Digiqole ad

RGS 2016: Gahunda ziteza abaturage imbere zifite amanota mabi

 RGS 2016: Gahunda ziteza abaturage imbere zifite amanota mabi

Shyaka Anastase aganira n’Abanyamakuru ku bijyanye na RGS 2016

Mu cyegeranyo gishya ku miyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard 2016), gahunda ziteza imbere abaturage n’uruhare bazigiramo bifite amanota mabi ugereranyije n’ayo ibindi bipimo byagize, kuri Prof. Shyaka Anastase uyobora ikigo RGB cyasohoye ubushakashatsi, ngo haracyari inenge mu ishyirwa mu bikorwa by’izi gahunda.

Shyaka Anastase aganira n’Abanyamakuru ku bijyanye na RGS 2016

RGS 2016, yakozwe hagendewe ku nkingi (indicators) umunani, amashami 37 (sub-indicators) n’ibigenderwaho muri buri shami (variables) 150, hakaba harabajijwe ibibazo 200 bijyanye n’ubwo bushakashatsi.

Mu nkingi umunani, yiswe iy’Umutekano n’Umudendezo ifite amanota 92,62% muri rusange mu gihe ishami ryayo rijyanye n’Umutekano w’Igihugu rikora neza kurusha andi mashami n’amanota 99,73%. Muri iyi nkingi, ishami ryiswe Ubumwe, Ubwiyunge n’Imibanire y’abantu ni ryo rifite amanota make 87,11%.

Inkingi ijyanye no Kugenzura ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano ifite amanota 86,56% ni iya kabiri ihagaze neza. Inkingi y’Uburenganzira bw’Amashyaka no kwishyira ukuzina ifite amanota 81,83%, ni iya gatatu ihagaze neza.

Inkingi ijyanye eshanu zisigaye ntizagejeje amanota 80%, izo ni ijyanye n’Ubuyobozi bugendera ku mategeko ifite 79,68%, ijyanye n’Ubukungu no gucunga ibigo byigenga ifite 76,82%, ijyanye n’Uruhare rw’abaturage mu byemezo mu gutanga ibitekerezo no kubishyira mu bikorwa ifite 76,48%.

Inkingi ebyiri zifite amanota mabi, ni iyo Gushora imari mu baturage no kuzamura imibereho yabo ifite 74,88% naho Inkingi y’Imitangire ya Servise iharekeje izindi, n’amanota 72,93%.

Prof Shyaka Anastase avuga ko kuba muri izi nkingi umunani, eshatu gusa ari zo zagize amanota ari hejuru ya 80%, ngo ni uko hahindutse uburyo bwo gukora iki cyegeranyo, ngo iyo hakoreshwa ubwakoreshejwe muri RGS 2014, Inkingi esheshatu zari kugira amanota 75% agaragaza ko zihagaze neza cyane.

Prof Shyaka Anastase avuga ko kuba mu myaka itanu bigaragara ko ibyo Guteza imbere abaturage byaragabanutseho 7,53% ngo bijyanye n’uko gahunda zitandukanye zo kuzamura abaturage zakoze neza ariko hakaba hakiri icyuho kinini bitewe n’inyota y’iterambere zari zitegerejweho no kuba hakiri ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa byazo no kuba hari igipimo gishya cyo kureba uko igihugu gihangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ibiza, u Rwanda rukirimo inyuma.

Ati “Uyu mwaka mu bipimo tureberaho uko imibereho myiza y’abaturage itezwa imbere twongeyemo igipimo cy’uko igihugu gishobora kwihagararaho mu guhangana n’ibiza, mu kubungabunga ibidukikije, hari ibibazo mu rwego mpuzamahanga tudafitemo urufunguzo nk’igihugu ariko bidusaba kwitegura kugira ngo nibiramuka bibaye byeye kutugiraho ingaruka cyane, ibyo bipimo twabyongeyemo uyu mwaka bwa mbere, bijyanye n’imvura, ibihe bitameze neza, imyuzure ni gute nk’igihugu dushobora kugabanya ingaruka zabyo, ugasanga ubwo bushobozi buracyari hasi, niyo mpamvu ijanisha ryagabanutse.”

Impamvu ya kabiri ni uko ngo muri gahunda za VUP, Girinka n’izindi Abanyarwanda bakimyoza mu bibazo bikiri mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Ati “Hari ibyo Abanyarwanda bakimyoza hakenewe imbaraga kugira ngo binozwe, ibyo na byo kubera ko ari igipimo dukunze gukoresha tugendeye ku binyura Abanyarwanda, bitameze neza na bo ntabwo babyishimira bituma igipimo kimanuka. Ntabwo gusa ari ukuvuga ngo byagenze nabi kubera ko hari inyota bitewe n’ibyo nk’igihugu twitegura, igihe byaba bigasanga twiteguye, ubu nk’igihugu ntabwo twiteguye turifuza ko igihugu kigira imbaraga zo kubasha kuba cyakwirinda n’iyo ibyo biza byaba ntibigire ingaruka nyinshi ku baturage, ariko hariho n’ishami ry’uko muri gahunda ziteza imbere abaturage mu mishyirire mu bikorwa hakirimo byinshi byo kunoza.”

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi watangaje ku mugaragaro ubu bushakashatsi yavuze ko Leta y’u Rwanda yiteguye gushyira mu bikorwa inama umunani yagiriwe n’ikigo RGB, zirimo gushyiraho gahunda z’igihe kirekire zihamye mu guteza imbere serivise zishingiye ku buhinzi butanga umusaruro cyane mu cyaro.

Gushyiraho ingamba z’igihe kinini zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bikajya mu igenamigambi, gushyiraho gahunda nziza z’imiturire yafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo cy’igihugu cyifashije mu bukungu, guhsyiraho gahunda yo kugabanya umubare w’abatekesha inkwi n’amakara, gahunda zo guteza imbere ibyoherezwa hanze na gahunda irambye yo kuzamura imijyi yunganira Kigali, gushyiraho uburyo bwa gihanga bwatuma uri mu cyiciro cy’ubukene akivamo bikamenyekana no gushyiraho uburyo bwo guteza imbere imitangire ya serivise.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagize ati “Leta yiyemeje gushyira mu bikorwa inama zose umunani yahawe n’izindi izagirwa mu gihe kizaza.”

Ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa mu 2011, bugamije kugaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho mu miyoborere bikamenywa mu gihugu no hanze, kugaragaza ibitaragerwaho no kwerekana ahakwiye gushyirwa ingufu kugira ngo Leta igere ku ntego yiyemeje mu miyoborere myiza.

Inshamake y’imibare ya RGS 2016

 

Inshamake y’imibare ya RGS 2014
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi hagati, Prof Shyaka Anastase uyobora RGB na Mr Lamin Manneh umuyobozi wa ONEUN mu Rwanda

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish