Digiqole ad

Rubavu: Abajya gukorera muri RDC baciye ukubiri no gusiga abana ku mupaka muto

 Rubavu: Abajya gukorera muri RDC baciye ukubiri no gusiga abana ku mupaka muto

Ngo abana bajyaga babasiga ku mupaka ariko ubu babonye amarerero

Ababyeyi batuye mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu bajya gukorera mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwaga kutajyana abana babo muri iki gihugu bakabasiga ku mupaka muto (petite bariere), ubu ngo bubakiwe amarerero.

Ngo abana bajyaga babasiga ku mupaka ariko ubu babonye amarerero
Ngo abana bajyaga babasiga ku mupaka ariko ubu babonye amarerero

Aya marerero yubatswe n’Umuryango Uyisenga n’Imazi usanzwe utera inkunga mu kurera abana bato.

Nyirandegeya Jaquelie ufite abana babiri mu Irerero rya Bisizi ryubatswe n’uyu muryango, avuga ko ubu aba yizeye umutekano w’abana be ku buryo iyo yagiye gukorera amafaranga muri Congo agenda ntacyo yikanga.

Ati ”Twajyaga muri Congo twagera kuri petite bariere bakanga ko tubambutsa ngo dushake ibyangobwa, wabona nta kundi ukamusiga hafi aho.

Avuga ko aho babasigaga habaga hari umwanda ndetse ntibanitabweho bikabaviramo kurwara indwara ziterwa n’isuku nke nk’amavunja ariko ko aho batangiye kubareresha mu marerero abana bameze neza.

Bitwayiki  Jean Damascene na we ufite abana areresha mu irerero, avuga ko abaturage bagize uruhare mu kubaka aya marerero.

Avuga batangiye gusogongera ku byiza byo kureresha mu marerero kuko abana babo bari kuyavomamo uburere. Ati “Umwana andamutsa mu cyongereza nkabura icyo musubiza.”

Uyu mubyeyi avuga ko bamwe mu babyeyi batumvaga impamvu yo kujyana umwana mu irereo ariko ubu buri wese yumva yaratanzwe.

Ati ”Ibi bitaraza twari mu rujijo, bamwe tukumva ko bitatureba ariko ubu twavuye hasi umwana ni ukwiga.”

Umuhuzabikorwa w’umuryango Uyisenga n’Imanzi, Uwitonze Chaste avuga ko uyu muryango waje muri aka karere kugira ngo batange umusanzu mu gusubiza abana mu miryango.

Avuga ko nyuma yo kubona ko hari abana basigara ku mipaka babonye ari ikibazo kandi kigomba gushakirwa umuti kuko hari abana bamwe bagiye baba inzererezi kubera kubasiga aha.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace shimira uyu muryango ubafashije gukemura iki kibazo babonagamo imbogamizi.

Ati ”Niba abana tubafatiye iwabo mu mudugudu turizera ko ikibazo kigiye gucika burundu kandi turifuza ko iyi gahunda ikomeza  no mu yindi mirenge kugira ngo gikemuke.”

Akarere ka Rubavu kamaze gusubiza mu ishuri abana basaga 3 000 bari barataye amashuri abanza.

Hafunguwe irerero rizafasha guha abana uburere buboneye
Hafunguwe irerero rizafasha guha abana uburere buboneye
Ngo bizeye ko aba bana bazarushaho kubaho neza
Ngo bizeye ko aba bana bazarushaho kubaho neza

KAGAME KABERUKA  Alain
UM– USEKE.RW

en_USEnglish