Digiqole ad

Rwanda: Mu mijyi ibiciro byazamutseho 2,3% hagati y’ukwa 07/2014 – 2015

 Rwanda: Mu mijyi ibiciro byazamutseho 2,3% hagati y’ukwa 07/2014 – 2015

Ibiciro ku masoko yo mu mijyi byarazamutse

Icyegeranyo kigaragara ku rubugaga rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) kikaba kigereranya uko ibiciro bihagaze hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2014 na Nyakanga 2015, kirerekana ko ibiciro byazamutseho 2,3% mu mijyi na 0,4% mu byaro.

Ibiciro ku masoko yo mu mijyi byarazamutse
Ibiciro ku masoko yo mu mijyi byarazamutse

Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 2,3% mu kwezi kwa Nyakanga 2015 ugereranyije na Nyakanga 2014, mu gihe muri Kamena 2015 byari byazamutseho 2,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka mu kwezi kwa Nyakanga, nk’uko bikubiye muri iki cyegeranyo ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,7%. Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa na byo ngo byazamutseho 4,2% mu gihe ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 2,7%.

Muri iki cyegeranyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR kivuga ko ugereranyije Nyakanga 2015 na Nyakanga 2014, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,0%.

Ibiciro bya Nyakanga 2015 ubigereranyije n’ibya Kamena 2015, usanga ngo harabayeho kugabanukaho 0,1%. Iryo gabanuka ngo ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,7%.

 

Mu byaro ibiciro byazamutseho gato

Mu cyaro ibiciro byazamutseho 0,4% ugereranyije ukwezi kwa Nyakanga 2015 na Nyakanga 2014. Ibiciro byo mu byaro mu kwezi kwa Kamena 2015, icyegeranyo kivuga ko izamuka ryari ku kigereranyo kingana na 0,1%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho mu byaro mu kwezi kwa Nyakanga, ngo ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’ itabi byazamutseho 11,1%.

Ugereranyije ukwezi kwa karindwi kwa 2015 n’ukwezi kwa gatandatu Kamena 2015, ibiciro mu byaro ngo byagabanutseho 0,1%.

Iri gabanuka ngo ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,8%.

Muri rusange, mu Rwanda ibiciro byazamutseho 1,1% ugereranyije Nyakanga 2015 na Nyakanga 2014 uko byari bihagaze.

Icyegeranyo kivuga ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu 2015 byiyongereyeho 1,0% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2014.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish