Digiqole ad

RSE: Hacurujwe Imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 4,8 Frw

 RSE: Hacurujwe Imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 4,8 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 13 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane 69 200 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 4 844 000. Iyi migabane yacurujwe ku giciro cy’amafaranga 70 Frw ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo hashize.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo birindwi (7) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa kane yageze, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 5 400 ya Banki ya Kigali ku mafaranga ari hagati ya 235-245 Frw ku mugabane, ariko migabane iri ku isoko.

Ku isoko hari imigabane 21 500 igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mafaranga 122 Frw.

Hari n’imigabane 93 200 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-75 Frw ku mugabane, gusa hari nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Hari kandi imigabane 902 600 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 104 Frw, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 400 ya USL igurishwa ku mafaranga 104 Frw, gusa nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish