Digiqole ad

Ruhango: Bibohoye amazi y’igishanga yabateraga indwara

 Ruhango: Bibohoye amazi y’igishanga yabateraga indwara

Abayobozi batashye iri vomero ry’amazi meza kuri uyu munsi wo kwibohora

Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 23 imyaka ishize rwibohoye,  Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu kagari ka Nyarurama baruhutse kuvoma ibishanga, nyuma yo guhabwa amazi meza bagezeho binyuze mu bikorwa bya Army Week, bavuga ari intambwe ishimishije mu kwibohora.

Abayobozi batashye iri vomero ry'amazi meza kuri uyu munsi wo kwibohora
Abayobozi batashye iri vomero ry’amazi meza kuri uyu munsi wo kwibohora

Abo mu kagari ka Nyarurama, mu murenge wa Ntongwe, bavuga bagorwaga no kutagira amazi meza, bavomaga mu bishanga amazi mabi yabateraga indwara.

Mukamusoni Zirppa umubyeyi w’imyaka 50 y’amavuko avuga ko yakoraga urugendo rw’isaha ajya kuvoma igishanga, kuri wengo yabohotse.

Ati “Twebwe twari twaragowe, twashakaga amazi tukajya kuvoma igishanga ariko nabwo mu gihe cy’izuba ibyo bishanga byakamaga, amazi yabyo na yo akabura bigatuma tubura uko tubigenza.”

Akenshi ngo bahoraga bivuza inzoka, abana bahoranaga uburwayi.

Ati “Amazi wasanga rimwe na rimwe asa ibara ry’icyatsi kibisi, ubu dutandukanye n’umwanda, tuzajya dukaraba tunamese imyambaro duse neza. Urumva se kwibohora kurenze uku ari ukuhe? Ntaho tutazagera kubera Kagame.”

Kimwe na bagenzi be icyo bahurizaho ni uko baruhutse uburwayi ndetse n’abana babo baruhutse gusiba ishuri no gukerererwa bitewe no kujya gushaka amazi mu gishanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois agaruka ku byo akarere kamaze kugeraho mu myaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye, agasaba abaturage guharanira kwishakamo ibisubizo badategereje ko byose bizakorwa n’ubuyobozi.

Ati “Muhawe amazi ariko mukwiye kuyabungabunga ntimugategereze ko niba hari ibyangiritse bizasanwa n’akarere, ahubwo nimwe mukwiye gufata iyambere mu kwita ku byo mwagezeho, mugomba kubigira ibyanyu. Murusheho gukunda umurimo.”

Amavomero  y’amazi yatashwe mu kagari ka Nyarurama yubatswe n’ingabo z’igihugu mu gikorwa cya Army week, yose uko ari itatu afite agaciro ka miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Azageza amazi ku miryango 230 igizwe n’abantu basaga 800.

Kugeza ubu akarere ka Ruhango kari ku gipimo cya 80% by’abaturage bagerwaho n’amazi meza.

Abaturage basabwe kubungabunga aya mazi bahawe
Abaturage basabwe kubungabunga aya mazi bahawe

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Ruhango

en_USEnglish