Digiqole ad

Remera: Umuhanda wa Controle Technique nturi gukomeza kubakwa kubera kwitana bamwana

Umuhanda uva imbere y’irimbi ry’intwari iruhande rw’ahasuzumirwa ibinyabiziga i Remera wagarutsweho kenshi mugihe gishize ko ubangamiye cyane abawukoresha. Byari ibyishimo ku bawukoreshaga ubwo babonaga imashini zitangiye kuwukora mu mezi abiri ashize, nyamara ubu byarahagaze.

Ukimanuka mu muhanda wa controle technique usanga wari watangiye gukorwa/photo Umuseke.com

Imirimo yo gukomeza gutunganya uyu muhanda yahagaritswe n’uko bamwe mu baturage banze kwisenyera amazu yabo yari mu agomba kwimukira umuhanda, kuko ngo bagenzi babo basenye ngo bazishyurwe n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Kuri iki hiyongeraho abandi baturage basenyewe n’amazi nyuma y’uko mu mwaka ushize NPD CONTRACO YATANGIYE kubaka uyu muhanda ikabihagarika, aba baturage ngo NPD COTRACO yababwiye ko bajya kwishyuza ikompanyi y’ubwishingizi bakorana ya PHOENIX iyi ngo aba baturage yabishyuye igice andi ngo bazayabaze COTRACO.

Abaturage bo mu mudugudu wa Buhoro Akagali ka Nyagatovu bakunze kwita i Nyabisindu bavuga ko bari banezerewe kubona haruguru barangiye gushyiramo kabirimbo, ariko ubu impungenge ari zose n’ubundi kuko imirimo yo kubaka uyu muhanda yahagaze kubera ziriya mpamvu.

Umwe mu batuye ako kagali wanze ko twandika amazina ye yabwiye Umuseke.com ati: “ baratubwiye ngo dusenye bubake umuhanda tuzishyurwa, bamwe barabikora ariko ntibigeze bishyurwa, ubu niyo mpamvu abatari barabikoze banze kwisenyera mu gihe babonye ibyatubayeho, none kuwusana byarahagaze kuko ntabwo baza ngo basenyere abantu bari mu nzu kandi bazi ko hari abandi bataranishyurwa

Ukomeje hepfo imirimo yarahagaze kuko hari amazuategereje kuvanwa mu nzira
Ukomeje hepfo imirimo yarahagaze kuko hari amazu ategereje kuvanwa mu nzira

Gatarayiha Jean, Umuyobozi muri NPD Cotraco yatsindiye kubaka uyu muhanda n’indi myinshi muri Kigali, yabwiye Umuseke.com ko koko batakubaka hejuru y’amazu y’abaturage, kuko gahunda ya Expropriatito yateganyijwe na MVK itararangira.

Naho ku baturage bari barasenyewe mbere n’imvura mu gihe COTRACO yakoraga uyu muhanda bwa mbere, bakaba barabwiwe na Phoenix ko andi mafaranga y’ibyangijwe n’imvura bazayahabwa na NPD COTRACO ubwayo, Gatarayiha Jean yavuze ko Phoenix ariyo igomba kwishyura abo baturage.

Ibi bikaba bikomeje gushyira abaturage bagomba kwishyurwa mu gihirahiro, bibaza uzabishyura amafaranga asigaye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nyakanga, Alphonse Nizeyimana , Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu yabwiye Umuseke.com ko gahunda ya Expropriation ku baturiye aho uyu muhanda ugomba kubakwa izatangira mu cyumweru gitaha.

Naho ku kibazo cyo kumenya niba abaturage bangirijwe n’Imvura mu mwaka ushize amafaranga asigaye bazayishyurwa na NPD COTRACO cyangwa sosiyete y’ubwishingizi ya Phoenix, Nizeyimana avuga ko iki kibazo bakizi kandi bari kugikurikirana.

Ahitwa Nyabisindu aho uyu muhanda ugana, hahurira abantu batari bacye kuko hatuwe na benshi ndetse hari n’isoko benshi bajya guhahiramo, ariko ngo abantu bari bamaze kugabanuka kubera ububi bw’uyu muhanda uhagana.

Umujyi wa Kigali ukaba waratagiye gahunda ndende yo gukora imihanda y’imigenderano mu rwego rwo kurwanya umubyigano w’ibinyabiziga mu mihanda minini isanzwe ikoreshwa cyane.

Ugana ku isoko rya Nyabisindu harangiritse bikomeye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish