Digiqole ad

Rwandamotor yizihije isabukuru y’imyaka 50 ishinzwe ari igaraje none icuruza imodoka nshya

 Rwandamotor yizihije isabukuru y’imyaka 50 ishinzwe ari igaraje none icuruza imodoka nshya

Umuyobozi wa Rwandamotor yakataga cake afashijwe na MissRwanda 2016, Mutesi Jolly

*Ngo ifite gahunda yo kugabanya imodoka zakoze ku isoko izana imodoka nshya kandi zihendutse.

Sosiyete icuruza imodoka, moto, moteri zitanga ingufu n’ibindi byuma kuri uyu wa kane yizihije isabukuru y’imaka 50 imaze ishinzwe, yatangiye ari igaraje rito none ubu icuruza imodoka nshya, n’ibindi byavuzwe mu Rwanda.

Umuyobozi wa Rwandamotor yakataga cake afashijwe na MissRwanda 2016, Mutesi Jolly

Imwe mu modoka zicuruzwa na Rwandamotor yamuritswe inagurishwa mu cyamunara amafaranga, arenze ku giciro cyayo cyari cyateganyijwe ajya gutera inkunga abamugariye ku ruganda.

Iyi sosiyete yashinzwe mu mwaka w’1967 ari igaraje ritoya, none igeze ku rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugura imodoka nshya zitarakora n’ikilometero kimwe ku mafaranga make.

Uretse imodoka ziba ari zitarakoze (0 km), iyi sosiyete inagurisha moto na moteri zitanga ingufu iba yateranyirije mu Rwanda. Muri ibi birori umuyobozi wa Rwandamotor Yanick Camarman yavuze ko hari imikoranire n’uruganda rukora imodoka rwa Suzuki rwo mu Buyapani ngo bagomba kuvana Abanyarwanda ku modoka za caguwa.

Yavuze ko batangiye kuzana imodoka nshya ariko ngo ziba zigura amafaranga macye ikintu ngo kizafasha cyane mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugabanya imodoka zakoze ku isoko, ngo hazajya haba hari imodoka nshya zidahenda kandi zifite garanti.

Ati: “Dufatanyije na Suzuki kuva mu myaka ishize twatangiye kuzana imodoka nshya ariko zihendutse, ndumva ntawazicaho ngo ajye kugura imodoka imaze imyaka itanu cyangwa 10 ikora.”

Minisitiri w’Ubucurizi n’inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Francois Kanimba na we yashimye cyane Rwandamotor uburyo yakuze ikaba igeze ahantu hashimishije. Avuga ko ari intangarugero ku bindi bigo bito ku na byo bishobora kugera ahantu umuntu atatekereza.

Muri ibi birori iyi sosiyete yamuritse imodoka nshya bagiye gucuruza ya Suzuki Baleno, aho yahise ishyirwa mu cyamunara ku giciro cyayo bavanyeho miliyoni enye.

Yaje kugurwa 14 900 000 Rwf, ibihumbi 400 Rrw yari yiyongereyeho kubera cyamura yahise ahabwa abamugariye ku rugamba.

Ubusanzwe Rwandamotor uretse gufasha Abanyarwanda kubona imodoka nziza, n’ibindi bikoresho nka moto, imashini zitanga umuriro (generator), ibikoresho byo kuzimya inkongi n’ibindi ngo ijya yita ku Banyarwanda bafite ibibazo nk’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, gufasha kwita ku nzibutso no kwita ku miryango y’abari abakozi bayo bazize Jenoside, inafasha cyane mu bikorwa byo gutora nyampinga w’u Rwanda mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda.

Ministre wa MINEACOM Francois Kanimba ajyeza ijambo ku bari baje mu isabukuru ya Rwandamotor
Uwaje ahagarariye uruganda rwa Suzuki
Abayobozi bari bitabirriye ibi birori
Mutesi Jolly na Miss w’umuco 2017, Guelda bibafatanyije na Minisitiri n’abayobozi ba Rwandandamotor mu ifoto y’urwibutso

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

 

7 Comments

  • miss w’umuco na miss mutesi bambaye ubusa, bakaba banitse ibibero hanze ubwo nuwuhe muco bagaragaza. ubwo se icyitegererezo batanga niki? birababaje pe. ariko tugira minisiteri y’umuco, nakumiro pe.

  • Ariko aba bakobwa baduhereye abana urugero rwiza koko?! Iyo batoye umuntu nka misi aba agomba kuba icyitegererezo mu rubyiruko, kandi kwambara ukikwiza ni umuco mwiza pe! Ese ubaye utari mu marushanwa y’ubwiza ngo wenda bibe ngombwa ko wambara impenure, ni kuki mu buzima busanzwe abana bacu, miss by’umwihariko atambara ngo yikwize? Erega bana bacu agapfundikiye gatera amatsiko!!Ni ukuri jye narumiwe pe, imyambarire isigaye mu bakobwa bacu iteye icyo ni iki! Njya nibaza niba rimwe tutazabyuka tugasanga abakobwa b’u Rwanda, abiyita abasirimu, tugasanga bampaye ubusa ku gasozi(ikariso gusa)!!! Urebye rythme bagenderaho bambara impenure niba bitabaye muri uyu mwaka ni mw’utaha pe! Kandi bana bacu iryo si itera mbere ni iteranyuma. Umuco utera imbere ariko icyo umuntu avoma ahandi ni ibyiza gusa ibibi ukabizibukira! Kandi agahugu kadafite umuco karacika!

  • Ariko aba bakobwa baduhereye abana urugero rwiza koko?! Iyo batoye umuntu nka misi aba agomba kuba icyitegererezo mu rubyiruko, kandi kwambara ukikwiza ni umuco mwiza pe! Ese ubaye utari mu marushanwa y’ubwiza ngo wenda bibe ngombwa ko wambara impenure, ni kuki mu buzima busanzwe abana bacu, miss by’umwihariko atambara ngo yikwize? Erega bana bacu agapfundikiye gatera amatsiko!!Ni ukuri jye narumiwe pe, imyambarire isigaye mu bakobwa bacu iteye icyo ni iki! Njya nibaza niba rimwe tutazabyuka tugasanga abakobwa b’u Rwanda, abiyita abasirimu, tugasanga bampaye ubusa ku gasozi(ikariso gusa)!!! Urebye rythme bagenderaho bambara impenure niba bitabaye muri uyu mwaka ni mw’utaha pe! Kandi bana bacu iryo si itera mbere ni iteranyuma. Umuco utera imbere ariko icyo umuntu avoma ahandi ni ibyiza gusa ibibi ukabizibukira! Kandi agahugu kadafite umuco karacika! ARIKO N’ABABYEYI MUTOZE ABANA KWAMBARA BAKIKWIZA RWOSE!!!!

  • nfite ibintu bibiri gusa ntangaho comment 1.miss mickael jackson ko mumavi hirabura ahandi akaba inzobe na mugenzi we ngo w’umuco yambaye impenure “nguwo umuco di”
    2. ndashima Rwandamotoro kukazi gakomeye kandi no kwita ku bamugariye ku rugamba n’abacitse kw”icumu rya genocide yakorewe abatutsi nibyis=za ni muco wo gufasha.
    murakoze

  • Dore dore aho ntimundebera ba Miss banitse ibibero ku karubanda koko nta bakuru baba iwanyu ngo babahanure mu Ruhame ngaho ngaho ye gapfe ye gapfeubu se ko mbona amatako muhagaze igihe mwicaraga imyenda y’imere ntiyagiye kukarubanda niba yari ihari peeepppp!
    Ngo ni ubusirimu harya twe turi abanyacyaro nzabanumva ngaho mukomeze ariko mwari mwahenuye cyane

  • Guelda weww???Ko wambaye ubusa? Urasebya so David kuko ariyubaha kandi ni inyangamugayo!!!Kuki wanitse utwo tubero tw’imikara?????

  • Buri gihugu kigira umuco wacyo kandi na njye nibaza ko mu ndanga gaciro za kirazira harimwo kutambara ubusa,iriya myambarire ya bariya banyarwandakazi siyo kabisa kuko nta n’urugero rwiza iha abato kuri bo

    ahubwo njye nsanga ari no gupfobya ubwiza bwa bo.

Comments are closed.

en_USEnglish