Digiqole ad

Rusizi: Rwiyemezamirimo amaze umwaka n’igice yarambuya abaturage bamuburiye irengero

 Rusizi: Rwiyemezamirimo amaze umwaka n’igice yarambuya abaturage bamuburiye irengero

Mu karere ka Rusizi

Abaturage bavuga ko ubukene bubageze ahabi ni abo mu mirenge ya Nzahaha na Bugarama bamaze umwaka n’igice bambuwe amafaranga na rwiyemezamirimo Seburikoko wabakoresheje umuhanda ugana ku rugomero ruzatanga amashanyarazi rwa Rusizi III ngo bamuburiye irengero bamaze kuzuza uyu umuhanda.

Aba baturage bavuga ko kwamburwa bibasize mu marira no mu bukene, ngo bagurishije amatungo yabo, abandi bananiwe kwishyura amadeni ya banki, ndetse ngo hari abatarishyuye ubwishingizi mu kwivuza barasaba Leta kubafasha bakishyurwa amafaranga bakoreye.

Callixte Mugarura yabwiye Umuseke ko bamuritse ibikorwa bakoze barataha ariko ngo amaso yaheze mu kirere kugeza ubu, umwaka n’igice urarangiye.

Ngo yagurishije amatungo ye kugira ngo yishyure amadeni Nyamata, ngo ubuyobozi bubabwira ko iki kibazo bakizi ariko ngo babona byarabaye amateka.

Mugarura ati “Twakoze umuhanda ugana ku rugomero rwa Rusizi III dukoresheje imbaraga tugataha amara masa tukarya ubusa tukagurisha amatungo yacu ngo twishyure mutuelle.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nzahaha bwabwiye Umuseke ko iki kibazo bukizi kandi ko bagikurikiranye gusa ngo bagishyize mu maboko y’akarere ka Rusizi.

Ingabire Joyeux, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha ati: “Kugeza ubu biri mu maboko y’Akarere gusa hari abishyuwe muri aba bubatse. Hashize icyumweru batangiye kugikurikirana cyakora sinamenya aho kigeze.”

Abaturage bo muri iyo mirenge bishyuza ni 90, gusa mu Karere ka Rusizi hari b’abandi bubatse ibigo by’amashuri, poste de sante, utugari, na bo bamaze igihe kinini batarishyurwa amafaranga bakoreye.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, yadutangarije ko hari amafaranga yagenewe kwishyura aba bantu bagiye bubaka ibi bikorwa remezo. Ikishe byose ngo ni ba rwiyemezamirimo bagiye bishyurwa amafaranga y’abaturage bakayacikana gusa ngo bakazakurikiranwa.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nyabuna mugerageze.
    (Ko tutarumva abaturage cg abakozi bambuwe na rwiyemeza-mirimo muri USA, Europe, Japan,Australia,…, bo babigenza bate? Kereka niba nta ba rwiyemeza-mirimo babayo?)

Comments are closed.

en_USEnglish