Digiqole ad

NUR: Restaurant ntigifunzwe

Restaurant ya kaminuza nkuru y’u Rwanda ntigifunzwe kubera imyenda y’abanyeshuri!

KIGALI-Mugihe Restaurent Event Solution igaburira bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda yari yatangaje ko igiye gufunga imiryango ku banyeshuri bemerewe inguzanyo haba abafashwa na SFAR ndetse n’abafashwa na FARG, bataribishyura kuva mu kwezi kwa 1, kuri ubu Kaminuza yamaze kuguriza abanyeshuri amafaranga yo kwishyura mu gihe bagitegereje ko iyi nguzanyo ibageraho.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda (NURSU), bwari bwashyikirijwe ibaruwa ibabwira ko iyi restaurant izahagarika kugaburira abanyeshuri bemerewe inguzanyo tariki 1 Gicurasi.

Nyuma yo gushyikirizwa iyo baruwa ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ntibwavuniye agate mu ryinyo bwegereye ubuyobozi bwa Kaminuza bubasaba kubafasha.

Ubuyobozi bwa kaminuza nabwo ntibwabimye amatwi. Niyomwungeri Hildebrand ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda avugako iki kibazo cyamaze kubonerwa umuti nyuma y’uko kaminuza ibemereye inguzanyo

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri mu magambo ye ati:Ejo nibwo ikibazo cyakemutse, kaminuka yabonye amafaranga ubu ngubu umuntu utugaburira agiye gushyikirizwa sheke .”

Nubwo Kaminuza yemeye gutanga aya mafaranga y’inguzanyo, ngo ntabwo bibujije ko abanyeshuri bahabwa izi nguzanyo zombi, bagifite ibibazo bibabangamiye kuko guhera mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwezi turimo,  amezi 4 ashize nta mafaranga y’inguzanyo barabona.

Umuyobozi wa NURSU yatangarije Umuseke.com ko kuri iki kibazo, ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga inguzanyo SFAR, kivugako bitarenze ukwezi kwa Gatanu, iki kibazo kiraba cyabonewe umuti.

Claire U.
Umuseke.com

en_USEnglish