Digiqole ad

Peresida mushya wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yatowe

Kuri uyu wa kane muri Beausejour Hotel i Remera Komisiyo `Igihugu ikorana naUNESCO yatoye abayobozi bayo.

Kumenyekanisha ibikorwa by’iyi Komisiyo no gushimangira ubufatanye n`ibigo bifite inshingano zirimo uburezi, ubuhanga umuco ubumenyi n`itangazamakuru ni byo Dr NDAHAYO Fidele ,watorwe  ku mwanya wa Perezida yashinzwe.

Dr Gasingirwa Marie Christine, Dr Ndahayo Fidele (president watowe) na  Bahizi Eliphaz
Uhereye ibumoso Dr Gasingirwa Marie Christine, Dr Ndahayo Fidele (president watowe) na Bahizi Eliphaz

Muri aya matora kandi hatowe  Dr Gasingirwa  Marie Christine ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo y`igihugu ikorana na UNESCO.

Ku rundi ruhande. Umunyamabanga uhoraho wa Komisiyo y`Igihugu ikorana na UNESCO Bwana BAHIZI Eliphaz yamurikiye Inteko Rusange bimwe mu bikorwa byagezweho mu mwaka wa 2010-2011.

Yavuzeko bateguye umunsi mpuzamaganga wa filozofiya ,umunsi mpuzamahanga w`ubumenyi ,umunsi mpuzamahanga wagenewe ubwisanzure bw`itangazamakuru ndetse no gushaka inkunga yo kubaka ikigo ntangarugero mu Karere gishinzwe ibinyabuzima n`umutungo kamere.

Mu bikorwa biteganijwe mu mwaka wa 2011-2012 ,Bwana Bahizi Eliphaz yatangaje ko bazakomeza gahunda zigamije guteza imbere uburezi ubumenyi umuco n`itangazamakuru.

Abagize inteko rusange y’iyi Komisiyo
Abagize inteko rusange y’iyi Komisiyo

Inkuru ya Musangabatware Clement
Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO

2 Comments

  • RNCU MUKOMEREZE AHO TWIFURIJE DR NDAHAYO IMIRIMO MISHYA

  • Congz. Dr Ndahayo. Turi kumwe!

Comments are closed.

en_USEnglish