Digiqole ad

Ruhango : Barasaba ko udukingirizo twongerwa ku isoko

Imibare y’abakeneye udukingirizo mu karere ka Ruhango ngo iraruta uturi ku Isoko bityo abaturage badukenera bakaba basaba ko utwo dukoresho twakongerwa ku isoko.

Abaturage mu Ruhango basobanurirwa ubwoko bw'udukingirizo. Baradukoresha cyane nubwo ngo bataramenya kudutandukanya
Abaturage mu Ruhango basobanurirwa ubwoko bw’udukingirizo. Baradukoresha cyane nubwo ngo bataramenya kudutandukanya

Habarurema Elias w’imyaka 25 y’amavuko , atuye mu murenge wa Ruhango, avuga ko akoresha agakingirizo buri gihe uko agiye gukora imibonano mpuzabitsina, kubera ko kamufasha kwirinda inda zindaro, kakamurinda indwara zinyuranye zandurira mu mibonano mpuzabitsinda ndetse kakanaringaniza imbyaro ariko ngo rimwe na rimwe ntibimworohera kukabona aho agiye kukagura hose.

Umutoni Nadine nawe utuye muri uyu murenge akaba afite imyaka 21 y’amavuko, yemeje ko amaze gukora imibonano inshuro 2 kandi uwo bayikoranye yabanzaga kwambara agakingirizo, akavuga ko ari ikibazo niba dutangiye kuba duke ku isoko mu gihe ngo tubarinda cyane.

Kambanda Marcel uhagarariye gahunda yo kurwanya SIDA mu karere ka Ruhango, ahamya ko gukoresha udukingirizo byagabanyije ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, ugereranyije  n’imyaka yashize.

Kambanda Marcel, avuga ko mu rwego rwo kongera umubare w’udukingirizo, hatangijwe gahunda yo gutanga udukingirizo dutandukanye harimo nako mu bwoko bwa “Plaisir”.

Nubwo abaturage bamenye akamaro ko gukoresha udukingirizo, bigaragara ko hakiri imyumvire mike ya bamwe mu baturage bataramenya amoko yatwo.

Butera John Robert Mugabe uhagarariye ikigo gishinzwe imibereho myiza y’abaturage(SFH), avuga ko benshi mu baturage baziko udukingirizo twose ari “Prudence”.

Berekwa izina ry'agakingirizo "Plaisir"
Berekwa izina ry’agakingirizo “Plaisir”

Butera akaba avuga ko iki kibazo cyagaragaye ubwo bamamazaga agakingirizo ko mu bwoko bwa Plaisir.

Ubwo hatangwaga ibisobanuro kwikoreshwa ry’udukingirizo mu murenge wa Ruhango, umuturage witwa Nsabimana Vincent we yavuze ko atari azi gutandukanya agakingirizo kazwi ku izina rya Plaisir na Bresil nk’igihugu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ahanini imibare yagabanutse kubera guhuriza hamwe abakora umwuga w’uburaya muri koperative, ndetse no kugumya kongera umubare w’udukingirizo ku isoko, bakanashyira imbaraga ku bukangurambaga kwikoreshwa ry’udukingirizo kubaturage bose.

Ubu mu karere ka Ruhango mu nzu z’ubucuruzi, hagaragara udukingirizo turimo: Prudence, Plaisir, na Life Guard. Gusa abaturage bakavuga ko uduhendutse (prudence) bamenyereye dukwiye kongerwa umubare.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aho gusaba ubuhinzi cg ubworozi bwa kijyambera barasaba udukingirizo? umwera uvuye ibukuru koko. Mu minsi itaha bazaba basaba kongererwa ubutaka bwo guhambamo.

  • Ariko u Rwanda rufite ibibazo nonese ibibazo bihungirwa agakingirizo gake mu karere= ubusambanyi bwinci, uyu si umuti ahubwo nibasambane SIDA ibice aho kuvuga twababanye duke. Ndifashe njye sinsambana.Kwifata njye numva ariwo muti.

    • kalisa ntabwo tuzabuza abasambana gusambana kuko tutabifitiye ubushobozi kuko byigishijwe kera kose kandi ntacyahindutse kuko turi abantu ahubwo ni gute basambana ariko ntangaruka kumubiri batabyaye abana badashoboye kurera,batanduta hiv/sti nibindi agakingirizo rero niwo muti tutitaye kubwoko bwako kuko twose turakingira. murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish