Digiqole ad

Rubavu : Musenyeri Bigirumwami arasabirwa gushyirwa mu Ntwari

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Alexis Habiyambere, aratangaza ko abona Musenyeri Aloys Bigirumwami yakagombye gushyirwa mu rwego rw’Intwari, kuko gushyirwa mu batagatifu bifata igihe kirekire.

Mgr Aloys Bigirumwami wagaragaje kurwanya ivanguramoko mu Rwanda
Mgr Aloys Bigirumwami wagaragaje kurwanya ivanguramoko mu Rwanda/photo Internet

Mgr Habiyambere yabitangaje ubwo Diyosezi ya Nyundo yizihizaga igihe Musenyeri Aloys Bigirumwami yahawe inkoni y’ubushumba bwayo, hashize imyaka 60.

Mu myaka 60 ishize, Diyoseze Gatulika ya Nyundo na Kiliziya Gatulika mu Rwanda muri rusange, bishimira ko Mgr Aloys Bigirumami mu buzima bwe, yagaragaje ubuhanga buhanitse, ubunyangamugayo , gukunda igihugu no kurwanya ivangura n’amacakubiri, mu gihe yari Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Hagendewe kuri ubu buzima bw’uyu Musenyeri, bamwe mu bayoboke b’idini Gatulika muri iyi Diyosezi, bavuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo hakorwe ubuvugizi, maze Mgr Bigirumwami yandikwe mu gitabo cy’intwari z’u Rwanda cyangwa Abatagatifu ba Kiliziya Gatulika.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Alexis Habiyambere, avuga ko igishoboka cya hafi, ari uko Musenyeri Bigirumwami yashyirwa mu rwego rw’Intwari, kuko inzira zikurikizwa, kugira ngo umuntu ajye mu rwego rw’Abatagatifu, ari ndende cyane.

Mgr Habiyambere, yakomeje avuga ko bazi ko Imana yamaze kumuhembera ibyo yakoze, ati “ Tuzi ko Imana yamaze kumuhembera ibyo yakoze,niyo mpamvu twabanza kumushyira mu rwego rw’Intwari, nibyo byoroshye kurusha gushyirwa mu rwego rw’Abatagatifu,kuko n’ubwo Kiliziya yo mu Rwanda tumwemera cyane, ariko bifata igihe kirekire kugira ngo agirwe Umutagatifu”.

Bimwe mu bituma abakristu benshi bifuza ko Mgr Bigirumwami yagirwa Umutagatifu, harimo ukuntu yarwanije amacakubiri mu gihe yari Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, nkuko Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Mgr Philipe Rukamba, wari witabiriye ibyo birori yabivuze.

Mgr Rukamba yavuze ko igihe abantu benshi bari mu bibazo bya Hutu na Tutsi, Musenyeri Bigirumwami yanditse ibaruwa agaragaza ko umuhutu n’umututsi ntaho batandukanira, ibi byiyongera ku mashuri yagiye ashinga.

Bigirumwami yitaye cyane ku kubungabunga umuco nyarwanda, akaba yari afite intego yari mu rurimi rw’ikilatini ivuga ngo “Induamur Arma Lucis” bivuga Ngo « Nitwitwaze Intwaro z’Urumuri » aho yabihuzaga yubahisha umuco nyarwanda mu bitekerezo n‘ibisakuzo, inshamarenga, ibihozo n’imbyino, imigani migufi, imigenzo n’imiziririzo yanditse mu bitabo bitandukanye na n’ubu bigikunzwe cyane.

Musenyeri Bigirumwami yavutse taliki ya 22 Ukuboza 1904, akaba yaraje kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo ku wa 01 Kamena 1952, ndetse ni nawe mwirabura wa mbere mu gace ka Afurika u Rwanda ruherereyemo, wari ubaye umwepiskopi, yitabye Imana taliki ya 03 Kamena 1986 ku myaka 81 mu bitaro bya Ruhengeri azize indwara y’umutima, ashyingurwa kuri Katederali ya Nyundo.

© 2012 IzubaRirashe

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nanjye ndabishimye kumugira intwari kuko ubu nfite imyaka 22 mama yaramumbwiraga mumateka ko, yabahungishije muwi 1959 kuli paruwasi ya nyundo akibaza niba yaba akiriho naho yarapfuye nza bimubwira ko yitabye imana

  • Erega Muzehe w’abasangirangendo “Nyakwigendera Padiri Fraipont Ndagijimama” we ko ntacyo Kilizi imuvugaho ?!!

  • Jyewe ntekereza ko kushyira Musenyereli Bigirimwami mu rwego rw’Intwali z’u Rwanda bitagombaga gusabwa cyangwa kwibutswa. Ni umwe mu banyarwanda baharaniye umuco n’ubumenyi.Yagaragaje kandi akora ibishoboka byose ngo yunvishe umunyarwanda ko ubwigenge bujyana n’ubwenge n’ubushishozi, alibyo kuba intore ibereye u Rwanda.Igihe cyose habayeho kuvangura abana mu mashiri nko muri 1973, yagaragaje ubutwali budasanzwe bwo kwanga byimazeyo ko ilyo vangura likorwa mu mashuli ya diyosezi yali ashinzwe. Abali mu iseminali ku Nyundo muri 1973, baribuka ibyemezo yafashe icyo gihe. Iyo haboneka abayobozi bazima nkawe, ntekereza ko u Rwanda rutali kugira ibibazo byagize inkurikizi tuzi twese.Ni intwali y’u Rwanda ahubwo nibishyirwe kumugaragaro.Abere urugero n’bandi bose bahamagariwe kugira umwanya mu buyobozi bw’i Gihugu mu nzego zinyura.

  • Jyewe ntekereza ko gushyira Musenyereli Bigirimwami mu rwego rw’Intwali z’u Rwanda bitagombaga gusabwa cyangwa kwibutswa. Ni umwe mu banyarwanda baharaniye umuco n’ubumenyi.Yagaragaje kandi akora ibishoboka byose ngo yunvishe umunyarwanda ko ubwigenge bujyana n’ubwenge n’ubushishozi, alibyo kuba intore ibereye u Rwanda.Igihe cyose yabayeho yagaragaje ubutwali budasanzwe bwo kwanga byimazeyo ivangura ly’abana mu mashuli ya diyosezi yali ashinzwe. Abali mu iseminali ku Nyundo muri 1973, baribuka ibyemezo yafashe icyo gihe. Iyo haboneka abayobozi bazima nkawe, ntekereza ko u Rwanda rutali kugira ibibazo byagize inkurikizi tuzi twese.Ni intwali y’u Rwanda ahubwo nibishyirwe kumugaragaro.Abere urugero n’abandi bose bahamagariwe kugira umwanya mu buyobozi bw’i Gihugu mu nzego zinyura.

  • Nyakubahwa Musenyeri Aloys Bigirumwami abamumenye bakomeze kumubwira abataramumenye. Niwe umusizi yise Mukerajabiro, Rutindangeri, Mushumbushagawe, n`andi mazina y`ubutwari. Icyo njye mwibukiraho ni urugwiro rutagira urugero yahoranaga, cyane cyane ku bana bato, abo yakundaga kwita Inkaragamabondo.
    Imana imwakire mu bahire bayo.

  • Bigirumwami ni intwarli yabayeyo kuko ibyoyakoze natwe abato turabyunva ukuli kuzatsinda

  • Mujye mwitonda, niho muhera muca imanza kandi nta bushobozi mufite bwo kureba mu mitima!
    Bibiliya mwe muyumva gute ko ariyo mushingiraho nk’abakirisitu? Imana ntireba nk’abantu! Ese Kiliziya ibonye abikwiriye kuki itamugira umutagatifu vuba, bisaba ko apfa incuro zingahe? Ikindi abo bakuriye Kiliziya babivuga ko batateye mu rye ngo bitangire abari babahungiyeho ko aribyo bibaye ibyo yaba yarabatoje? Ntimudukurure mu bibazo byanyu byo kwihanaguraho ubusembwa!

    • muvandiwme tuve ibuzimu tujye ibuntu,kuvuga ko umuntu yashyirwa mu rwego rw’intwari ntaho bihuriye no gukingira ikibaba abakoze amakosa.gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu nta bwo ari kiliziya y’u Rwanda ibikora cg undi uwari wese bisa ubushishozi n’ibimenyetso bihagije ngo umuntu abe umutagatifu ntibisaba gupfa incuro nyinshi,musiganuze.

  • akwiye kuba intwali pee

  • Nyakwigendera Mgr Bigirumwami akwiye gushyirwa mu Ntwari z’U Rwanda kuko yarukoreye byimazeyo mu cyitwaga Diyosezi ya Nyundo, akanga amacakubiri ,agakunda ukuri akanga akarengane.yakoze ibyiza gusa gusa.Hakwiye komisiyo yo kwiga kubuzima bwe agashyirwa mu ntwari z’U Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish