Digiqole ad

Nyuma y’amezi 7 ashakishwa, Simbarikure wari waracitse gereza yafashwe

 Nyuma y’amezi 7 ashakishwa, Simbarikure wari waracitse gereza yafashwe

Simbarikure yari amaze amezi arindwi ashakishwa

Simbarikure Teodore yacitse gereza ya Rusizi mu mpera z’Ukuboza 2016. Uyu mugororwa yari yarahamijwe icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro. Yari amaze amezi arindwi yaratorotse gereza, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu byatangajwe ko yafashwe agerageza guhungira muri Uganda.

Simbarikure yari amaze amezi arindwi ashakishwa
Simbarikure yari amaze amezi arindwi ashakishwa

Simbarikure w’imyaka 40 akomoka mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkanka Akagari ka Kinyaga.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 aza gutoroka mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira 28 Ukuboza 2016.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje kuri uyu wa kane ko uyu Simbarikure yaraye afashwe agerageza kujya muri Uganda.

Uru rwego ruvuga ko uyu mugabo yafatiwe mu karere ka Burera ku bufatanye bw’uru rwego n’abaturage.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish