//Rwandamotor yizihije isabukuru y’imyaka 50 ishinzwe ari igaraje none icuruza imodoka nshya

Rwandamotor yizihije isabukuru y’imyaka 50 ishinzwe ari igaraje none icuruza imodoka nshya

*Ngo ifite gahunda yo kugabanya imodoka zakoze ku isoko izana imodoka nshya kandi zihendutse.

Sosiyete icuruza imodoka, moto, moteri zitanga ingufu n’ibindi byuma kuri uyu wa kane yizihije isabukuru y’imaka 50 imaze ishinzwe, yatangiye ari igaraje rito none ubu icuruza imodoka nshya, n’ibindi byavuzwe mu Rwanda.

Umuyobozi wa Rwandamotor yakataga cake afashijwe na MissRwanda 2016, Mutesi Jolly

Imwe mu modoka zicuruzwa na Rwandamotor yamuritswe inagurishwa mu cyamunara amafaranga, arenze ku giciro cyayo cyari cyateganyijwe ajya gutera inkunga abamugariye ku ruganda.

Iyi sosiyete yashinzwe mu mwaka w’1967 ari igaraje ritoya, none igeze ku rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugura imodoka nshya zitarakora n’ikilometero kimwe ku mafaranga make.

Uretse imodoka ziba ari zitarakoze (0 km), iyi sosiyete inagurisha moto na moteri zitanga ingufu iba yateranyirije mu Rwanda. Muri ibi birori umuyobozi wa Rwandamotor Yanick Camarman yavuze ko hari imikoranire n’uruganda rukora imodoka rwa Suzuki rwo mu Buyapani ngo bagomba kuvana Abanyarwanda ku modoka za caguwa.

Yavuze ko batangiye kuzana imodoka nshya ariko ngo ziba zigura amafaranga macye ikintu ngo kizafasha cyane mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugabanya imodoka zakoze ku isoko, ngo hazajya haba hari imodoka nshya zidahenda kandi zifite garanti.

Ati: “Dufatanyije na Suzuki kuva mu myaka ishize twatangiye kuzana imodoka nshya ariko zihendutse, ndumva ntawazicaho ngo ajye kugura imodoka imaze imyaka itanu cyangwa 10 ikora.”

Minisitiri w’Ubucurizi n’inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Francois Kanimba na we yashimye cyane Rwandamotor uburyo yakuze ikaba igeze ahantu hashimishije. Avuga ko ari intangarugero ku bindi bigo bito ku na byo bishobora kugera ahantu umuntu atatekereza.

Muri ibi birori iyi sosiyete yamuritse imodoka nshya bagiye gucuruza ya Suzuki Baleno, aho yahise ishyirwa mu cyamunara ku giciro cyayo bavanyeho miliyoni enye.

Yaje kugurwa 14 900 000 Rwf, ibihumbi 400 Rrw yari yiyongereyeho kubera cyamura yahise ahabwa abamugariye ku rugamba.

Ubusanzwe Rwandamotor uretse gufasha Abanyarwanda kubona imodoka nziza, n’ibindi bikoresho nka moto, imashini zitanga umuriro (generator), ibikoresho byo kuzimya inkongi n’ibindi ngo ijya yita ku Banyarwanda bafite ibibazo nk’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, gufasha kwita ku nzibutso no kwita ku miryango y’abari abakozi bayo bazize Jenoside, inafasha cyane mu bikorwa byo gutora nyampinga w’u Rwanda mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda.

Ministre wa MINEACOM Francois Kanimba ajyeza ijambo ku bari baje mu isabukuru ya Rwandamotor
Uwaje ahagarariye uruganda rwa Suzuki
Abayobozi bari bitabirriye ibi birori
Mutesi Jolly na Miss w’umuco 2017, Guelda bibafatanyije na Minisitiri n’abayobozi ba Rwandandamotor mu ifoto y’urwibutso

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW