Digiqole ad

Nyuma yo gutsinda Muhanga 3-1, Mukura VS iraye ku mwanya wa mbere

 Nyuma yo gutsinda Muhanga 3-1, Mukura VS iraye ku mwanya wa mbere

Mukura VS nyuma yo gutsinda AS Muhanga iraye ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2015, hakinwa imikino y’umunsi wa 7 isize Mukura VS ku mwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Muhanga 3-1.

Mukura VS nyuma yo gutsinda AS Muhanga iraye ku mwanya wa mbere by'agateganyo.
Mukura VS nyuma yo gutsinda AS Muhanga iraye ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Kuri uyu wa gatanu, habaye imikino ibiri gusa, aho kuri Stade ya Nyagisenyi yo mu Karere ka Nyamagabe, Amagaju yanganyije na Marine FC. Muri uyu mukino utagaragayemo igitego na kimwe, Amagaju yasatiriye cyane izamu rya Marine ryari ririnzwe na Habimana Fidele, ariko ntiyashobora kuribonamo igitego, kuko ubwugarizi bw’iyi kipe y’igisirikare cyo mu mazi bwari buhagaze neza. Aha abasore ba Marine nka Nsabimana Aimaible na Nzabonimpa Prosper bwitwaye neza.

Uyu mukino, ikipe y’Amagaju FC iyo iramuka iwutsinze yari guhita ifata umwanya wa mbere, ariko ntibyakunze kuko ubu ihagaze ku mwanya wa kane by’agateganyo n’amanota 12, inganya na AS Kigali na Police zo zitarakina.

Ahubwo uyu mwanya wa mbere wahise ufatwa na Mukura Victory Sports nyuma yo gutsinda Muhanga ibitego 3-1. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga wihariwe n’ikipe ya Mukura. Ku munota wa 30 w’igice cya mbere gusa, rutahizamu w’ikipe y’i Huye Youssuf Habimana yafunguye amazamu. Aha ikipe ya Muhanga yakiniraga ku kibuga initorezaho byasaga nk’ibitangiye kuyigora kuko Mukura yakomezaga kwiharira cyane umupira.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino nta kinini ikipe ya Muhanga yahinduye kuko ku munota wa 63 Ombeni Wanyango yatsindiye Mukura igitego cya kabiri, cyakomezaga kuzamura ikizere cya Okoko Godfrey, Umurundi utoza Mukura.

Ntibyatinze, kuko nyuma y’iminota umunani gusa, Muajiri Hakizimana (murumuna wa Haruna Niyonzima) yatsinze igitego cya gatatu cya Mukura VS, ari nako akomeza gushyira mu kaga AS Muhanga ya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona, n’inota rimwe gusa. Umukino ujya kurangira, nibwo Ibyimana Crispin yatsindiye Muhanga Impozamarira.

Indi mikino uko iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru

Ku wa gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2015

Bugesera FC irakira Musanze FC (Nyamata),
APR FC yakire Sunrise FC (Kicukiro),
Espoir yakire AS Kigali (Rusizi),
Rwamagana City FC yakire Rayon Sports (Rwamagana ku kibuga AVEGA),
SC Kiyovu yakire Etincelles FC (Mumena).

Ku cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2015

Police FC izakira Gicumbi FC (Kicukiro).

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mukura nizuke yongere ishimishe Huye na Sud yose

  • Sha wapi iy equipe ji nziza cyane niyo nafanaga muri za 80 ntarahagarika gufana ariko kuri championat ntishobora kubashimisha kuva umupira watangira kubaho ntiratwara igikombe nacyimwe cya champ…ariko ibeshye uzane icya Pentecoste wirebere…byose niyo yabitwaraga wagira ngo aba mukura bari aba pene.

Comments are closed.

en_USEnglish