Digiqole ad

Nyagatare: Bavuga ko ‘Amapfa’ yatumye abagabo bata ingo zabo

 Nyagatare: Bavuga ko ‘Amapfa’ yatumye abagabo bata ingo zabo

Avuga ko yatawe n’umugabowe kubera kubura ibibatunga mu rugo rwabo

Mu ka karere ka Nyagatare, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’inzara cyatumye bamwe mu batuye muri aka karere bakomeje gusuhukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, abandi bakavuga ko aya mapfa yateje amakimbirane mu miryango kuko hari bamwe mu bagabo bagiye bata ingo zabo bakigendera.

Avuga ko yatawe n'umugabowe kubera kubura ibibatunga mu rugo rwabo
Avuga ko yatawe n’umugabowe kubera kubura ibibatunga mu rugo rwabo

Mu minzi ishize, mu duce tumwe na tumwe tugize intara y’Uburasirazuba hakunze kuvugwa ikibazo cy’amapfa yatejwe n’izuba ryacanye igihe kinini rigatuma imyaka irumba.

Mu ari utu duce kandi havuzwe imiryango yagiye ikinga imiryango y’ingo igasuhukira mu gihugu cya Uganda igiye gushaka imibereho.

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko na bo aya mapfa yabagezeho ndetse ko basangiye ingaruka zayo n’ahandi hose yageze kuko na ho hari umubare munini w’abakomeje guta ingo zabo.

Bavuga ko bamwe muri aba bata ingo zabo basuhukira muri Uganda abandi bakajya gushaka amaronko mu tundi duce, naho abandi bakagenda kuko babona ko batakibashije inshingano zabo zo gutunga urugo kuko babona ntaho bakura.

Umwe muri bo witwa Kamashazi Odeta, yasigiwe abana batanu n’umugabo we, avuga ko mbere yo kugira ngo umufasha we agende bahoraga mu ntonganya kubera iki kibazo cy’amapfa.

Kamashazi Odette Ati « Njyewe narimbanye neza n’umugabo wanjye ariko aho inzara itereye ntitwongeye guhuza twahoraga mu ntonganya, bigeze aho afata imyenda ye arigendera kugeza ubu sinzi aho ari.»

Umwe mu bacuruzi bo mu gasanteri ka Ntoma avuga muri aka gace ibintu bihenze, gusa ngo bapfa kubirangura ababishoboye bakabigura.

Avuga ko imwe mu myaka isanzwe yera muri aka gace n’ibishyimbo, utapfa kuyica iryera,   akavuga ko ikiribwa kigipfa kuboneka ari ibitoki ariko na byo bituruka muri Uganda.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domithile avuga ko ubuyobozi buri guhangana n’aya mapfa yatewe n’izuba ryinshi.

Ati “ Twahuye n’ikibazo gikomeye mu karere kacu, tuvusha izuba ryinshi kandi rishobora kuba rimaze n’igihe kirekire kuko imyaka y’umwaka ushize yose yarangiritse.”

Akomeza agira ati “ Ubu turi kugenda dushakira abaturage ibyo kurya duhereye ku ngo zishonje cyane tukabaha ibiribwa. »

Akarere ka Nyagatare kahuye n’amapfa, gasanzwe kazwiho kwera iyo kabonye imvura ihagije gusa ngo kuva mu myaka ine ishize inzara isa nk’iyaciye ingando kubera kutabona imvura.

iseri ry'igitoki ni mafaranga 500 Frw mu gihe ryaguraga 200 Frwnaho ako gatoki kose n'amafaranga 200 Frw
iseri ry’igitoki ni mafaranga 500 Frw mu gihe ryaguraga 200 Frwnaho ako gatoki kose n’amafaranga 200 Frw
Bamwe baba biyicariye ku gasantere bifashe mapfubyi
Bamwe baba biyicariye ku gasantere bifashe mapfubyi
Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza Musabyemariya Domithile yavuzeko bari kugerageza gufasha abaturage bashonje cyane
Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza, Musabyemariya Domithile ngo bari kugerageza gufasha abaturage bashonje cyane

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • AMAPFA????
    NONESE KO MBONA KU IKARITA (MAP), NYAGATARE IFITE IMIGEZI MYINSHI!!!!
    BAFITE IKIBAZO N’IBISUBIZO AHO BARI.
    ABIZE IRRIGATION BARIHE RA?

  • Ntabwo ari amapfa ni inzara, mujya mukoresha imvugo zisobanutse mureke kujijisha.

  • Ni amapfa ariko ntabwo ari inzara.

  • Aya namapfa aterwa na leta,kubera Ko bamburwa ibishanga.mugihe kizuba
    abaturage bamanuka mugishanga bagahingayo ibijumba ibishimbo amashaza nomboga ryatsi,noneho bikabafasha mugihe kizuba.
    ubwo urumfako iyo igihe kizuba kigeze,ntakujya mugishinga,kuko,leta iba yarahatwaye,noneho hakaba amapfa.

Comments are closed.

en_USEnglish