Digiqole ad

Rubyiruko rwa Africa aho mujya hose ku isi mukomere ku ndangagaciro zanyu – Min. Mushikiwabo

 Rubyiruko rwa Africa aho mujya hose ku isi mukomere ku ndangagaciro zanyu – Min. Mushikiwabo

Aganiriza urubyiruko rwitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” ryasoje kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasabye urubyiruko rwa Africa gukomera ku ndangagaciro zabo aho bajya hose ku isi.

Min. Louise Mushikiwabo yagiriye inama uru rubyiruko agendeye ku buhamya bwe muri muri America.
Min. Louise Mushikiwabo yagiriye inama uru rubyiruko agendeye ku buhamya bwe muri muri America.

Mu kiganiro cyigaga ku ruhare rw’urubyiruko cyane cyane uruba mu mahanga (diaspora) mu kubaka Africa, Minisitiri Mushikiwabo yagendeye ku rugero rwe asaba urubyiruko rwa Africa kwihagararaho aho rujya hose.

Yababwiye ko yamaze imyaka hafi 21 muri Leta Zunze Ubumwe za America, ku buryo byageze aho abantu benshi bamwitiranya n’abnyamerika birabura kubera imivugire n’imico.

Ati “Byari ngombwa ko mera nkabo kubera impamvu zitandukanye nk’akazi, n’amashuri, ariko nakoze uko nshoboye kugira ngo ngume ndi Umunyarwanda.”

Minisitiri Mushikiwabo umaze imyaka hafi 10 muri Politike, yabwiye urubyiruko ko n’aho yari ari muri America yakurikiraniraga bya hafi imibereho y’igihugu cye (Rwanda), ndetse ngo yhoraga yumva hari icyo yagikorera kabone n’ubwo cyaba ari gito.

Iyi ngo niyo myitwarire igomba kuranga urubyiruko rwa Africa rushaka guhindura ibintu muri Africa, kuko “ibi bitazaza nk’impano, ugomba kubiharanira, ukiga kandi ukihugura.” nk’uko abivuga.

Mushikiwabo yagize kandi ati “Nemera ko Politike atari umurimo wo muri Minisiteri, ni uguhindura ubuzima bw’abantu no kugira umuhate wo guhindura ubuzima.”

Minisitiri asanga urubyiruko rwa Africa by’umwihariko ururi mu mahanga rukwiye gukomera ku ndangagaciro z’aho bakomoka kandi bagakomeza gufunguka no guhindura ibintu n’aho bari kubwabo, no kubw’umugabane wabo wa Africa.

Yagize ati “Urubyiruko rwa Africa ruri hirya no hino ku isi ni izihe ndangagaciro musangiye cyangwa mukwiye gusangira? Ni iki kibaranga muhuriyeho nk’urubyiruko rwa Africa rugezweho kandi rufite umuhate wo guhindura ibintu? Ese ni gute mugumana indangagaciro? Ni gute mukomeza kuba abo muribo, muguma kuba Abanyafurika muri mwe, kandi mugakomeza kuba intangarugero hanze aho muri hose?”

Min. Mushikiwabo yavuze ko iyo umuntu akiri muto byoroha guhindurwa n’ibintu binyuranye basanga mu bihugu bajyamo, indangagaciro zitandukanye, uburyo bw’imikorere butandukanye, n’imico itandukanye, gusa ngo igikuru ni uko umenya uko witwara muri ibyo bihugu by’ahandi ariko ntunatakaze uwo uriwe.

Ati “Uko dutekereza cyane ku bihugu byacu, ku mugabane wacu ni ko turushaho kuba Abanyafurika beza aho turi hirya no hino ku isi, icyo gice cy’indangagaciro ni ngombwa cyane. Nanjye nabaye igihe kinini ku wundi mugabane, ariko nk’urubyiruko nutabasha guhitamo uwo ubawe, ngo uharanire umwanya wawe kandi n’uwubona uwubyaze umusaruro, ntabwo uzabona cya cyubahiro ukwiye.”

Ku rubyiruko usanga buri gihe rushakisha ngo abantu bo kureberaho b’ikitegererezo, Min. Mushikiwabo yarubwiye ko byaba byiza rutangiye gutekereza ibisubizo byarwo bwite n’uko rwabitunganya, kuko ngo akenshi kugira umuntu ufata nk’ikitegererezo bizana no kwigana cyangwa kugendera kuby’abandi.

Min. Mushikiwabo yabwiye urubyiruko ko icyatumye aguma hafi y'u Rwanda ari uko yakomeje kurutekereza.
Min. Mushikiwabo yabwiye urubyiruko ko icyatumye aguma hafi y’u Rwanda ari uko yakomeje kurutekereza.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Good point Hon Minister! They should also be patriotic and love their mother land( Africa).

    • Nyakubahwa Minister, Sankara yishwe nande? yagambaniwe nande? Lumumba yishwe nande? Agambaniwe nande? Kadafi ntiyagambaniwe nabo yakoreye neza U Rwanda ntirwaranzwe nokuba igihugu kwikubitiro mu gushyigikirako amenwaho amasasu? Izo ndangagaciro abayobozi baterekana tuzazikomeraho ziri he? zande? zigishwa nande?

  • Ariko izo ndangagaciro zitabuza abanyafrika guhora babeshyana, basahuranwa, barwana, bicana, bavangurana, barushanwa guhakwa kuri ba Mpatsibihugu, ni izihe?

    • Urarakazwa n’ubusa kabisa. Iyi discour ya Mme Louise si wowe yari igenewe, so cool down Bro. Bene aya magambo (twita ibipindi nka bimwe bya Rucagu) aba agenewe injiji kugirango akomeze kuzisinziriza (gukonfirima = confirmer), ntabwo aba genewe abantu bacanye ku maso nkawe, kuko mwe muba mwaravuye mu mukumbi w’intama, kubagaruramo ntibiba byroshye kuko umuntu wamaze guhumuka biba byararangiye.

  • Abayobozi bomuri Africa bajye bareka kubeshya mu nyungu zabo.Urwo rubyiruko rwomuri Africa rukomera ku ndangagaciro nuruhe? nizihe? Abirirwa barohama muri méditérannée baba bahunga nde? bahunga iki? Sabayobozi babi bigwizaho imitungo yigihugu bakaguma mubuyobozi ubuziraherezo arinako basahura ugasanga inzira yonyine isigaye arukubakuzaho imbunda? Mundebere Guinnée Equatoriale,Cameroun,Kongo Kinshasa,Congo Brazaville.Mwagiye muha rubanda agahenge mukubahiriza itegekonshinga mukareka n’abandi bakagerageza bibananiza iki?

  • nta ngangagaciro mbona urubyiruko rwakwizirikaho! ese kukivmutibaza impamvu urubyiruko rw’abanyafrika rwose rugira inzozi zo kujya iburayi n’amerika? nk’ubu iyi nama yitirirwa urubyiruko ariko muzambwire umusaruro wayo?

  • Indangagaciro tuziranyeho ni izihe? (Urutonde rwazo narukurahe)
    Ibi ni kimwe na byabindi byo kuvuga ngo umuntu yataye umuco nyarwanda.
    Nibangahe bakirangwa n’umuco nyarwanda?
    Umuco nyarwanda ukubiyemo byinshi dukwiriye KUMENYA ariko BIMWE mu biwugize ntago bijyanye n’igihe tugezemo kuburyo twese ntitwabishyira mu bikorwa. Ingero : Kubandwa, guterekera, amasunzu, impu, abakobwa kugira uburenganzira bw’ikiremwamuntu buri munsi y’ubwabagabo, etc…
    Anyway, mu bayobozi bose bariho nta n’umwe untera ishema by’umwihariko kuburyo nakumva yambera ikitegererezo.

  • Indangagaciro Nyafrika ntizizabaho mugihe tugifite abayobozi badakunda ibihugu bayobora ahubwo bakunda umutungo kamere wibyo bihugu. Bashiki bacu nabarumuna bacu bagwa munyanya ya Meditaranee bapfa ko ntarumva aba bakuru bibihugu babivugaho? Nukwirirwa badusahura gusa urubyiruko se rwahawe ayahe mahirwe? Imisoro iri hejuru ntaburyo buhari bwo gutuma abatangiza imishinga mito babona uburyo bwo guhumeka no gukora. Gusa igihe kizabibabaza too.

    • Icyo biroroshye kugicyemura: Ibaze tugiye kumva tukumva nk’igihugu X muri Africa, hafashwe icyemezo ko nta mukozi wa Leta (public sector) wemerewe kugira umutungo hanze! Ibi byatuma nibura n’uwibye biguma imbere mu gihugu. Ikindi byamara nuko ntawakwigera atera ibuye aho “ajishe igisabo”.

      • A x urumuntu wumuhanga cyane.Nta numwe wakongera. Nta numwe watinyuka rero bikwereka ko bose baziranye bakorera inyungu zabo.

Comments are closed.

en_USEnglish