Digiqole ad

Obama yabonanye n’umuryango wa Mandela mu mwiherero

Nyuma yo kugera i Johannesburg, Perezida Barack Obama kuri uyu wa gatandatu yabonanye mu mwiherero bonyine n’umuryango w’umukambwe Nelson Mandela.

Ba Perezida Obama na Zuma n’abafasha babo

Uku kubonana kwabereye i Johannesburg kuri Nelson Mandela Centre of Memory.

Associated Press dukesha iyi nkuru ivuga ko uku kubonana kwamaze igihe kigera ku minota 30, igihe cyari gihagije kugirango abantu babe babimenye bagera aho hantu ari benshi kureba Obama asohoka.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Amerika ntabwo byatangaje ngo ni abahe bahuye na Perezida Obama bo mu muryango wa Mandela.

Perezida Obama na madamu ntabwo bazagera ku bitaro uyu mukambwe arembeyemo i Pretoria.

Obama muri uku kubonana ntabwo yari kumwe n’umugore we Michelle.

BBC ivuga ko Michelle yahamagaye kuri Telephone madamu Machel Mandela aho ari kwa mu muganga akamuha ubutumwa bwo kumukomeza.

Mu gihe aba bashyitsi bari muri Africa y’Epfo, Police kuri uyu wa gatandatu yarwanye n’abigaragambya i Soweto bamagana uruzinduko rwa Obama muri South Africa.

Perezida Jacob Zuma yavuze ko Perezida Obama na Nelson Mandela bahujwe n’amateka yo kuba ba Perezida b’abirabura bayoboye ibihugu byabo bigahindura amateka.

Ku biro by'umukuru w'igihugu cya Afrika y'Epfo
Ku biro by’umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo
Abirabura babiri bahinduye amateka y'ibihugu byabo
Abirabura babiri bahinduye amateka y’ibihugu byabo
_68456177_018484045-1
I Soweto ibintu byacikaga Police irwana n’abadashaka Obama muri South Africa

 

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Jacob zuma ntukabeshye.obama se yahinduye ayahe mateka?wapi rwose ntimugasebye mandela mumugereranya na obama

  • he will never be like Mandela,in all his life,becouse never tell the truth,he is a dictotor, and he humulates african and yet he is black.never compare him like a world class hello Mandela

  • uriya mw escro nawe aravuga ngo ni zuma wohereza ingabo hanze zigapfa zose buretse m23 izabatengeneza

  • koko zuma uratinyuka ukagereranya mzee mandela na obama amateka yahindiye ayahe se gusa ,gusa nawe uba wabivuze utazi ibyo ubwo nawe ngo wavuze rero

  • sha ko umunyarwanda tuzi ko arwanira kubaka igihugu cye ibyo hanze uba ubishakaho iki?kandi sha muzicuza! kuko ntakitagira iherezo.

  • Oya ntimukabeshye Obama tumuziho ko yasinye gusa ko abahuje ibitsina bashakana,ntacyo yamariye Africa,kuko intambara,inzara zitwugarije agaceceka Mandela yarafite umutima w’urukundo cyane Obama sintwali namba.

  • Amateka Obama yahinduye ni ayahe?Keretse niba mushaka kuvuga ko yemeye ko abantu bashyingiranwa bahuje ibitsina akaba ashaka kubizana no muri Africa.Biragayitse mwimugereranya na Mandela

  • Ariko koko rubanda rugira ayabo,ubwo se uzanye ibya m23ute?urabona hari aho bihuriye kweli ubundi se iyo m23 izabatengeneza ite?cg mwahiye ubwoba bw’abasouza nonese kikwete we muzamuhungirahe?bakosilisa bino.bobebi na bino

  • obama mumatka yamerika yayoboye igihugu cy’abazungu ninde ubihakana ese umwana umeze nk’ikinyendaro kuyobora igihugu adafitemo ibishigikizo bya benewabo biroroshye mujye mwemera kariya kana karakaze mandela we rero nuko yihanganiye abazungu yarakoze iriya njiji rero izana m23 muri comments bigaragaza ko mumutwe haricyo abura cgse ari traumatise

Comments are closed.

en_USEnglish