Digiqole ad

Rusizi: Hatahuwe Abanyarwanda 23 batahutse inshuro zirenze imwe bava DRC

 Rusizi: Hatahuwe Abanyarwanda 23 batahutse inshuro zirenze imwe bava DRC

Bamwe bumiwe ukuntu bagiye gusubizwa iyo bavuye amaramasa kubera kubeshya.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi, bakiriye Abanyarwanda 85 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), 23 muri bo bavumbuwe ko atari ubwa mbere batahutse.

Bamwe bumiwe ukuntu bagiye gusubizwa iyo bavuye amaramasa kubera kubeshya.
Bamwe bumiwe ukuntu bagiye gusubizwa iyo bavuye amaramasa kubera kubeshya.

Muri iyi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare, ubu barakoresha ikoranabuhanga rigezweho ripima imyirondoro y’umuntu hakoreshejwe urutokirwe ‘Finger Print’.

Ubwo bakiraga Abanyarwanda 85, havumbuwe za Makanaki (izina ryahawe Abanyarwanda batahuka bakongera bagasubira muri DRC) bagera kuri 23.

Aba batahuwe bavuga ko ngo basubirayo babitewe na bimwe mu bikoresho bahabwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ‘UNHCR’ iyo batahutse, birimo ibigori, amavuta n’ibindi nk’uko bamwe muri bo babiganirije Umuseke.

Haguma Ildephonse, umuyobozi w’iyi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare yabwiye Umuseke ko kuba aba bafashwe bifite akamaro kuko bazabwira abandi bafitanye gahunda.

Yagize ati “Bimaze kuba umuco kubera ibiryo bahabwa, nyamara uyu ni umuco ukwiye gucika kuko uyu ni umuco w’ububwa, nta Munyarwanda wagasebye kuri utu dukoresho tuzabafasha amezi 3 yonyine.”

Abafashwe bavuga ko bakomoka mu bice by’icyari Kibuye na Gisenyi, ari naho bomokera bakigira mu kirwa cy’Idjwi hanyuma bagataha nk’Abanyarwanda batahutse, dore ko ngo bamwe bagerayo bagashaka ibyangombwa bibatwara Amadorari 5 bakandikwa nk’impunzi zitaha.

Muri 85 bageze muri iyi nkambi y’agateganyo, abagera kuri 62 nibo basanzwe ari ubwa mbere batahutse, muribo 3 ni abagabo, abagore 19 n’abana 40. Baturutse mu duce twa Idjwi na Uvila bakazasubizwa mu miryango bakomokamo nyuma y’iminsi 2 bamaze guhabwa ibikoresho byo kubafasha ndetse na Mutuelle de Santé bose.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish