Digiqole ad

President Richard Nixon wa USA yari umu”Gay”?

Igitabo gishya cyasohowe n’uwari umukozi wo hejuru muri White House, Don Fulson, kiravuga ko Richard Nixon yaryamanaga nabo bahuje igitsina.

Richard Nixon/ Photo internet
Richard Nixon/ Photo internet

“Nixon’s Darkest Secrets: The Inside Story of American’s Most Troubled President” niko iki gitabo cyitwa. Nyiri kucyandika avuga ko President Nixon kandi yari umusinzi ukomeye, wanakubitaga umugore we.

Ese ibi byaba ari ukuri? Muri rusange ariko ngo bizwi neza ko Nixon atakundaga abantu (homophobe)

Nixon yaba ngo yararyamanaga na Charles ‘Bebe’ Rebozo wari inshuti ye magara, aba bagabo bombi ngo bajyaga banajyana mu biruhuko bonyine.

Iki gitabo kivuga ko Nixon yari yegeranye cyane na Rebozo kurusha uko umugore we Pat Nixon yari amuri bugufi.

Ikinyamakuru digitaljournal dukesha iyi nkuru, cyegereye Dr. John Robert Greene, wanditse igitabo yise “ The Limits of Power”, akora n’ubushakashatsi ku buyobozi bwa ba president Nixon na Gerard Ford wamusimbuye, avuga ko ibyo Don Fulson yasohoye mu gitabo cye atari ukuri.

Avuga ko mu bushakashatsi bwose yakoze kuri Nixon: “nta kimenyetso gifatika nabonye cyemeza ko Nixon yaryamanaga nabo bahuje igitsina

Don Fulson we asobanura ko Nixon nubwo yigeze kuvuga ko aba ‘Gay’ atari abantu bo kwizerwa, ngo byari ukubyikuraho yivuye inyuma kugirango ibyari byatangiye gukekwa kuri we muri icyo gihe babyibagirwe.

Fulson yemeza ko uburyo Nixon yitwaraga nabi cyane ku mugore we, nuburyo yashoboraga kuryamana ku buriri bumwe na Bebe Rebozo, byagaragazaga ko yahuzaga ibitsina n’uyu mugabo mugenzi we wari umunyamabanki.

Nixon wabaye president wa 37 wa USA, kuva mu 1969 kugeza mu 1974, yitabye Imana tariki 22 Mata 1994, munywanyi we Rebozo apfa mu 1998.

Igihe Richard Nixon yari president wa America, abasirikare nibura 300 ba America buri cyumweru bapfiraga muri Vietnam mu ntambara. Nawe akaba yarabaye umusirikare wa America warwanye intambara ya kabiri y’isi.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish