Digiqole ad

Nyaruguru ntishaka kongera kuba inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

 Nyaruguru ntishaka kongera kuba inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Akarere ka Nyaruguru kafashe ingamba zizafasha abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2017-2018 kurusha uko byagenze muri uyu mwaka wa mituelle ugana ku musozo, aho kari ku mwanya wa nyuma mu gihugu hose n’ubwitabire bwa 74,9%.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko buzabigeraho binyuze mu gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bise amasibo ya mituelle.

Ibi babigarutseho ku wa gatatu ubwo bifatanyaga na Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza, mu bukangurambaga ku gutanga mutuelle.

Umwaka wa mutuelle de sante utangirana n’ukwezi kwa karindwi ukarangira mu kwa gatandatu k’umwaka ukurikiyeho. Uyu mwaka wa mituelle usojwe Akarere ka Nyaruguru gahagaze kuri 74,9% mu bwitabire, mu gihe mu gihugu hose abangana na 84,9% ari bo batanze mituelle ya 2016-2017.

Hagamijwe kuzamura ubwitabire, hashyizweho ukwezi kwa mutuelle kuva mu kwezi kwa kane, ukwa gatanu n’ukwa gatandatu, hakorwa ubukangurambaga kugira ngo ubwitabire buziyongere kurushaho.

Abaturage b’akarere ka Nyaruguru bavuga ko benshi batatanze mutuelle kubera ko bashyizwe mu byicro by’ubudehe bitababereye kandi nta bushobozi bafite.

Sengabo Alfred umuturage wo mu murenge wa Munini avuga ko we ari mu cyiciro cya gatatu kandi atishoboye, bityo ngo gutangira abana be bane n’umugore, kandi na we ubwe ngo ntiyabishobora.

Ati “Sinabishoboye rwose narayabuze, sinishoboye ntabwo ari uko ntazi akamaro ka mutuelle ni ubushobozi buke bwatumye ntayitanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko batishimiye umwanya wa nyuma bariho.

Kuba kuri uwo mwanya ngo byatewe n’impamvu nyinshi, ariko ngo binyuze mu byo bise amasibo ya mutuelle, uyu mwanya ntibazawusubiraho mu mwaka wa mutuelle wa 2017-2018.

Ati “Uyu mwanya wa nyuma ntitwifuza kuwusubiraho rwose, ahubwo twafashe ingamba noneho zo kubumbira abaturage mu bimina bya mutuelle.”

Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza avuga ko muri ubu bukangurambaga basaba abayobozi gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu gutanga mutuelle uko bikwiye.

Agira ati “Muri uyu mwaka wa mutuelle urangira hanavutse ibibazo kubera ibyiciro by’ubudehe, ariko byarakosowe, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kuza muri utu turere turi inyuma mu gukora ubukangurambaga no kubereka ko hari uturere twagize hafi 100%, bityo na bo birashoboka rwose.”

Christine NDACYAYISENGA 
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

1 Comment

  • poor nyaruguru!François afitakazi!

Comments are closed.

en_USEnglish