Digiqole ad

Nyanza: Umusore w’umurundi yiyahuye kuko yabenzwe n’inkumi

Umurundi w’imyaka 20 wabaga mu mudugudu wa Akintare mu Kagali ka Mulinja, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza tariki 19 Kanama 2013, ahagana saa tatu z’ijoro yiyahuye yimanitse mu kagozi nyuma yo kubengwa n’umukobwa.

mu karere ka Nyanza
mu karere ka Nyanza

Uyu musore wari usanzwe ari umupagasi yari acumbikiwe n’uwitwa Mukamudenge ariko agakunda byimazeyo umukobwa witwa Janvière ngo bikaba ari nabyo byatumye yiyahura.

Ngo mbere y’uko Hatungimana Furaha yiyahura yari yabanje kubimenyesha mu buryo bw’amarenga umusore bari kumwe kuri uwo mugoroba bita Mazimpaka amubwira ko gupfa kwe bimurutira kubaho abona umukobwa wamwanze.

Ubwo hari hashize amasaha make avuze aya magambo ngo baje kumva inkuru mbi y’uko yiyahuye yimanitse mu kagozi; nk’uko Manirakoze Espèrance uyobora akagali ka Mulinja Hatungimana Furaha yiyahuriyemo yabitangarije  KigaliToday.

Yavuze ko uyu musore wiyahuye akenshi yabwiraga bagenzi be ko akunda mu buryo bwahebuje Janvière ariko ngo akababazwa n’uko we amubenga ahubwo akikundira abandi.

Umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nta mpamvu yo kwiyahura abakobwa
    ni benshi cyane

    • Uyu wiyahuye nubundi yari umupfu kwiyica ngo umukobwa yakwanze???? numubare wabakobwa dufite? aimer c,est savoir aimer ariko a 20ans ukimanika ngo numukobwa nubunanga nkubundi

      • Iyaba yari yabanje gutekereza ko umubabaro wo kubengwa ari muto cyane ku mubabaro wo mu mriro utazima. Kwiyahura ni icyaha ubikoze ajya mu kurimbuka umubabaro ukikuba inshuro ibihumbi. Yabaze nabi kandi yabuze abamugira inama, ubu ababaye by’umwihariko kandi ntafite uko abigarura. Birababaje.

  • Reka mbagire inama kugira ngo abifuza gushaka badahura n’iki kibazo:Ntugakunde umukobwa/umuhungu ngo umwimariremo wese ahubwo abahungu/abakobwa bose uzajye ubafata kimwe umwe nakubenga ujye gushakira ahandi.Ibi bikunze kuba ku bantu bakunze bwa mbere kandi baritwaye neza ariko iyi nama yabafasha.

  • abakobwa ni nka taxi iyo imwe igusize utega ikurikira.

    • abakobwa nink’amaraso, uko aba atembera mu mubiri ni nako nabo bahora bazerera mu bagabo bashaka indonke ngo nibwo bunyamugi nyonyonyonyooooooooooooooooo

  • uyu mu tama yakoze nyene agakorwa kagayitse ntasomo narito gatanze gukunda nibyo bianabaho ariko kugeza aho wiyambura ubuzima byo ni ubugwari kuko wakunda nundi bikemera!!!

  • Mbega umutype ngo araba imbwa!iyaba uko bagusunikiye indobo wiyahura,igihugu nticyabona amarimbi!

    • uuhh, amarimbi yaba menshi??

  • nubundi ntiyari muzima.Abakobwa ni nday’ubwinshyi umuntu muzima yakwiyahura kuber’umukobwa???????

  • Mbega ikigoryi

  • Erega abanyamahanga bakunda umunyarwandakazi.

  • Mbega ikigoryi! ngo yakundaga Janvière kuburyo buhebuje?Nonese Janvière arakurikiranwa na Polisi kuko afite icyaha cya responsabilités indirectes avec circonstances aggravantes zo kudahumuriza umuntu umukunda.Yewe cyakoze Nyagasani amwakire ubyaye igihoni arakirigata.Mvukana nabashiki banjye 9 basobanutse iyo Furaha anterefona nkamushumbushamo umwe.N’akumiro Pee ngo Yimanitse kubera akamanyu kumutsima!

  • ngo ubwo rero yamuhimye, basore nimwumve neza mutazajya muhura n’urwo uyu mutype yahuye narwo: ubundi abakobwa ni nk’amakarita yo gukina iyo ukinnye bakakurya uroba iyindi m’paka umukino urangiye!!!!!!

    • hahahaaaa ngo ngwiki man ?? (y)

  • hakenewe abaganga n’inzobere muri sante mentale.kubaho hari abo birambira, babona kubaho ubuzima buri monotone bitihanganirwa. Changement uyu yari akeneye kdi yari yizeye ko yahindura imibereho ye yari JANVIERE, amwanze rero, ni nk’aho yari amukatiye urwo gupfa. Donc ni homicide involontaire. Akurikiranwe n’ubutabera.

  • uwo n’ubundi ntiyari yuzuye;kwiyahura kuko bamwanze n’abakobwa dufite kuri iy’isi ni nka restaurant.

  • Namwe Murasetsa,si Umurundi Se? Yenda Abakobwa Baho Si Indyarya Nkabo Mu Rwanda Yari Azi Ko Bitabaho! Ahubwo Bakobwa Mwisubireho,gusa Uwo Musore Yari Yarapfuye Nuko Yari Agihagaze

  • Ibitugu byumupfapfa babihate inkoni ariko ameza yumutambyi ntakabureho amaguru yinkoko

  • uyu mwana ko yihemukiye koko !uwo mukobwa bamufunge kuko yanze gutanga care.ariko rero basore namwe ..inkumi ko zihari koko ubwo akwanze ntiwabona n’umuruta kweli mwikabya.

Comments are closed.

en_USEnglish