Digiqole ad

Obama yibeshye imyaka y’abana be

Nkuko tubikesha ibiro tangaza makuru by’Amerika AP, mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu yahuje inteko rusange ya Amerika, aho bagombaga kurebera hamwe uko ubukungu bwa Amerika bwifashe, Perezida Barak Obama, ngo yagize atya yibeshya imyaka y’umukobwa we Malia.

Obama ubwo yibeshyaga imbere ya Congres

Asobanura ibijyanye naho ubukungu bugeze, n’uko bwifashe, Obama yakunze gutanga urugero cyane ku bakobwa be, Malia na Sasha. Yateruye ati:”ubu abakobwa banjye uko mubabona bakora umukoro wo mu rugo baba bahawe, bakayirangiriza igihe

Yakomeje agira ati, « Malia afite imyaka 13, naho Sasha, akagira 10 » Abari aho bararebanye bibaza impanvu Obama avuze imyaka itariyo, bamwe batangira kuvuga ko byerekana uburyo Barak Obama atitaye ku bibazo igihugu cyabo gifite, ahubwo ashishikajwe n’umunsi w’amavuko w’ukobwa we Malia, uzaba ku itariki 4 z’ukwezi kwa Nyakanga 2011 ari nabwo azagira imyaka 13.

Byabaye nkaho Obama yitaye ku muryango we, kurusha uko yitaye ku bibazo igihugu cye gifite, kugeza naho yibeshya ku myaka y’umukobwa we itaragera, ngo aragira inama inteko kuzajya bakora ibyo bagomba gukora ku gihe bikenewe.

Umwe mu bari aho akaba ngo yahise amubwira ati: “Mr President abana bawe barakura vuba nibyo ariko ntibakura cyane nkuko uri kubivuga

Umuseke.com

12 Comments

  • nawe ni umuntu biroroshye kandi ibyo bibaho,ni uko rero uwo bitabaho azamutere ibuye.

  • Mbega Obama wacu ngo aradusebya?
    ndabona n’ingero atanga zitagendanye nibibazo baribarimo.
    Yarakumbuye abanabe.

  • uretse na OBAMA NANGE BIJYA BIMBAHO. birasanzwe kumuntu wese.

  • sha bibaho kuko nanjye biherutse kumbaho ubwo nari mukabari ndimo nivuga ibigwi

  • BIJYA BIKUBAHO KUVUGA IBIGOYE UKAZANA IBIGOLI NTAHO BYARI BIHURIYE RWOSE.

  • ariko abantu mujya munshimisha kuki mwafashe Obama nkumumalaika kuburyo adashobora kwibeshy andetse kandi ari umuntu nkatwe kimwe nundi wese byamubaho apfa kuba adafite amatwi 6 cg iminwa 2 ariko niba afite nkibyo ufite ntamamvu mwabibonamo igitangaza

  • mubyukuri amatariki imyaka umwana yavukiyeho
    bimenywa na nyina niwe atibeshya naho
    abagabo ni bisanzwe ahubwo ndamukuriye ingofero

  • Mbona nta gitangaza kuko hari n’abantu bakuru batazi imyaka yabo,kdi nka president atekereza byinshi kurusha birth day y’abana.

  • eh kuba umuyobozi biragora bagufata nkimana nkaho utakwibeshya!!

  • NJYEWE NDABONA NTAHO OBAMA YABESHYE KUKO NIBA TWARI MU MPERA ZA JUNE UMWANA AZAGIRA ANNIVERSARY Y’IMYAKA 13 KU ITARIKI 04 JULY. ICYUMWERU KIMWE KITABA IMPAMVU YO KUVUGA NGO YIBESHYE KU MYAKA Y’ UMWANA WE.

    NTIMUGAKABYE.

  • ahubwo yaragerageje da!ntawe barabaza yajyiye kuvuza umwana akavugako ba nyina aribo baba babizi!nta shyano yakoze rero bibaho

  • Bibaho wana! On s’en fou! N’abana bangahe muri Afrika batazi umunsi wabo w’amavuko, cyangwa se ni ababyeyi bangahe batazi imyaka y’abana babo mu rwanda? Ni muduhe inkuru zubaka Afrika muve muri blah blah blah

Comments are closed.

en_USEnglish