Kuri uyu wa mbere tariki 9 Nyakanga, mu kiganiro n’abanyamakuru, hatangajwe uko aba bahanzi nyarwanda batowe n’amajwi bagize, kuri iki kiciro cya kabiri ubwo aba basezererwaga.
Mu muhango abakunzi ba muzika mu Rwanda baba bategereje ikirivamo kubera gutungurana, byakomeje koko kuko Riderman wari mu bahabwa amahirwe menshi muri za Road Show kubera uburyo abafana bamwishimiraga akaba yavuye muri iri rushanwa.
Kuko hakurikizwa amatora, hasanzwe Jay Polly, Knowless, King James na Young Grace aribo batowe cyane kuri Telephone n’urubuga rwa Internet rwa primusgumagumasuperstar.com
Riderman, Urban Boys na Dream Boys bakurikiye Bull Dog, Just Family na Danny Nanone basezerewe muri week end ishize.
Abahanzi basigayemo nibo bataramiye abari mu ihema byaberagamo igikondo, muri ‘performance’ zabo, umuhanzi Jay Polly yagaragaje kwitwara neza kuri Scene ndetse na Young Grace, umuhanzi muto uri gutungurana mu kugera kure muri iri rushanwa.
Kuwa gatandatu tariki 14 Nyakanga hazasererwa abandi bahanzi babiri hagati ya bano bahungu babiri n’abakobwa babiri basigayemo. Babiri bazasigara nibo bazahatana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ubwo hazaba hari umuhanzi w’umunyamerika Jason Deluro.