Digiqole ad

Nyanza: Urugomero rw’amazi rwa Miliyoni 9 $ rwatumye batakigira impeshyi

 Nyanza: Urugomero rw’amazi rwa Miliyoni 9 $ rwatumye batakigira impeshyi

Amazi agera imusozi akavomerera imyaka ihahinze

Igihe cy’impeshyi muri iki gihe ni ingorabahizi ku bahinzi benshi mu gihugu kubera izuba ryinshi rirumbya imyaka, abahinzi mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza bo iki cyarakemutse kubera urugomero rw’amazi bavomereza imirima yabo n’igihe cy’izuba bagahinga.

Amazi agera imusozi akavomerera imyaka ihahinze
Amazi agera imusozi akavomerera imyaka ihahinze

Jean Baptiste Nzabamwita agronome ukurikirana ubuhinzi bw’urusenda avuga ko buhira urusenda bahinze ku materasi imusozi bakabona umusaruro igihe cyose yaba igihe cy’imvura cyangwa yarabuze.

Ati « Nk’ubu izuba ryaracanye kuva mu kwa gatanu ariko ntitwigeze duhagarika guhinga, twe turuhira nta kibazo.

Amazi yuhira amaterasi agenda ku nkombe z’imisozi mu miyoboro yaciwe ku nkengero z’imihanda akajya mu mirima hifashishijwe impmbo n’imiyoboro kuri buri karima.

Abahinzi hano bavomera imirima yabo y’urusenda, urutooki, ibigori n’ibindi ngo bihora bitoshye igihe cyose.

Jason Ngirumpatse avomera urutoki akoresheje aya mazi, ngo amaze kuguza banki inshuro ebyiri bamuha miliyoni ebyiri ebyiri kugira ngo ateze imbere ubuhinzi bwe, akemeza ko banki abasha kuyishyura neza.

Abuhira bakoresheje uru rugomero bavuga ko umusaruro babona ubu wikubye inshuro eshatu ugereranyije n’uwo babonaga mbere ya 2014 uru rugomero rutarubakwa.

Nkubito Jean Paul, umucungamutungo w’ishyirahamwe ricunga uru rugomero ryitwa TUYAKORESHE KAGONDO, izina rituruka ku kagezi kisuka muri uru rugomero, asaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo, no kwitabira gukoresha aya mazi.

Uru rugomero rwubatswe mu mwaka wa 2014 rwuhira imirima y’imusozi ndetse n’iyo mu gishanga ku buso bwa ha 301. Imiyoboro itwara amazi ku burebure bwa 27Km iyageza mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi. Rwuzuye rutwaye muriyoni 9 z’ amadorari ya Amerika.

Nzabamwita Agronome wita ku buhinzi bw'urusenda
Nzabamwita Agronome wita ku buhinzi bw’urusenda
Ubuhinzi bwabo bwose ngo buhora butoshye igihe cyose
Ubuhinzi bwabo bwose ngo buhora butoshye igihe cyose
Bavomerera n'urutoki
Bavomerera n’urutoki
Amazi yagejejwe imusozi
Amazi yagejejwe imusozi
Aha hose babasha kuhuhira kandi ari imusozi
Aha hose babasha kuhuhira kandi ari imusozi

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyanza

1 Comment

  • Ni byiza. Kuba ufite amazi I gasozi Ni Manu. Abaturage bagire umuco wo kuhira turwanye inzara iterwa n’iri hindagurika ryibihe turimo guhura naryo. Abanyamakuru babigiremo uruhare.

Comments are closed.

en_USEnglish