Digiqole ad

Gabon: Perezida Bongo niwe watowe, hakurikiye imyigaragambyo

 Gabon: Perezida Bongo niwe watowe, hakurikiye imyigaragambyo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Gabon Pacôme Moubelet-Boubeya amaze guhabwa amajwi na Komisiyo y’amatora maze atangaza ko Perezida Ali Bongo Ondimba yatsinze amatora n’amajwi  49.85% naho Jean Ping agira 48.16%. Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo, mu gitondo cyo kuwa kane byavuzwe ko abantu babiri bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo ibahanganishije n’abashinzwe umutekano.

Ali Bongo ngo niwe watsinze amatora yabaye kuwa gatandatu ariko kugeza ubu amajwi akaba ataratangazwa ku mugaragaro
Ali Bongo ngo niwe watsinze amatora yabaye kuwa gatandatu ariko kugeza ubu amajwi akaba ataratangazwa ku mugaragaro

Ali Bongo ngo yatowe n’abaturage 177 722 naho Jean Ping atorwa n’abaturage 172 128 mu matora yitabiriwe ku kigero cya 59,46% by’abari gutora. Abandi bakandida umunani bari boroheje bagabanye 1,97% by’abatoye.

Uruhande rwa Jean Ping rwahise rwamagana ibyavuye mu matora. Ruvuga ko habayeho ubujura mu majwi nk’uko bivugwa na Reuters.

Babiri mu bantu bo muri Komisiyo y’amatora babwiye Reuters ko Bongo yagize ariya majwi akaba yatsinze.

Umuvugizi wa Jean Ping nawe yatangaje ko babonye ariya majwi ariko bahise basaba ko kubara amajwi bisubirwamo bushya.

Umuvugizi wa Jean Ping yavuze ko bitumvikana ko batsindwa kuko hari uduce tw’igihugu nk’intara ya Haut Ogooue umukandida wabo yagize amajwi 99,98%.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, abantu batari bacye bahise birara mu mihanda ya Libreville n’umujyi wa Port-Gentil.

Abenshi bagendaga bagana ku kicaro cya Komisiyo y’amatora batera hejuru ngo « Ping président ».

Abashinzwe umutekano bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya ndetse na za grendes zimena amatwi.

Abigaragambya benshi ngo bakomeretse nubwo Leta biciye ku muvugizi wayo yahakanye aya makuru.

Abigaragambya bahise bajya mu mihanda
Abigaragambya bahise bajya mu mihanda
Abigaragambya bahaye inkongi ibiro by'Inteko Ishinga amategeko
Abigaragambya bahaye inkongi ibiro by’Inteko Ishinga amategeko

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Iyi Commission izi gutekinika mu bwenge kabisa. 49.85% # 48.16%???!!!??? Muri abantu b’abagabo.Choisir la continuité.

  • Felicitation son excellence…ubundi muri Africa sinari numva umuntu yemera ko yatsinzwe. Na Twagiramungu Faustin yabonye 2% ahuruza amahanga ko yatsinze!! amatora..

    • Kagire inkuru. Yarabeshyaga se?

      • Nanjye ntyo muvandimwe #JOJO

    • Wowe wiyita Mwiza, koko tuvushije ukuri Uskaka kuvugako naho Twagiramungu akomoka bamenye Kagame mu myaka 9 gusa bakamutora noneho Twagiramungu ntabone n’ijwi na rimwe? Mujye mujya gusetsa abandi abanyarwanda turaziranye kandi ibyo nabyo nibimwe mubyica ubumwe nubwiyunge nyabwo mubanyarwanda.Ingaruka mbi ziri imbere twese zizatugeraho.

  • Ibyo muri Afurika turabimenyereye ubwo wabona urupfu rwihaye inkumbi muri Gabo.Gusa Imana ibabe hafi.

  • Yaba Yatowe cg yibiwe icyo mbonye ni uko opposition ye ikomeye. Akwiye kwegera uyu mugabo yarushije 1.6% bagakorana akamuha umwanya wa hafi mu buyobozi. Yabyanga yiha kujyana abaturage mu mihanda akazabihomberamo

  • Ngo Bongo yatsinze? Hahahah.. iyo se murumva ari inkuru? Nonese muyobewe ko ntamatora aba muri Africa? umenya muba mwabuze ibindi mwandika. Mbabazwa gusa n’amafaranga n’umwanya baba bangiza ngo barategura amatora. Na hano iwacu nabonye ngo tuzatwika agera kuri Miliyari 5 umwaka utaha. Ibi bisa no Kurongora umugore. Noneho mukajya mukoresha ubukwe buri myaka 5, ngo mwerekane ko mugikundana kandi rubanda yose ibizi ko ari uwawe. very sad.

    • ugir amatiku wamugabo we?? urahera he wemeza ko amajwi batangaje atariyo?? ibyiwacu ko bitaraba utangira kubipinga winshingikirije iki??? ibyo ni ukubyina imbere yindirimbo utazi ninjyana ifite genda gake mu Rda tuzi ibyo turimo!!!

      • nagifate rwose ntazarekure! si umurage yasigiwe na se!?

        • Aho niho rero abaperezida bo muri Africa bibeshyera.Abandi barabikora ariko ugasanga byaranyuze munzira zisobanutse nabandi banyuzemo, Bush yabaye perezida ariko siwe wahise asimbura se, Hillari Clinto naba presidente ntabwo azaba yarasimbuye Obama, ibyiwacu rero hazamo nubujiji bwinshi.Uyu Bongo aracyari muto iyo aharira Ping nyuma y’imyaka 5 yari kuzagarukana ishema n’isheja ari reka da ahitamo koreka igihugu cye nako akarima yarazwe nase.Bibananiza iki koko kumugani wa Byumvuhore?

    • Uzajye aho barongora rimwe ,urongore cg urongorwe,nizere ko uri inyeshyamba ariko!!!!!!!

  • THIS IS GOOD byerekana ko democracie iri gukura muri gabon….yibye ducye asigira abandi …

  • Aha harimo tekinike ikomeye cyane rwose aya matora agiye kuzana imvururu nkizo kwa Nkurunziza, ariko abanyafurica ninde wabaroze koko?

  • Kubarura amajwi y’abantu 628,000 mu minsi itanu Abashinwa babarura aya miliyoni zirenga 700 mu munsi umwe! Ni akumiro pe! Gutegeka igihugu imyaka itanu, wakwiyamamaza ntunabone 50%, ukivuga imyato ngo watsinze amatora! Ni akumiro pepepepe!

  • Hahhhh!
    Icyo nasabira Gabon ni amahoro n’iterambere no kwigobotora diplomatie mfaransa naho umuyobozi n’umuiyobozi kandi erega Imana iba yamwemeye burya ko abategeka.
    Ntidukwiye no kwirengagiza ko hari igihe abaturage tugira amarangamutima ashobora gutuma dutora kuguma mu bukene n’umwiryane. Reba nawe 2003 mu Rwanda urebe iyo abaturage bashyira igihugu mu maboko ya Twagiramungu cyangwa Nayinzira Jean Nepomuscene. Ubu se kiba kirihe?Mwibaze namwe mugerageze murebe uko byazaga kuba bimeze.
    Ahhhhh! Ntihagire untera amabuye ariko ubu kiba kiri ahabi gusa kabisa. Ariko ubu hari byinshi twishimira kandi byinshi.
    IMANA Iradukunda kandi iratuzi nshuti zanjye!

    • @Boringo, uzashake ijambo Kagame yabwiye abayobozi bakuru b’igihugu nyuma y’ariya matora ya 2003, hariya kuri la Palisse i Nyandungu. Uzungukiramo byinshi pe.

    • nta cyemeza ko kiba kiri habi…kuko ntibayoboye nyine..ibitarabayeho rero biba ari fiction …wenda kiba kinarenze aha? no one knows! gusa nyine Imana irahari hari ibyo tumaze kugeraho kubera YO.

  • Family ijya kubugetsi imyaka 50 ra namwe mujye mureba ibya Africa 50years family imwe ariyo igitegeka ndumva byari kuba byiza iyo bimika umwami.akandi gashya kari kwa bongo mwari muziko mubarinda bongo harimo aba Koreans 7? Kandi ngo nibo yizera cyane kurusha abandi bantu Bose ba murinda yewe niyo ushaka kubonana Na bongo nibo ucaho
    Akaba afite nu mugore wu mufaransa,ubundi kirazira kujya mu murimo ya leta ufite umugore cyangwa umugabo w’umunyamahanga kuko ashobora kugurisha amakuru aho akomoka ninayo mpamvu bongo ashigikiwe Na French cyane
    Ngayo nguko abanyacyubahiro ba Africa

  • ariko ibya Gabon urabigereranya nibyu Rwanda ushingiye kuki?ayo n’amatiku gusa muba muzana.n’urwango rwabashenguye umutima mwifitemo.u Rwanda ruyobowe neza kandi iterambere rigaragarira buriwese ngirango n’utabona.’n’uwanga amata nibura uzemere ko ar’umweru.

  • KAGAME OYEEE mumwange mumwemere he is the one naho uwo TWAGIRAMUNGU marata wahobagiriye iburayi sinumva ukuntu yanyobora ubu se imyaka amaze iburayi tuvuge ko yagiye kwiga masters yo kuyobora hhhh ese ubundi hari uwaba byibura azi agashinga cg uruganda yashinze murwanda muri iyo myaka yose?ubwo se nashingira he mutora koko? byonyine no kwigira inzererezi i burayi ntaze ngo anatange umusanzu hano akumva ko azaza kwiyamamaza kunyobora nabyo ni ubugwari.kuyobora remotely ndumva ntaho biraba ku isi nta gikumwe cyange yiteze rwose. e puis ariya magambo ye ajya avuga kumaradio yerekana uko yagira urwanda rumuguye mu ntoki. KAGAME OYEEEEEE reka mbabwize ukuri mwese njye icyo nshaka ni iterambere,namahoro naho demokarasi murata igifu cyanjye ntikisya rwose hanyuma ikindi ntimwirengagize ko perezida aba umwe mugihugu. blague:umuperezida baramubajije ngo ko atava kubutegetsi arabasubiza ati erega niyo navaho namatora ntitwongere kuyakora tukajya dusimburana kumurongo buri mwaka nubundi hari abazapfa batabaye perezida!!” so nshuti zanjye mureke izo sentiment zabakoloni ngo ni demokarasi twiyubakire urwatubyaye. murakoze mwese. iyi si ivanjiri ni ibitekerezo byanjye sinkeneye abansubiza.
    murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish