Digiqole ad

RSE: Hacurujwe Imigabane ya Crystal Telecom na BK ya miliyoni 5,1 Frw

 RSE: Hacurujwe Imigabane ya Crystal Telecom na BK ya miliyoni 5,1 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 18 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane imigabane ya Banki ya Kigali n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5 191 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane 50 000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 3 500 000 Frw yacurujwe muri ‘Deal’ imwe, ku mafaranga 70 Frw ku mugabane umwe, ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 6 900 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 1 691 000 Frw yacurujwe muri ‘deals’ enye, ku mafaranga 250 Frw ku mugabane.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” ntibyahindutse kuko bitacuruje.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa kabiri yageze hari imigabane 1 000 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga 250 Frw ku mugabane, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Ku isoko hari kandi imigabane 152 600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 389 400 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 70 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Hari kandi imigabane 1 000 700 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 104 Frw, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Murakoze kumakuru mu tugezaho none mwansobanurira umuntu ushaka kugura imigabane bisaba iki? agomba kuzuza iki? imigabane fatizo umuntu atanjyiriraho ni ingahe? Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish