Digiqole ad

Perezida w’Uburusiya imodoka yari imuhitanye!

Ku wambere tariki ya  27 Kamena 2011,  ni bwo Perezida w’Uburusiya Dimitri Medvedev yari ategerejwe i  Kazan, ho mu Burusiya, aho yari  mu ruzinduko rw’akazi. Yahageze atwaye imodoka yo mu bwoko bwa  4X4 Mercedes, iyi Modoka ikaba yari imugushije nabi mu gihe yashakaga kuyivamo itarahagarara neza.

Dimitri Medvedev ngo agaragara gake aseka

Nk’uko tubibona ku ba Perezida benshi, Perezida w’Uburusiya yaje kuva mu modoka mbere ngo asuhuze abaturage bari benshi bamutegereje, gusa ayivamo mu gihe yari itarahagarara neza maze iramukurura yenda kumutura hasi!

Abasirikare barinda Perezida bari benshi aho, bahise bamutabara vuba na bwangu mu gihe yendaga kwitura hasi, maze rubanda rwari aho rwo rurakomera rubonye ibiri kuba ku mukuru w’igihugu cyabo!

Medvedev yaba yarashatse kwigana abamurinda uburyo basimbuka mu modoka ikigenda baza kumucungira umutekano, akaba rero yari azize urwo rwiganwa.

Kurikira uko byari byifashe muri iyi video

http://www.youtube.com/watch?v=RM5tqJi1YaA

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

4 Comments

  • wasanga ari ka vodka kari kamufatanyije n’izuba kakamwandagaza da!!!ahaa uwo bitabaho ni amutere ibuye.

  • azabanze asubire mu mahugurwa y’ubukomando maze azabikore yibutse neza uko bigenda niba yarabyigeze, ariko buriya na ka vodka ndakemera kakwigisha ubu komando utari uzi aho byerekera!!!

  • ARIKO IZO VIDEO ZANYU ZITAGARAGARA MWATUBWIYE UKO TUZAJYA TWITWARA NGO TUZIBONE

  • kabisa izo video zirakenewe

Comments are closed.

en_USEnglish