Digiqole ad

Nyarugenge: Ahakoreraga Akagera Motors, SECAM na BENALCO bagomba kuhava bitarenze 25/08/2012

Abakoreraga imirimo y’ubucuruzi mu kibanza kinini kirimo Akagera Motors, SECAM na BENALCO rwagati mu mujyi wa Kigali bagomba kwimuka bitarenze tariki 25 Kanama uyu mwaka bagaha inzira ubwubatsi bw’imiturirwa izaba ihagaze miliyari 60 z’amanyarwanda.

Kuva aha imbere hakorera Akagera Motors kugera hepfo hakorera za SECAM na BENALCO hazasenywa hubakwe inyubako zigezweho/photo J Mbanda
Guturuka aha imbere hakorera Akagera Motors ukamanuka ukugera hepfo hakorera za SECAM na BENALCO hazasenywa hubakwe inyubako zigezweho/photo J Mbanda

Ibi byatangajwe na Alphonse Nizeyimana umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, ko iki kibanza cya hegitari 3.5 kiri kuva kuri ‘Roind point’ yo mu mujyi kugera ku nyubako ya ‘Centenary house’ ukazenguruka ukagera kwa Rubangura kigiye kubakwamo inyubako y’ubucuruzi igezweho ndetse na Hotel.

Kugeza ubu, inyigo yo kuhubaka yararangiye. Iki kibanza cyanakoreragamo amamodoka atwara abagenzi ya Volacano na Horizon Express ubu ngo cyakoreragamo abakora business bagera kuri 20.

Umushinga munini wo kubaka bigezweho muri iki kibanza uhurije hamwe abashoramari batanu, barimo n’abakoreraga muri iki kibanza bari mubo ibikorwa byabo bizabisa ubu bwubatsi bushya.

Nizeyimana yasobanuye ko abafite ibikorwa byabo muri iki kibanza badatunguwe n’iyi tariki bahawe dore ko bo bayizi kuva mu mezi 10 ashize.

Uyu muyobozi mu mujyi wa Kigali avuga ko abacuruzi mu mujyi wa Kigali bakomeje gushishikarizwa kwishyirahamwe kugirango bakore ubwubatsi bugezweho nk’ubu.

Umwe mu bashoramari bari muri iyi gahunda, Robert Ntigura, avuga ko ubu biteguye gutangiza imirimo y’ubwubatsi mu gihe umujyi wa Kigali uba ubahaye ibisigaye bisabwa ngo batangire.

Mu bandi bashoye muri uyu mushinga munini wo kubaka muri iki kibanza kiri mu mujyi rwa gati, harimo abagwizatunga; Françoise Mironko na Akagera Motors. Ntigura avuga ko bazubakamo inzu ndende y’ubwubatsi ndetse na Hotel y’inyenyeri eshatu, mu mushinga uzarangira mu myaka itanu.

Umujyi wa Kigali ukaba uri muri gahunda yo kuvugura umujyi hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi, igice cya mbere ahanini kigizwe n’inyubako kikaba giteganyijwe kurangira mu gihe cy’imyaka itanu.

© 2012 Newtimes

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • hariya harebana naho se hazagerwaho ryari ngo dutangire dukure utwanguhanze mu nzira?
    kavukire fata utwawe wimuke!!

  • ibi nibyiza cyane birerekana ko u Rwanda rutera imbere ariko n’abaturarwanda bakomeze gutera imbere no mu myumvire kwiga bihabwe, umuco wo gusoma ushyigikirwe;

  • Kavukire nawe ntabwo wari ukwiye kwiheba kuko Leta iragutekereza ndetse ni abikorera kugiti cyabo. Ngo BCR yazanye inguzanyo za Abantu baite amikoro make nka ABALIMU,ABAPOLISI, ABASILIKARE….Rwose twese twihangane wenda twazabona amacumbi aciriritse ntatwe tugatura imitwaro yi IBIBAZO twikoreye. Gusa UMUNYARWANDA ureba kure abyare abo ashoboye kurera kuko UMUVUDUKO Igihugu gifite birasaba kuba ufite ticket kugirango mujyane nawo. Tubyare rero abo dushoboye

    • BCR se igiye kubakira aba uvuze aruguru patrick bibaye aribyo byaba ari byiza rwose ABALIMU,ABAPOLISI, ABASILIKARE babonye aho bikinga izuba.

  • ibyo ntacyo gusa abaturage babanze babyuve niza .kandi bikorwe muburyo bubereye abaturange.

  • njye mbona ibintu urwanda rukaro bikantangaza peeee!!!!!!!! Aho koko mwabona uriya mushinga wa 60.000.000.000frws ushyizwe mu bikorwa !!!!!!!!!!!!! Hari abaswa ibi bibabaza ariko umuntu utekereza akwiye kwishima buriya bivuze ko biriya bifaranga byari byibitsweho n` abanyemari na amabanki bihunitse bigiye gushyirwa muri “circulation “ mbega byiza !!!!!!!! Si umugore w` umunyemari uzubaka ni abana babanyarwanda ariya mazu ntabwo azakorerwa isuku na nyina cyangwa se wa banyirayo reka ga ni abana ba abanyarwanda !!! Si ba nyirarume ba nyiramazu bazaba abazamu kuri yo reka da ni abana b` abanyarwanda !!!! Bityo rero madamu agasaro wavuze ngo Kavukire nazinge akarago ubimukira baje > Oya urui muri ba baswa navuze ahubwo Kavukire niyitegure kubona akazi mu gihe cy` imyaka 5 yose mbega byiza creaction yu` imirimo irenga 1000 mu gihe cy` imyaka 5 ibi no mu bihugu byateye imbere ntibikunze gushoboka !!! Kandi disi buriya bazakenera n` ibiti n` imbaho ……. abahinzi b` amashyamba oyee!!!! buriya bazakoresha n` imicanga??? ABANYAMAKAMYO N` ABAPAKIRA OYE!!!! Abayobozi nimukomeze mushishikarize abantu kudasinziriza amafaranga nibayashore buri wese amugereho “ vive le Rwanda “Vive La bonne gouvernance “

  • none se ko banyirikubaka batarahabwa uburenganzira bwo kubaka,bashingira kuki bavuga ngo basohoke mu mazu. cg nukugira bahazitire hamare igihe hatanakorerwa nkahahoze isoko,cg harundi buzahabwa utari nyiraho?numva babanza bagatanga autorisation de batir.

  • N’iyi gare nshya ndarambiwe muyubake muyikure mu nzira kuko iranshonjesheje.

  • Byaba ari byiza BCR ibahaye izo nguzanyo zo kububakira ayo mazu cyaba gikemutse.

Comments are closed.

en_USEnglish