Rongi: Abana n’urubyiruko 1 600 bagiye korozwa amatungo magufi
Ihuriro rigamije guteza imbere abapfakazi n’impfubyi (Solidarité d’Epanouissement des Veuves et Orphelins visant le Travail et L’Automotion) rigiye guha abana n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga amatungo magufi mu rwego rwo kwiteza imbere.
Ubusanzwe uyu mushinga wa SEVOTA wafashaga ababyeyi muri rusange barimo abapfakazi n’impfubyi mu bikorwa bitandukanye by’ubworozi n’ubuhinzi, ubu uyu mushinga utangaza ko usanga ari ngombwa koroza abagize umuryango bose kuko aribyo bituma ubukungu n’imibereho myiza y’ingo irushaho kwihuta.
Iki gikorwa cyo koroza ibi byiciro by’abana n’urubyiruko rwiga ndetse n’urwacikije amashuri cyabanje kubimburirwa n’amarushanwa ashingiye ku mivugo, imbyino,ikinamico, n’urwenya.
Séraphine Mukanyabyenda uhagarariye SEVOTA mu Murenge wa Rongi, atangaza ko kubumbira mu matsinda uru rubyiruko n’abana bagera ku 1 600 aribyo bihutiye kubanza gukora kugira ngo babone uko baboroza.
Ngo babanje kandi kubahugura ku bworozi kugira ngo babikore bazi neza ko bibafitiye akamaro kanini.
Mukabyenda avuga ko ubworozi bw’inkwavu,inkoko, ingurube n’ihene aribyo bagiye guhera boroza ibi byiciro mu gihe cya vuba.
Ati «Abo tworoje mbere bamaze kwiteza imbere kandi umushinga watangiye bafite imibereho mibi kuri ubu babasha kwishyurira imiryango yabo mitiweli n’amafaranga y’ishuli twifuza ko uyu muco wo kubafasha kwifasha abakiri bato bawugira uwabo ntuharirwe ababyeyi bonyine»
Christine Murekansange umwe muri aba bana, avuga ko nta mahirwe yagize yo kurangiza amashuri ku buryo yafashe icyemezo cyo guhinga ariko ngo asanga bidatanga umusaruro yifuza ariyo mpamvu yifuza guhindura akazi yakoraga akajya mu bworozi kandi akizera ko azahera ku nkwavu n’ingurube kubera ko ngo ari byo byororoka vuba.
Aimable Ndayisaba umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, avuga ko abaturage borojwe kuvaho uyu mushinga utangiriye aribo biyambaza muri gahunda za Leta zishishikariza abaturage kwizigamira, kugira isuku no guhinga bya kijyambere kuko ngo imyumvire yabo yahindutse.
Mu myaka ibiri SEVOTA imaze itangiye muri uyu Murenge imaze gufasha abapfakazi, impfubyi zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi baturage bagera kuri 400, uyu mubare w’abana n’urubyiruko 1 600 ukaba uje wiyongera kubo uyu mushinga usanzwe witaho.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Rongi
2 Comments
Twibukiranye amarungo magufi icyaricyo.Ihene,Ingurube,Inkoko.Ahubwo ibi ndabishyigikiye kuko henshi kuguha inka ahubwo bishobora kugukenesha niba nta sambu igaragara ufite.Ihene irya duke, ingurube uyiha nibisigazwa byo murugo.Iyi gahunda yo korora itungo rigufi yahozeho na kera usibyeko yari yarasuzuguwe na leta yubu.Baravuga ngo inkono ihirigihe burya.Ubutaka dufite nuko tungana ntabwo twese dushobora kubona ibihaza izo girinka.
nibyiza kuzamura bari bana n’urubyiruko
Comments are closed.