Digiqole ad

Nyuma yo kumushushanya nka King Kong, Balotelli yabiyeretse

Amasaha macye mbere y’umukino wa 1/2 cy’irangiza hagati ya Italy na Germany yari yashushanyijwe nk’ingagi ya King Kong. Mario Baruah Balotelli yeretse abafana uruhu rwe rwose nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri ari nacyo cyarangije amahirwe y’Abadage yo kugera ku mukino wa nyuma.

Mario Baruah Balotelli yiyeretse abafana b'isi nyuma yo gushushanywa nka King Kong (AP Photo/Vadim Ghirda)
Mario Baruah Balotelli yiyeretse abafana b’isi nyuma yo gushushanywa nka King Kong (AP Photo/Vadim Ghirda)

Mu kinyamakuru cya Gazetta Dello Sport hagaragaye igishushanyo (caricature) cyakozwe na Valerio Marini, kigaragaza Mario Balotelli, umwirabura ubanzamo wenyine mu ikipe y’abataliyani, kimugereranya n’ingagi nini yirabura yamenyekanye mu mafilimu bita King Kong.

Balotelli ntabwo yigeze arega iki gitangazamakuru irondaruhu, ariko mu gihe yatsindaga igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye mu ntambwe 18, yahise avanamo umupira we (ubundi ntibyemewe) maze arifora nk’uko muri iriya Film iriya ngagi nayo hari aho ibikora.

Mu mukino Abataliyani, babifashijwe na Balotelli, basezereye abadage ku bitego 2 – 1, bituma bazahura ku mukino wa nyuma na Espagne bari banganyije 0 – 0 mu mikino y’amatsinda aho bari kumwe mu itsinda C.

Nyuma y’umukino, Balotelli w’imyaka 21 asetsa cyane yagize ati: “ Bagenzi banjye ntabwo barakaye kuko nahaboneye ikarita y’umuhondo, ahubwo bagize agashyari k’imirya (phyisique) yanjye

Ibitego bibiri uyu musore yatsinze yavuze ko yabituye nyina Sylvia wamwibarutse, anaboneraho gutangaza ko ku mukino wa nyuma na Espagne batazajenjeka na gato.

Abadage mu mikino 8 iheruka, ntabwo bari barigeze babasha gutsinda Abataliyani.

Umukino wa nyuma wa EURO 2012 uzahuza tariki 1 Nyakanga, Spain na Italy i Kiev muri Ukraine.

Ikipe ya AC Milan yahise ivuga ko ishaka kumugarura i Milan, nawe ahita ayihakanira ko azaguma i Manchester
Ikipe ya AC Milan yahise ivuga ko ishaka kumugarura i Milan, nawe ahita ayihakanira ko azaguma i Manchester

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nagukunze birushijeho mbiye abu rwagasabo

  • N’umugabo cyane.Yerekanye ubuhanga n’ubumenyi.

  • Bereke ko n’abirabura bashatse babayobora. Isi irazenguruka tuzabiganzura barabeshya . Balotelli, oyee! Tera imbere mwana w’Afurika wagiye gupagasa. Ariko uzibuke guteza imbere Ghana ga mwa.

    • Ghana se kubera iki!!!Iyo abo babyeyi bamureze batamurera mwari kumenyako yabayeho!!!!Italy yamugize uwo ariwe.Naho Ghana ntaho azi.

  • abantu bakwiriye kumenya neza ko ubuhanga haba muri football cyangwa mu bindi budafitanye isano n’ibara ry’uruhu, amahoro kuri balotelli.

  • Baloteli numugabo pe yaberetse ko byose bishoboboka.

  • Ariko aba bazungu ivanguraruhu ryabo rizabavamo ryari, yewe M.B. Balotelli yaberetse ko adakina.

    • Biriya yakoze byerekana ko yemera uwo ari we.Si nkabandi usanga bitukuza ngo bakunde base nabazungu.Mureke tumere nkuko Imana yaturemye.Turi beza!!

  • komeza utsinde mwana bo bakomeze bahuragure ibigambo gusa wowe ubazibisha intsinzi kuko biba byabananiye

  • Abazungu banga abirabura ,ubonye ariya mazina babita,ingagi ,..ariko ntacyo bazadutwara .nemeye MB BAR

  • Weretse abazungu sha ko na nyina w’undi abyara umuhungu, va kuvangura ryabo ry’uruhu uje ubaha isomo rya ruhago mwana

  • watasema watachoka icyo bakwiye kumenya nuko bavuga twe tugakomeza mwiterambere mu mupira w’amaguru kuko abanyafrica tumaze kumenya icyo gukora mu minsi irimbere tuzajya tubatsinda hatabayemo injustice yabo

  • umva mmusaza gutsinda nibyiza ariko jyuserebura wokabyarawe ntugahite urakara ngumere nkigisimba uziko uhita uba nk,ingagi koko nkuko bakuvuze wogashwawe??jyupfa no guseka

  • ariko muransetsa kabi iyo ngagi igenziyacu nikomeze itsindira abobazungu nyine we aracari mubucakara nonese baramwita ingagi ariko akabakinira bimaze iki?naho ubundi numahanga ariko ndamugaye kabisa ibyo yakora byose ntabwo byanshimisha abikorera bariya

    • Abo bazungu akinira baramureze mugihe iyo ngirwa nyina yu umwirabura yabinaniw.So gabanya urugambo kuko ntuba uzi impamvu umunntu ahitamo uko ahitamo.

  • cocococo mwa urarenza ndagapfusha inka,yanje yicacyi mwa ndakwemeyu

  • Arakina neza kandi agatsinda gusa afite akantu ka indiscipline .

  • you dont know that they are cisme

  • IBAZE URI UMWANA WABYAWE NA BALOTELLI !!!

    HA HA HA HA HA HA….

Comments are closed.

en_USEnglish