Digiqole ad

Kwigisha umukobwa ni ukwigisha igihugu- Prof Shyaka

Prof Shyaka Anastase yabivuze mu itangizwa ry’amahugurwa y’ihuriro ry’abayobozi b’abakobwa bo muri za Kaminuza  n’amashuri makuru “Girls’Leaders Forum(GLF),” kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Kanama 2013, muri Noblezza Hootel ku Kicukiro.

Prof Shyaka Anastase CEO-RGB (hagati),Habimana Saleh umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya politiki (iburyo) na Rosette Nkundimfura uyobora GLF (ibumoso) (Photo Birori UM-- USEKE)
Prof Shyaka Anastase CEO-RGB (hagati),Habimana Saleh umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya politiki (iburyo) na Rosette Nkundimfura uyobora GLF (ibumoso) / Photo Birori UM– USEKE

Ihuriro ryatangiye mu mwaka wa 2012 rigamije guhuriza hamwe abakobwa b’abayobozi muri za Kaminuza mu rwego rwo kubatinyura no kubagaragariza ko na bo bashoboye.

Uyu muryango ukaba ufite mu nshingano kurebera hamwe ibibazo umuryango mugari bahagarariye uhura na byo bakabishakira umuti.

Rosette Nkundimfura, umuvugizi GLF yatangaje ko iri huriro ryatangiriye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda babonye bigenda bitanga umusaruro, bahitamo kubisangiza na bagenzi babo bo mu zindi Kaminuza.

Iri huriro ry’abayobozi b’abakobwa muri za Kaminuza rihurije hamwe amashuri makuru na za Kaminuza zigera kuri 32 mu Rwanda.

Nkundinfura yagize ati “Twishyize hamwe nk’abakobwa b’abayobozi mu rwego rwo guhuza ibibazo bikomereye umuryango mugali cyane w’abanyarwandakazi tuba duhagarariye.”

Bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije abari harimo gutwara inda zitateguwe, gutinya kujya mu myanya ifata ibyemezo mu buyobozi no kutamenya agaciro k’ibyo baba barahiganiye nk’uko byavuzwe na Rosette Nkundimfura.

Murebwayire Assumpta uyobora agashami k’uburinganire muri Kaminuza y’ubucungamari ya Kigali (KIM), yatangarije UM– USEKE ko yiteguye kungikira byinshi muri aya  mahugurwa.

Avuga ko azabasha kumenya byinshi bijyanye n’ubuyobozi nk’uko mu masomo azatangwa ajyanye n’imiyoborere myiza n’inshingano z’umuyobozi.

Sheikh Saleh Habimana, ukuriye ishami rishinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta n’ishingiye ku madini mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) asanga kuba ihiriro ry’abakobwa ariryo ryazanye igitekerezo rikwiye gushyigikirwa.

Saleh Habimana ati “Kuba aribo byaturutsemo byatumye tubashyigikira. Umwana naturuka hasi ari umuyobozi  akagera no  mu mashuri makuru na bwo akayobora, mu bihe bizaza azaba ari umuyobozi ufite indangagaciro.”

Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB yavuze ko nk’ikigo cy’imiyoborere batabona abantu bafite ubushake mu kuzamura imiyoborere myiza, ngo babatererane.

Yagize ati “Iyo tubonye imbuto zigaragaza ubuyobozi bwiza tuzakirana amaboko yombi kuko ntiwagira imiyoborere udafite abayobozi beza.”

Yakomeje avuga ko asaba abagize GLF gukoresha ubumenyi bafite no kugumana indangagaciro dore ko ngo kwigisha umukobwa ari nko kwigasha igihugu.

Prof Shyaka ati “Ubumenyi n’umutima nama bizabafashe kugira ngo indangagaciro zubakwe aribyo bivamo umwari ubereye u Rwanda  n’umunyarwanda ubereye u Rwanda.

Ihuriro GLF mu gihe ryari ryiganje mu gukorera muri za Kaminuza, intego rifite ni ukumanuka rikajya no mu mashiri yisumbuye.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Congs Losette you’ve been very courageous.

    Imana igufashe murugamba wowe nabagenzi bawe mwatangiye.

  • Iri huriro ni ryiza kuko rizatuma abakobwa bacu batera imbere aho kumva ko ntacyo bashoboye,bafite agaciro,barashoboye gusa birinde ba shuga dadi babiruka inyuma ubundi Umurabyo uratinda iterambere gusa gusa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • RGB yagize neza gufasha aba bakobwa rwose, nabo ntibapfushe ubusa ayo mahirwe

  • Ikibazo ni uko ahita babatera amada! bana b’abakobwa nimwirinde abasore hanze aha, nibyanga nimwige gukoresha agakingirizo si non investment bari kubakoramo ngo muzabe abayobozi beza ntacyo zimaze.

    • Ntako utabagize rwose ubagiriye Inama nziza, nta bayobozi bazabavamo nibiyandarika

  • Ariko Professor Ishyaka ashinzwe iki muru Rwanda?

  • abari n’abategarugori nibo bagize umuryango, yewe si umuryango nyarwanda gusa ahubwo ni umuryango muri rusange, poilitiki nziza rero yo kwigisha umwari w’u rwanda ni ifatiro ryiza ry’ejo hazaza h’umuryango nyarwanda

  • Ngire icyo nisabira iryo huriro, ni ukuri mudufashe kugira inama barumuna banyu bari mu mashuri abanza na Secondary birinde ibigabo bibashuka bikabatera inda, ibinyonzi, ibimotari, ibyarimu bitubahiriza professional ethics n’abandi nkabo, batumariye barumuna bacu babatera amada! Ni mubigire kimwe muri activity yo muri action plan yanyu kandi namwe muzabyishimira nimubona barumuna banyu bashoboye kugera kubyo igihugu kibifuriza.

  • How about the Boys? Ariko ko mbona ibintu byose mubiha abagore n’abakobwa?? Basaza bababo se nta munani?

Comments are closed.

en_USEnglish