Digiqole ad

PGGSSII: Bull Dog, Danny Nanone na Just Family nibo bambere bavuye mu irushanwa

Gikondo – Kuri uyu wa gatandatu nibwo hatangiye gusezererwa abahanzi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hakurikijwe uburyo batowe, abahanzi Bull Dog, Danny Nanone na Just Family nibo basezerewe ku ikubitiro.

Just Family na Danny Nanone (wambaye imyenda y'icyatsi kibisi) nyuma yo gusezererwa
Just Family na Danny Nanone (wambaye imyenda y’icyatsi kibisi) nyuma yo gusezererwa

Mu kubasezerera hahamagarwaga abazaguma mu irushanwa, maze nkuko byari biteganyijwe batatu batahamagawe bakamenya k obo batakirimo.

Mu ihema ryagenewe imyidagaduro i Gikondo, byari bikomeye, abahanzi buri wese yabaga ategereje nibura kumva ko asomwa, abahamagawe bwa nyuma nk’abagumye mu irushanwa ni Urban Boyz, bitari byoroheye gutegereza kugeza basomwe bwa nyuma.

Nyuma ya Urban Boys, byahise bigaragara ko Bull Dog, Danny Nanone na Just Family aribo bavuyemo maze abasigaye bahabwa umwanya wo gutaramira abatumiwe.

Nyuma yo gusezererwa Bull Dog ati: “Kuva cyera nahoze mbabwira ko umuhatari kandi nubwo mvuyemo ariko ndacyari umuhatari”.

Jay Polly uri mu bahabwa amahirwe muri iri rushanwa yagize: “ Mbabajwe n’uko mugenzi wanjye Bull Dog avuyemo, ariko musezeranyije kuzamubera aho atari”.

Urebye “performance” z’abahanzi bagumyemo kuri uyu wa gatandatu ukagereranya n’uko baririmbye ubushize hagaragayemo gusubira inyuma mu gutaramira abari aho.

Muri week end itaha abandi bahanzi batatu bataramenyekana bakaba nabo bazasezererwa muri PGGSS II, irushanwa ritegurwa na Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Primus ndetse na East African Promoters.

Bull Dog ubwo yasesekaraga kuri 'red carpet' yinjira ahaberaga irushanwa
Bull Dog ubwo yasesekaraga kuri ‘red carpet’ yinjira ahaberaga irushanwa
Bull Dog yavugaga ko yumva nta bwoba afite mbere y’uko bavuga abazaguma mu irushanwa
Urban Boys bageze ahaberaga ibirori i Gikondo
Urban Boys bageze ahaberaga ibirori i Gikondo
King James yavugaga ko yumva nawe yiteguye
King James yavugaga ko yumva nawe yiteguye
Butera Knowless kuri 'red carpet'
Butera Knowless kuri ‘red carpet’
Yavugaga ko yumva nta bwoba afite bw'ibigiye gutangazwa
Yavugaga ko yumva nta bwoba afite bw’ibigiye gutangazwa
Abaza aha ni abababa batumiwe gusa
Abaza aha ni abababa batumiwe gusa, abo bakobwa ibumoso ni umukunzi wa Riderman, iruhande rwe ni umukunzi wa Nizzo undi ni umukunzi wa Humble G
Barashyenga n'imbunda z'ibikinisho
Barashyenga n’imbunda z’ibikinisho
Lion Imanzi, wakuyeho 'dreadlocks' atangira gusoma abahanzi baguma mu irushanwa
Lion Imanzi, wakuyeho ‘dreadlocks’ atangira gusoma abahanzi baguma mu irushanwa
Abahanzi inyuma ye bategerezanyije ubwoba bwo kudahamagarwa
Abahanzi inyuma ye bategerezanyije ubwoba bwo kudahamagarwa
Ati: "Dream Boys baracyarimo" inyuma ye TMC araseka n'ibyishimo
Ati: “Dream Boys baracyarimo” inyuma ye TMC aramwenyura n’ibyishimo
Bull Dog, hagati ya Knowless na Young Grace bari bagitegereje
Bull Dog, hagati ya Knowless na Young Grace bari bagitegereje

 

King James aragaragaza gushimira ko akomeje/ naho nubwo Lion Imanzi yogoshe ibisage hari kamwe yasigaranye gatendera mu mugongo
King James aragaragaza gushimira ko akomeje/ naho nubwo Lion Imanzi yogoshe ibisage hari kamwe yasigaranye gatendera mu mugongo
Aba ni abari bamaze guhamagarwa
Nyuma yo gusezererwa muri PGGSS II Danny Nanone yashimiye abafana be
Nyuma yo gusezererwa muri PGGSS II Danny Nanone yashimiye abafana be
Abasezerewe bahabwaga igihembo bateguriwe n'abateguye irushanwa
Abasezerewe bahabwaga igihembo bateguriwe n’abateguye irushanwa
Bull Dog ati: " Murabizi ko ndi uwa mbere nubwo mvuyemo, ariko sinzi Kata byasabaga ngo nkomeze"
Bull Dog ati: ” Murabizi ko ndi uwa mbere nubwo mvuyemo, ariko sinzi Kata byasabaga ngo nkomeze”
Young Grace muri 'performance' ye yifashishije ababyinnyi gakondo
Young Grace muri ‘performance’ ye yifashishije ababyinnyi gakondo
Platini akora mu muhogo
Platini wa Dream Boys aririmba
TMC
Mugenzi we TMC
Bavuga kandi ko bafite icyizere cyo gukomeza
Bavuga kandi ko bafite icyizere cyo gukomeza
Riderman yatunguye abantu ubwo yaririmbanaga imbunda
Yanyuzagamo rwose akaryama nk’umusoda uri kuri ‘front’
Nawe ngo icyizere cyo kugera kure abifashijwemo n'abafana be ni cyose
Nawe ngo icyizere cyo kugera kure abifashijwemo n’abafana be ni cyose
Yahise nawe atungurana aza yambaye nk'umugeni nyuma y'umusoda wari uvuye aho
Yahise nawe atungurana aza yambaye nk’umugeni nyuma y’umusoda wari uvuye aho
Ababyinnyi ba Knowless
Araririmba ashagawe n'ababyinnyi bamufashaga
Araririmba ashagawe n’ababyinnyi bamufashaga
King James yaririmbye yambaye isuti ryiza yiyicariye ku gatebe
King James yaririmbye yambaye isuti ryiza yiyicariye ku gatebe
Urban Boys n'umubyinnyikazi wabo
Urban Boys n’umubyinnyikazi wabo
Nubwo binjiye mu irushanwa nyuma ngo bafite icyizere ko bazagera kure
Nubwo binjiye mu irushanwa nyuma ngo bafite icyizere ko bazagera kure

photos/ P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish