Digiqole ad

Nyamirambo: Umwana watemye mwarimu yakatiwe umwaka umwe

 Nyamirambo: Umwana watemye mwarimu yakatiwe umwaka umwe

Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo muri iki gitondo, rwakatiye igifungo gisubitse cy’umwaka umwe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 17 wahamwe no gukomeretsa ku bushake mwalimu we umwigisha mu ishuri rya St André i Nyamirambo.

College St Andre ishuri riherereye i Nyamirambo aho umwana yatemye mwalimu we
College St André ishuri riherereye i Nyamirambo aho umwana yatemye mwalimu we

Tariki 25/08/2015 nibwo uyu mwana w’umukobwa yatemye mwalimu we akoresheje ikintu kimeze nk’umupanga amukomeretsa mu mutwe. Havuzwe byinshi ku mpamvu zateye uyu mwana gutema mwalimu we.

Mu iburanisha ryagiye riba mu muhezo nyuma yaryo kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016 nibwo Urukiko rwanzuye ko uyu mwana ahamwe n’icyaha cyo gukomeretsa mwalimu we ku bushake ku buryo bukabije.

Mwalimu Jean Baptiste Gasoma wakomerekejwe, n’umwana wamukomerekeje bose nta n’umwe wagaragaye ku rukiko uyu munsi ubwo hasomwaga imyanzuro y’urubanza.

Urukiko ariko rwanzuye ko uyu mwana agabanyirijwe ibihano mo kabiri ku mpamvu z’uko; atagejeje ku myaka y’ubukure, ko yahuye n’ihungabana mu burere, akaba kandi afite nyina urwaye bikomeye ndetse iki kikaba ari icyaha cya mbere aryojwe.

Urukiko rwanzuye ko akatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu y’u Rwanda (Frw 50 000).

Umucamanza yavuze ko iki gifungo gisubikwa, ariko uruhande rw’uregwa rukishyura ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu.

Muri iki gifungo gisubitswe uyu mwana ngo agomba gukurikiranwa mu muryango uyu mwaka wose.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwemerewe kujurira mu minsi 30.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Mbega mwalimu ni mwalimu koko, agire guhembwa make, agire gutemwa, agire kwitwa gakweto n’ibindi.
    Ntacyo mukoze, none se abana ubu bazongera kubaha abarimu? ubuse ntimugiye gutuma ba bandi bahise bavuga ko bari bafitanye ubucuti bw’ibanga batambutsa izindi nkuru. None se ibyo bibazo bya famille nibyo byateye umwana gufata umuhoro akawutwara mu gikapu? Ni akumiro. Muzongere musabe abarimu ireme ry’uburezi.

  • Ego ko, kuki mudafunga iki ikirumbo kikabanza kigashyira ubwenge ku gihe, kikazavamo kitakiri danger publique ! Nta soni gutema umuntu uguha ubumenyi, ni nko gutema nyoko wakonkeje wo gatsindwa we !

    Hagowe umugabo uzakwibehyaho ngo arakurongoye, uzamurira mu nzu pe !

  • Ngo ntiyujuje inyaka y’umukure? none se gereza ya Nyagatare ifunga abayiregeje? Mwalimu ahite ajurira. ego!!! nonese ubundi umuntu watemye undi abigambiriye akatiwa imyaka ingahe? mumbwire uwatemye undi n’uwamwishe baraniye he? Nonese nanone uwatemye undi abigambiriye ahanwa byoroheje kuruta uwataye umwana atamwishe? nongere nibarize uwatemye undi abigambiriye ahanwa byoroshye kurusha uwatwitse ishuri ntabantu akomenekeje? Kandi mumbwire ibihumbi mirono itanu byavuza umuntu? bikanamukuraho ubusembwa n’inkovu?
    mwari mukwiye guca umuco wo kudahana mufunga iki Kirumbo wenda imyaka icumi. bitari ibyo abana baramara abarimu babo maze iwabo bazarihe udufaranga tutanageze kuri menerval y’igihembwe kimwe, ahaaa….

  • Nanjye numva ibyiki gihano bakatiye uyu mwana batagisobanuye neza pe. None se wa mugani ntiharihi gereza z’abantu bahamwe nibyaha batarageza imyaka y’ubukure?Ikindi harya ni ukubera iki n’umwaka bamuhaye bawusubitse? Bibaye byiza mujye munashyiraho igihano giteganyijwe mu itegeko ku cyaha cyahamye umuntu bityo nabyo byazajya bikuraho urujijo. Ikindi ngo ihungaba yagize, none se hari ikimezo cyatanzwe namuganga mwashingiyeho? Murakoze!

    • None se urukiko wagize ngo rushingira kuri “twumvise”!!!?

      Umwanzuro w’uru rukiko uragaragaza ko hari izindi mpamvu zatumye uriya mwana atema mwalimu. Bakaba banze kumuhana bihanukiriye ngo bibere n’abandi bana urugero kuko basanze umwana ibyo yakoze ari self-defense.

      Ndagaya cyane Urukiko kuko rutagize ubutwari bwo kugaragaza impamvu umwana yatemye mwalimu ahubwo rugahamya umwana icyaha cyo gukomeretsa gusa.

  • nange ndemera ibyo mwavuze haruguru pe! niyo mpamvu ntamwana ucyubaha abamurura. kdi iyaba umuhungu yari gufungwa cg bakamujyana i wawa.

  • nange ndemera ibyo mwavuze haruguru pe! niyo ntamwana ucyubaha abamurura. kdi iyaba umuhungu yari gufungwa cg bakamujyana i wawa.

  • ni akumiro pe!

  • Abanyamakuru murasekeje pe ! None se portail ya St Andre niyo bahannye ko ndeba ariyo foto mushyizeho !

  • uh mbivuga uyumwana haricyo yahoye uyu mwarimu kuko iki sigihano cyo gukubita no gukomeretse,ahubwo banze kumureka ngo agende gutyo gusa bariyerurutse ngo igifungo cymwaka kandi mumuryango,ikitumvikana niki kandi?ndahamya ko uyu mwarimu atari shyashya kubyamukorewe.arangije ntiyanagaragara murukiko da!!!simbizi njye nuko mbyumva.

Comments are closed.

en_USEnglish