kayumba mu rukiko i Johannesburg kuri uyu wa 10 Nyakanga/photo Stephane de Sakutin

Mu kwezi gushize, Kayumba wahoze ari umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, yashinjaga uwari umushoferi we Richard Bachisa, ubu uri muri batandatu baregwa mu rubanza, kuza muri Africa y’Epfo afite gahunda yo kumwivugana.

Ibi kuri uyu wa kabiri, uwunganira Richard Bachisa witwa Joe Strauss yabikanye mu rubanza agira ati: “ Richard yahamagawe muri Africa y’Epfo na mushiki wawe (Kayumba) ngo aze akube hafi, mumubwira ko ufite gahunda yo kuba President w’u Rwanda mu gihe cya vuba

Kayumba abajijwe n’abacamanza niba koko afite gahunda yo kuzaba President w’u Rwanda, yasubije mu ijambo rimwe ati: “Oya”.

Abunganira abaregwa, bongeye kubyutsa ibyavuzwe n’abacamanza bo ku mugabane w’Uburayi ko Kayumba Nyamwasa akekwaho uruhare mu ihanuka ry’indege ya President Habyarimana, Abacamanza bo mu Ubufaransa na Espagne bakaba barasabye Africa y’epfo ko yoherezwa kubera ibyo byaha.

Abunganira abaregwa kandi bibukije muri uru rubanza ko Kayumba yakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda ku byaha by’imyitwarire mibi, gukoresha ububasha bwe nabi, no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Joe Strauss wunganira Richard Bachira yakomeje avuga ko Kayumba mu Rwanda ashinjwa kugira uruhare mu gutegura ibikorwa byo gutera za grenade mu mujyi wa Kigali mu 2010.

Ibi byose Kayumba Nyamwasa akaba yavuze ko nta shingiro bifite, ahubwo bakabaye baryoza abashinjwa kuba baramurashe bagamije kumwivugana.

Abashinjwa, abanyarwanda batatu n’abatanzania batatu bakurikiranyweho gushaka kwica no gutunga intwaro ku buryo butemewe. Ibyaha abashinjwa bose bahakana.

© 2012 AFP

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish