Perezida w’Uburusiya imodoka yari imuhitanye!
Ku wambere tariki ya 27 Kamena 2011, ni bwo Perezida w’Uburusiya Dimitri Medvedev yari ategerejwe i Kazan, ho mu Burusiya, aho yari mu ruzinduko rw’akazi. Yahageze atwaye imodoka yo mu bwoko bwa 4X4 Mercedes, iyi Modoka ikaba yari imugushije nabi mu gihe yashakaga kuyivamo itarahagarara neza.
Nk’uko tubibona ku ba Perezida benshi, Perezida w’Uburusiya yaje kuva mu modoka mbere ngo asuhuze abaturage bari benshi bamutegereje, gusa ayivamo mu gihe yari itarahagarara neza maze iramukurura yenda kumutura hasi!
Abasirikare barinda Perezida bari benshi aho, bahise bamutabara vuba na bwangu mu gihe yendaga kwitura hasi, maze rubanda rwari aho rwo rurakomera rubonye ibiri kuba ku mukuru w’igihugu cyabo!
Medvedev yaba yarashatse kwigana abamurinda uburyo basimbuka mu modoka ikigenda baza kumucungira umutekano, akaba rero yari azize urwo rwiganwa.
Kurikira uko byari byifashe muri iyi video
http://www.youtube.com/watch?v=RM5tqJi1YaA
HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com
4 Comments
wasanga ari ka vodka kari kamufatanyije n’izuba kakamwandagaza da!!!ahaa uwo bitabaho ni amutere ibuye.
azabanze asubire mu mahugurwa y’ubukomando maze azabikore yibutse neza uko bigenda niba yarabyigeze, ariko buriya na ka vodka ndakemera kakwigisha ubu komando utari uzi aho byerekera!!!
ARIKO IZO VIDEO ZANYU ZITAGARAGARA MWATUBWIYE UKO TUZAJYA TWITWARA NGO TUZIBONE
kabisa izo video zirakenewe
Comments are closed.