Digiqole ad

Olivier Karekezi, umusimbura wa Seninga muri Police FC

 Olivier Karekezi, umusimbura wa Seninga muri Police FC

Nyuma y’imyaka isaga ibiri asoje amasomo yo gutoza akanabona ‘License A’ ya UEFA, ariko agakomeza gutoza amakipe y’abakiri bato muri Suède, Olivier Karekezi yamaze kwemeza ko muri Kanama azagaruka mu Rwanda gushaka akazi ko gutoza ikipe nkuru. Ashobora gutoza Police FC umwaka utaha w’imikino.

Nyuma y'imyaka ibiri ahawe License A ya UEFA yiyemeje kugaruka mu Rwanda
Nyuma y’imyaka ibiri ahawe License A ya UEFA yiyemeje kugaruka mu Rwanda, Police FC iramwifuza

Tariki 26 Ugushyingo 2014 nibwo umunyarwanda Fils Olivier Karekezi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi imyaka myinshi yabonye impamyabushobozi ya ‘A’ mu mwuga wo gutoza umupira w’amaguru itangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’.

Iyi ‘License’ yayibonye habura amezi make ngo ahagarike gukina umupira w’amaguru, aho yasoreje muri Råå Idrottsförening yo muri  Suède muri 2015, ikipe yahise imuha akazi ko gutoza ‘academy’ yayo kuva muri Mutarama 2016.

Uyu mugabo w’imyaka 34 yitwaye neza mu mwuga mushya kuko mu mwaka w’imikino wa 2016-17 Olivier Karekezi niwe watowe nk’umutoza w’umwaka mu makipe y’ingimbi muri Suède.

Tariki 21 Kamena 2017 Olivier Karekezi yabwiye Imvaho Nshya ko yatoje mu mahanga igihe gihagije, ariko abona hageze ngo agaruke i Kigali gushaka akazi mu ikipe nkuru kuko hari amakipe yo mu Rwanda yatangiye kumwegera. Ngo azagaruka gukorera mu Rwanda bihoraho muri Kanama 2017.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko hari abayobozi ba Police FC batangiye ibiganiro na Karekezi, bivuga ko ikizere cya Seninga Innocent cyo kongererwa amasezerano cyaraza amasinde cyane ko ayo afite azarangirana na Nyakanga 2017.

Bivugwa ko hari bamwe mu bayobozi ba Police FC batishimiye umusaruro wa Seninga muri uyu mwaka w’imikino, kuko atashoboye guhesha iyi kipe igikombe muri bibiri bikinirwa mu Rwanda, kandi ntiyashobora guhesha Police FC itike y’imikino ya CAF.

Olivier Karekezi Fils wavutse tariki 25 Gicurasi 1983 yamenyekanye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka; APR FC (1998 – 2004), Helsinborg (2005-2007) Hamarkameratene (2007-09),  Östers IF (2010-2011),  APR FC (2011-12), Club athlétique Bizertin (2012-13), Trelleborgs FF (2014) asoreza muri  Råå Idrottsförening ikipe atoza kugera ubu.

Olivier Karekezi yabaye kapiteni w'Amavubi imyaka myinshi
Olivier Karekezi yabaye kapiteni w’Amavubi imyaka myinshi
Olivier Karekezi niwe watowe nk'umutoza w'umwaka muri academy zo muri SwedenOlivier Karekezi niwe watowe nk'umutoza w'umwaka muri academy zo muri Sweden
Olivier Karekezi niwe watowe nk’umutoza w’umwaka muri academy zo muri Sweden

Roben NGABO

UM– USEKE

10 Comments

  • Ariko tuge tuvugisha ukuri Niba karekezi yaravutse 1983 agatangira gukinira Apr bivuze ko ku myaka 15ans yarari gukina muri premiere division. Harya amategeko ya FIFA arabyemera cg nibyabindi byo muri Africa?

    • titus nawe nintore izirusha intambwe kabisa, intorte nuko zitekereza . naho karima we nibyo dushyigikire ukuri twiheshe agaciro, arakaza neza arisanga murwamubyaye

    • kuba yaravutse kiriya gihe byo simbizi ark kuba FIFA ibyemera byo irabyemera kdi ntanaho banditseko 1998 atangira gukinira Apr yarimu ikipe nkuru birashobokako yarari junior usibyeko nokuyigabanya kiriya gihe bitari nigitangaza kbsa plse ntimukanenge gusa uyu numugabo watugejeje kuri byinshi wabyanga wabyemera

  • Olivier yatangiriye muri junior ya Aprf byashoboka kandi ikingenzi simyaka ahubwo nibyo yatweretse mugihugu.ibindi ureke ayo matiku

  • Turagukunda olivier waduhaye ibyishimo tutazigera twongera kwerekwa nundi wese!nyagasani akujye imbere Kuko werekanye uburyo ukinira igihugu kandi ugikunze.karibu iwanyu

    • Nge nkunda Rayon sports ariko nutemera urukwavu yemerako ruzikwiruka nonese no muri Sueden baribeshye kumugira uwambere? tugetwemera

  • Olivier nguino turakwikundira.

  • Mubuzima busanzwe iwacu hakunze kubaho ibintu bitagakwiye kubaho!Nkuyu olivier muri foot yacu yagakwiye kuba ahari Kuko haribyo yakwigisha barumuna biwe bamuzi mukibuga kandi akabigisha ibyo yagiye akora?Imana irahari kandi izabikora ndi umusiramu uvugisha ukuri!hirengagizwa ibintu bigaragara hano iwacu.olivier ibyiza byose

  • Olivier nu mwana biragaragara 34ans!!? Aracyari I jeunne hhhhhhh

  • Nta gitangaje kalina we kuba umuntu yatangira foot ku rwego ruri professionel afite 15 ans.kuko olivier ndamuzi kuva mu bwana muri quartier i gikondo yavutse 1983

Comments are closed.

en_USEnglish