Digiqole ad

Rubavu: Umukozi wa Banki y’Abaturage ‘yacikanye’ miliyoni 12

 Rubavu: Umukozi wa Banki y’Abaturage ‘yacikanye’ miliyoni 12

Umukozi wakoraga kuri guichet ya Banki y’abaturage ishami rya Kanama muri centre ya Mahoko i Rubavu ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko aburiwe irengero kuva kuwa 29 Mata 2015 hakanabura miliyoni 12 muri Banki.

9279

Ubuyobozi bw’aka gashami bwabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko uyu mukozi yagiye agiye muri karuhuko ka saa sita bategereza ko agaruka baraheba.

Bavuga ko bahise bareba mu mutamenwa ubikwamo amafaranga ya Banki bagasanga miliyoni 12 n’ibihumbi Magana atanu zarimo ntazikirimo.

Ngo bamuhamagaye kuri telephone igendanwa bamushakira n’aho yari acumbitse baramubura niko kumenyesha inzego z’umutekano ngo ashakishwe.

Kugeza ubu ngo gushakisha uyu mukozi nibyo bikomeje ndetse n’iperereza ku hantu yaba yararengeye.

Uyu mukozi wa Banki bikekwa ko yibye iyi banki mu gihe abandi bari bagiye mu karuhuko ka saa sita maze nawe akaboneraho akanya.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

7 Comments

  • Umukozi umwe ntabwo yakwiba muri coffre.

    • uvuze ukuri icyo n’ikinyoma cyambaye ubusa ntabwo yakora muri coffre wenyine ntaho byabaye, ahubwo police ishishoze ushobora gusanga ba Gerantbabonye abuze bagahita bayikoreramo kugira ngo baze kubimugerekaho.

  • Ariko sha MUNYAMAKURU WE ubuze ifoto ye, ubuze no gushyiraho nibura izina rye? ubwo turamufata gute gno dufashe Police?

  • Imibare mikeya no kutamenya ibyiza byo gutura iwanyu !!!!

    Ubuse ukora muri banque iyo atereta ahubwo bagenzi be agahabwa mo credit agakora agashinga kunguka ko yari no kuzakira bucece !!!
    None dore agiye gutura imahanga hehe ni wabo !!!

  • Harya imfunguzo za coffre fort sinumva ngo zibikwa n’abantu 3 kandi batandukanye?Buriya se yayafashe ate wenyine?cyangwa se yafashe ayo muri caisse ye gusa barangije bamushyiraho n’igihombo cyose banque yagize.Ariko n’abo bantu b’inkundamugayo turabamaganye kuko baduhesha isura mbi mu gihe tuba tukiri mu nzira y’amajyambere kandi tugifite n’umubare munini w’aba shomeri none n’abagafite bari kukivanamo bakiba?Ibi bintu bikwiye gushakirwa igisubizo n’impamvu yabyo.Maisha atubwire amazina y’uwo muntu.

  • Nimudufashe muduhe amazina ye tumushakishe agarure amafaranga y,abaturage.Ariko harimo urujijo nonese niba umutamenwa udafungurwa n,umuntu umwe,ubwo murumva ntawundi muntu bafatanyije?Police mushishoze neza muriyo branche harimo abandi bazi uko byagenze.

  • uwo mukozi nakurikiranwe aryozwe amafranga yabaturage

Comments are closed.

en_USEnglish