Digiqole ad

Radio Inteko igiye kwimurirwa muri ORINFOR

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuwa 21 Mutarama 2013; Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko Radio Inteko n’izindi zifuza gutangira gukora zishamikiye ku bigo bya leta zidakwiye kubaho.

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene n’Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio ubwo Radio Inteko yafungurwaga kumugaragaro kuwa 23 Werurwe 2012. Photo: Umuseke.com
Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene n’Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio ubwo Radio Inteko yafungurwaga kumugaragaro kuwa 23 Werurwe 2012. Photo: Umuseke.com

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze asubiza Umunyamakuru Jean Lambert Gatare agaragaza impungenge ku iterambere ry’ibitangazamakuru, yabajije aho itangazamakuru ry’u Rwanda rigana mu gihe ibigo bya Leta bikomeje gushaka gufungura amaradiyo, kandi ibitangazamakuru byigenga byagombye gutungwa n’amatangazo y’ibyo bigo, yatanze urugero rwa Radio Inteko imaze iminsi ikora, yanamubwiye ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahooro (RRA), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Polisi y’igihugu nabo bari mu myiteguro gufungura amaradiyo.

Mu kumusubiza Perezida Kagame yavuze ko yumva bidakwiye. Benshi bahise batangira kwibaza amaherezo ya Radio Inteko yari imaze iminsi ikora ndetse bihwihwiswa ko iyi radio yaba iri hafi gufunga imiryango.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Mutarama 2013, nibwo amakuru yageze ku Umuseke.com atubwira ko Radio Inteko yaba igiye guhuzwa na Radio y’Igihugu ariyo Radio Rwanda.

Mu gushaka kumenya uko ikibazo gihagaze no kumenya niba ayo makuru ari impamo koko, twabajije Umuyobozi Mukuru w’iyi radio Augustin Habimana agira icyo abitubwiraho.

Twamuhamagaye ntiyatwitaba kuko yari ari mu nama, gusa yadusabye kumubwira icyo tumushakira dukoresheje ubutumwa bugufi, niko kumubaza ibibazo bine bikurikira:

  1. Hari amakuru avuga ko Radio Muyoboye “Radio Inteko” igiye kwimurirwa muri ORINFOR ayo makuru niyo?
  2. Niba aribyo bizashyirwa mu bikorwa ryari?
  3. Imikoranire hagati ya Radio Inteko na ORINFOR izaba imeze gute, aha ndabaza uburyo abanyamakuru ndetse n’abandi bakozi ba Radio inteko bazakorana na ORINFOR?
  4. Nibiramuka bibaye koko, ibikoresho bya Radio mubereye Umuyobozi Mukuru bizajyanwa muri ORINFOR cyangwa hari ukundi bizagenda?

Mu gisubizo kugufi cyane cyane ariko gisubiza neza kisubiza ibyo yari abajijwe Augustin Habimana yatwandikiye ati “Igisubizo ni iki: Ayo makuru niyo, ariko uburyo bizakorwamo n’igihe bizakorerwa biracyaganirwaho n’inzego zose bireba.”

Hashize iminsi 314 Radio Inteko itangiye gukora, icyo gihe hari Perezida w’umutwe wa Senat Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, Umunyamabanga Mukuru wa Senat Cyitatire Sosthene, zimwe mu ntumwa za rubanda, n’abanyamakuru bakoreraga iyi Radio.

Icyo gihe Dr Ntawukuriryayo, yavuze ko iyi Radio ari umurongo wo guhuza abaturage n’intumwa zabo zibahagarariye. Yavuze kandi ko iyi Radio izajya imenyesha abaturage ibyo abo batumye kubahagararira bakora mu nyungu z’ababatumye.

Yagize ati: “Icyo dukeneye cyane ni uko abaturage badutera inkunga y’ibitekerezo n’ibyo bumva bikwiye gukorwa kuko nibyo byatuzanye hano mu nteko

Minisitiri Musoni Protais nawe wari muri uyu muhango yavuze ko Radio Inteko igiyeho kugira ngo uburenganzira bw’umuturage bwubahirizwe, ajijuke ndetse amenye kandi agire uruhare mu mategeko atorerwa mu nteko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 21 Mutarama uyu mwaka, President Kagame yavuze ko ibikorwa n’iyi Radio byose bishobora kandi no gukorwa na Radio ya Leta (Radio Rwanda) kandi bigashoboka.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

en_USEnglish