Digiqole ad

Rayon izakoresha miliyoni 90 mu kugura, ikorere ‘Pre-season’ muri Tanzania

 Rayon izakoresha miliyoni 90 mu kugura, ikorere ‘Pre-season’ muri Tanzania

Rayon izakorera imyiteguro ya shampiyona muri Tanzania

Ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda Rayon sports ikomeje kwiyubaka. Umuyobozi wayo Gacinya Chance Denis yemeje ko bafite intego zirenze iz’umwaka ushize. Bateganyije miliyoni 90 zo kugura abakinnyi. Kandi iyi kipe izamara ibyumweru bibiri i Dar es Salaam mu mikino ya gicuti.

Rayon izakorera imyiteguro ya shampiyona muri Tanzania
Rayon izakorera imyiteguro ya shampiyona muri Tanzania

Kuri uyu wa kane tariki 8 Nyakanga 2017 nibwo Rayon sports yashyikirijwe igikombe cya shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League 2016-17’ yatwaye. Ni umwe mu mihigo iyi kipe yatangiranye umwaka w’imikino yeshejwe, ariko hari indi itaragezweho.

Rayon sports izakoresha miliyoni 90 mu kugura abakinnyi

Umuyobozi wa Rayon sports FC Gacinya Chance Denis mu kiganiro yagiranye na Radio10 yemeje ko nubwo batwaye iki gikombe babajwe no kutagera mu matsinda ya ‘CAF Confederation Cup’ no kutisubiza igikombe cy’Amahoro batwaye muri 2015.

Kudashobora kwesa imihigo ku kigero bifuzaga byatumye bazamura amafaranga bakoreshaga bubaka ikipe. Yagize ati: “Umwaka ushize twakoresheje miliyoni 40 tugura abakinnyi. Ariko uyu mwaka dufite intego zisumbuyeho. Arenga miliyoni 70 tumaze kuyakoresha twongerera amasezerano abakinnyi dufite, tunagura abakinnyi bashya. Turifuza gukoresha miliyoni 90 ()kandi ikipe izaba yubatse neza.”

Muri aya harimo azagurwa rutahizamu w’umunya-Mali, uwo Gacinya yemeza ko ari umukinnyi mwiza kurusha Ismaila Diarra, Davis Kasirye na Moussa Camara Rayon sports yatunze mu myaka ibiri ishize. Uyu rutahizamu utatangajwe izina azagera mu Rwanda kuwa kabiri tariki 25 Nyakanga 2017.

Habimana Youssuf na Rutanga Eric bari mu bamaze gusinyishwa na Rayon sports
Gacinya Chance uyobora Rayon yemeza Habimana Youssuf na Rutanga Eric n’abandi bamaze gusinyishwa na Rayon sports bamaze gutwara miliyoni 70

Gutandukana na Masudi, no guha akazi Karekezi Olivier nk’umutoza mushya

Uwahesheje Rayon sports ibikombe bibiri mu myaka ibiri ishize umutoza w’umurundi Masudi Djuma Irambona yatangaje ku mugaragaro ko yeguye ku mirimo yo gutoza Rayon, yandikira ubuyobozi bw’iyi kipe avuga ko yabitewe n’impamvu nze bwite.

Gacinya yemeje ko bamaze kubona umusimbura wa Masudi . Bahisemo guha akazi Olivier Karekezi kuko ngo yujuje ibyo bifuzaga; icya mbere ni umutoza ufite ibyangombwa byo ku rwego rwo hejuru (The UEFA Pro coaching Licence), icya kabiri afite inararibonye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Uyu muyobozi abisobanura yagize ati: “Karekezi twamaze kumvikana. Yanatubwiye abo yifuza ko bazamwungiriza kandi nabo twamaze kumvikana. Ni Katauti Amadi na Nkunzingoma Ramadhan. Kuba Karekezi yaramaze imyaka myinshi muri APR FC ntibyaba imbogamizi kuri twe kuko umupira ubu wabaye akazi. Na Djamar (Mwiseneza) umwana wa Rayon yakiniye APR FC kandi yadutsinze igitego. Kuba ari Karekezi ari umwana wa APR FC si igitangaza kuba yatoza Rayon.”

Olivier Karekezi wakiniye imyaka myinshi APR FC, agiye gutoza mukeba Rayon sports
Olivier Karekezi wakiniye imyaka myinshi APR FC, agiye gutoza mukeba Rayon sports

Rayon sports izakorera umwiherero n’imikino ya gicuti (Pre-season) muri Tanzania 

Kimwe mu byatumye Rayon sports itagera ku ntego mu marushanwa ya CAF y’umwaka ushize w’imikino ubuyobozi bwemeza ko kudategura no kudatangira umwaka neza byabigizemo uruhare. Byatumye Rayon sports yongera imbaraga muri ‘Pre-season 2017-18’.

Rayon sports biteganyijwe ko izatangira imyitozo tariki 31 Nyakanga 2017, izakorera umwiherero i Dar es Salaam muri Tanzania inakine imikino ya gicuti n’amakipe yo muri icyo gihugu nka AZAM FC na Simba SC.

AZAM FC iherutse mu Rwanda iri mu makipe azakina na Rayon muri pre season izabera muri Tanzania
AZAM FC iherutse mu Rwanda iri mu makipe azakina na Rayon muri pre season izabera muri Tanzania

Roben NGABO

UM– USEKE

4 Comments

  • reka reka ubwo se 70 millions zaguze ba nde koko?? kereka niba hari abandi batari batangaza baguzwe?? abakinnyi ba 5 cg ba 6 bamaze kongerererwa amasezerano; ukongeraho abandi 5 bakuye ahandi bigatangazwa officialy nibo batwaye ako kayabo?

  • Ni byo! Gutegura ikipe ni kare! Kandi abakinnyi bagatangira season bafite targets nk,uko Administration ikorera ku mihigo. Ahubwo byakabaye akarusho abakinnyi basinye imihigo y,umwaka! Rayons ni iy,abanyabanyarwanda, ikorera abanyarwanda bakishima! Ikwiye gukorera ku mihigo yanditse ikayisinya! Kandi abakinnyi bitabweho mbere. Aka kantu ka Dare Es Salam ni keza! Ni agashya inaha!

  • Uwo Rutahizamu nabanguje ajyane n’abandi Tanzaniya abanze atwemeze.

  • None se mande, wowe rumba abaknnyi 11 nkuko ubavuze Barbara angahe ?? Rayons izabarya mpaka !

Comments are closed.

en_USEnglish